Rusizi: Kugeza amazi meza ku kirwa cya Ishywa byatwaye Miliyoni 45 Frw
Ingo zisaga 400 zo mu Kagari ka Ishywa mu Murenge wa Nkombo zegerejwe amazi meza nyuma y’igihe kirekire bavoma ikiyaga cya Kivu.

Ishywa ni ikirwa, kikaba kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Nkombo na wo w’ikirwa. Abahatuye bavuga ko amazi meza bayaherukaga mu myaka ibiri ishize akaba ari amazi babonaga bifashishije ipompo, ariko aza kwangirika ntiyasanwa ubu bakaba bari basigaye binywera ikiyaga cya Kivu.
Umuyoboro mushya batashye witwa ‘Inuma’ ureshya na kilometero eshatu watwaye miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.
Amateka yahindutse kuri aba baturage bamurikiwe uruganda rutunganya amazi azagera ku ngo zose zituye aka kagari uko ari 457 zirimo abaturage basaga ibihumbi bitatu. Byari ibyishimo kuri aba baturage ubwo uru ruganda rwamurikwaga aha ku Ishywa.
Kibaganze Ernestine ati “Turashimira Imana tugashimira n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu ubu twabonye amazi meza asukuye ntitukiri kurwaragurika nk’uko byahoze.”

Ni amazi akarere kegereje abaturage ku bufatanye n’umushinga Water Access Rwanda. Gatete Donatien, umukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe ishami ry’ibikorwa remezo, imiturire n’ubutaka, yasabye aba baturage kutongera gusubira kuvoma ikiyaga.
Ati “Bahugukire gukoresha amazi meza bibagirwe gukoresha amazi y’ikiyaga cya Kivu icyakora birasaba kubigisha kuko hari abavuga ko amazi y’ikivu ko ari yo abaryohera, no kuba agurwa ubwabyo hari abashobora kubibona nk’imbogamizi.”
Aya mazi ageze kuri aba baturage atwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 40.
Ni mu gihe ikirwa cya Nkombo mu minsi yashize cyari hamwe mu hakunze kugaragara indwara ziterwa n’umwanda zirimo Kolera na macinya kubera amazi atari ahagije kuri iki kirwa.

Akarere kakomeje guhangana n’iki kibazo kugeza aho kuri ubu iki kirwa cyose cya Nkombo gituwe n’abasaga ibihumbi 16 kimaze kugezwaho amazi meza igisigaye kikaba ari ubushobozi bwa buri muturage kuyageza iwe mu rugo.
Imibare igaragaza ko muri aka karere kose abaturage 68 ku ijana ari bo bamaze kugerwaho n’amazi meza.
Iri janisha n’ubwo rirenze icya kabiri ku ijana, haracyari imirenge y’icyaro nka Butare na Gikundamvura igifite ikibazo gikomeye cy’amazi ahagaragara abaturage bakivoma ibinamba n’abakora ibilometero bajya kuyashaka ku mavomo rusange na yo mbarwa.
Icyakora Umurenge wa Bweyeye na wo wari ufite iki kibazo, ubu hariyo umushinga wa Miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda witezweho kuzagikemura nibura kugeza kuri 90% nk’uko imibare itangwa n’ubuyobozi ibigaragaza.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|