Guverinoma na FAO bagiye gushakisha uburyo abaturage babona ibicanwa

Impuguke z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi (FAO) hamwe n’inzego zitandukanye za Leta y’u Rwanda, bagiye kwiga uburyo abaturage babona ibicanwa bigabanya ikoreshwa ry’inkwi.

Leta n'abafatanyabikorwa biyemeje gushakisha uburyo abaturage babona ibicanwa bisimbura cyangwa bikagabanya ikoreshwa ry'ibicanwa bikomoka ku bimera
Leta n’abafatanyabikorwa biyemeje gushakisha uburyo abaturage babona ibicanwa bisimbura cyangwa bikagabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku bimera

Imibare y’ikigereranyo ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko mu mwaka wa 2015 Abaturarwanda bari bakeneye toni z’ibicanwa zirenga miliyoni eshanu, ariko bagakoresha toni zirenga ebyiri gusa kuko ngo ntaho bari bafite bavana ibyo bacana.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Amashyamba(RWFA), Prime Ngabonziza akaba avuga ko kugira ngo umuturage abone inkwi, bimusaba gusarurana ibiribwa n’ibyatsi byabyo byo kubitekesha.

Ati "Basarura ibigori bakabijyanana n’ibigorigori, basarura ibishyimbo bakajyana n’ibishogoshogo byabyo byo kubitekesha".

"Ibyo bigorigori ni byo byakabaye ifumbire y’ibihingwa bizaterwa ubutaha iyo birekewe mu murima cyangwa bihawe amatungo atanga amase y’ifumbire".

"Bivuze ngo nta kwiyongera k’umusaruro w’ubuhinzi kuzabaho mu gihe abaturage bagikoresha ibimera mu gucana, ibyo bizatuma ubukungu bw’igihugu na bwo budatera imbere".

"Simvuze ko tutazakenera inkwi zo gucana, ariko tugomba kuzikoresha ku rugero ruto rushoboka, hakoreshejwe amashyiga ya rondereza(mu cyaro) cyangwa ubundi buryo tugiye kwigaho!"

Gucana ibikomoka ku bimera biri ku rugero rwa 85% mu Rwanda
Gucana ibikomoka ku bimera biri ku rugero rwa 85% mu Rwanda

Mu nama yahuje FAO kuri uyu wa 15/5/2019 hamwe n’inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ishinzwe ingufu(MININFRA) ndetse n’ishinzwe Ibidukikije, bagaragaje ko ubwiyongere bw’amashyamba bugenda bukomwa mu nkokora n’ikibazo cy’ibura ry’ibicanwa.

Kuva mu myaka 10 ishize, Leta yari yihaye intego y’uko mu mwaka utaha wa 2020 hazaterwa amashyamba ku buso bw’Igihugu bungana na 30%, ariko ahenshi ayo mashyamba ngo akaba asarurwa imburagihe(RWFA).

Umukozi ushinzwe itangazamakuru muri FAO, Mutesi Theopista agira ati "Jye mbona hari amahirwe ibicanwa byabonekamo, nka biriya bishishwa by’ibitoki n’ibirayi bijyanwa ku bimoteri bishobora kubyazwa amakara ya kijyambere(briquettes) adahumanya umwuka n’ikirere muri rusange".

Impuguke ya FAO ishinzwe ingufu zikomoka ku bimera no kwiyongera kw’ibiribwa, Irini Maltsoglou, avuga ko mu mushinga batangije uzamara amezi 18 guhera muri Gashyantare 2019, ngo bagomba gushakisha amahirwe yose abaturage bakoresha bakabona ibicanwa.

Ati "Hari amahirwe azava mu gukoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, hari amahirwe mu ngufu zikomoka ku mashanyarazi, hakaba n’aboneka mu ngufu zikomoka ku bimera".

"MININFRA izakoresha ayo makuru tuzaba twegeranyije kugira ngo ikemure ikibazo cy’ibura ry’ibicanwa".

FAO ivuga ko izakoresha amadolari ya Amerika ibihumbi 284 (miliyoni zirenga 250 z’Amanyarwanda), mu mushinga wo kwigisha, guhugura no kuganira n’inzego zishinzwe gushakisha ingufu zasimbura inkwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka