Huye: Abakeneye indangamuntu bazajya bifotoreza mu Murenge wa Ngoma

Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA), kuri uyu wa 15 Gicurasi 2019 cyatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gufotora ku buryo buhoraho abakeneye indangamuntu, igikorwa kizajya kibera mu Murenge wa Ngoma.

Ku Murenge wa Ngoma ahatangirijwe iki gikorwa
Ku Murenge wa Ngoma ahatangirijwe iki gikorwa

Aloys Murenzi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri NIDA avuga ko iki gikorwa kigamije kwegereza serivise abaturage, kuko mbere abantu bategereza amezi atandatu kugira ngo bazafotorerwe iwabo, cyangwa ukeneye indangamuntu mu buryo bwihuta akigira i Kigali.

Avuga kandi ko uretse mu Murenge wa Ngoma wo mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo hari n’Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi ndetse n’uwa Busasamana mu Karere ka Nyanza na yo izajya itangirwamo iyi serivise.

Iyi serivise kandi izajya itangirwa mu mirenge 12 yo mu Rwanda, harimo iyo mirenge itatu yo mu Majyepfo, itatu yo mu Burasirazuba, itatu yo mu Majyaruguru, ibiri yo mu Burengerazuba n’umwe wo mu karere kamwe ko mu Mujyi wa Kigali.

NIDA kandi ivuga ko mu mwaka utaha w’Ingengo y’Imari ya 2019-2020 haziyongeraho imirenge 18, bityo muri buri karere hakazaba hari byibura umurenge umwe utanga iyo serivise. Mu mwaka uzakurikiraho wa 2020-2021 imirenge yose ngo izabasha gutanga iyi serivise.

Agira ati "Icyakora indangamuntu zo zizakomeza gukorerwa ku cyicaro, i Kigali, ariko serivise yo kuzitanga izihutishwa kurushaho kuko nyuma y’icyumweru kimwe gusa zizajya ziba zabonetse."

Abatuye i Huye bishimiye uku kwegerezwa serivise y’indangamuntu. Annonciata Mukamugema wari waherekeje umwana we w’imyaka 23 gushaka indangamuntu ati “twategerezaga igihe bazaza gufotorera nyuma y’amezi atandatu, ariko ubu bizajya byihuta.”

Umudamu ukiri mutoya utashatse gutangaza amazina ye we ngo yifotoje muri 2009, indangamuntu ziza yaragiye gukorera i Kigali mu rugo, aho agarukiye muri 2014 ayishatse arayibura.
Ati “Nasiragiye igihe kinini, ngeze aho ndarambirwa, ariko ndizera ko noneho nanjye nzabona indangamuntu nk’abandi.”

Bishimiye kwegerezwa serivisi
Bishimiye kwegerezwa serivisi

Alphonse Mutsindashyaka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, avuga ko hashize hafi ibyumweru bibiri batangiye gufotora abakeneye indangamuntu, ariko ko imbogamizi yagiye igaragara ari iy’abantu baza bamwe batabaruye, abandi batazi nomero ibaranga.

Agira ati “Kugira ngo akazi katworohere ni uko ushaka kwifotoza yajya aca ku murenge we akabanza gushakirwa nomero imuranga, ari na yo afotorerwaho, kugira ngo aze kuza duhita dufotora ku buryo bwihuse. Utaribaruza na we yagombye kubanza kubikorera ku murenge we.”

Mu Murenge wa Ngoma, gufotora abakeneye indangamuntu ngo byahariwe umunsi wo ku wa gatanu wose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka