Kumva urubyiruko mu bikorwa bihanwa n’amategeko si inkuru nziza kuri twe - Minisitiri Mbabazi

Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’urubyiruko avuga ko iyo arebye urubyiruko ashinzwe asanga muri rusange rutekanye, aho rukomeje kugaragara mu bikorwa byo gusigasira umutekano w’igihugu. Gusa ngo iyo hagize abafatirwa mu bikorwa bihanwa n’amategeko avuga ko biba atari inkuru nziza kuri bo nk’abarebererera iki kiciro cy’Abanyarwanda.

Minisitiri Rosemary Mbabazi (hagati) hamwe n'abandi bayobozi batanga ikiganiro
Minisitiri Rosemary Mbabazi (hagati) hamwe n’abandi bayobozi batanga ikiganiro

Mu nama nyunguranabitekerezo ku mutekano (National Security Symposium 2019), yafunguwe tariki 13 Gicurasi 2019, ikomeje kubera mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama, mu biganiro byatanzwe kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gicurasi 2019, hibanzwe ku kibazo cy’ubushomeri bukurura umutekano muke mu rubyiruko rwa Afurika.

Umwe mubitabiriye inama, yagaragaje ikibazo gihangayikishije Afurika cy’urubyiruko rukomeje kwishora mu byaha binyuranye n’ingeso mbi ziterwa n’ubukene.

Abaza Minisitiri Rosemary Mbabazi, ku ndangagaciro baha urubyiruko rw’u Rwanda mu kubarinda kwishora muri ibyo bibazo.

Mu kumusubiza, Minisitiri Mbabazi agira ati “Ntabwo ari inkuru nziza kumva urubyiruko mu bikorwa bibi bihanwa n’amategeko, burya ubumenyi butagira uburere ntacyo bumaze, niyo mpamvu mubyo twigisha urubyiruko, tubatoza n’uburere n’indangagaciro zijyanye n’igihugu.

Akomeza agira ati “Hari uburyo twabashiriyeho twise ‛Itorero’, bubafasha kwiga indangagaciro n’uburere, aho twigisha abana uburere mboneragihugu. Bifasha abana kumenya indangagaciro zibereye igihugu cye”.

Minisitiri Mbabazi, yavuze ko umutekano muke ushobora guterwa n’imibereho mibi n’ubukene, ngo niyo mpamvu urubyiruko ashinzwe rutekanye kuko rwigishwa indangagaciro zirufasha kuba umusemburo w’iterambere ry’igihugu mu bikorwa binyuranye.

Ati “Urubyiruko nshinzwe mbona rutekanye, rukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa binyuranye by’igihugu, tuvuze Ingabo na Polisi, umubare mu nini ni urubyiruko, dufite urubyiruko rwinshi mu bijyanye no kwihangira imirimo bituma bagira ubuzima bwiza n’umutekano w’ubuzima bwabo, nanone bagahanga imirimo ituma n’abandi babona akazi”.

Akomeza agira ati “Turabona urubyiruko rwinshi mu buhinzi mu kuzamura food security,turarubona mu itangazamakuru n’ahandi. Navuga ko urubyiruko rufite uruhare runini mu kuzamura umutekano w’igihugu”.

Ku rubyiruko rukomeje kugaragara mu biyobyabwenge, Minisitiri Mbabazi yavuze ko ahari abantu hadashobora kubura ibibazo, aho yavuze ko abahuye n’ibyo bibazo nabo badatereranwa, ahubwo bafashwa kuva muri ibyo bibazo.

Ati “Ntabwo twavuga ko igihugu kimeze nk’agatebo ngo abantu batekereze kimwe, umuntu afite uko atekereza, hari uhura n’ibibazo bitewe naho yavukiye kwihangana bikanga, hari ababasha guhura n’ibibazo bagahangana nabyo kandi bakabivamo neza”.

Arongera ati “Dufite urubyiriko koko ruri mu biyobyabwenge, abakobwa batwita imburagihe, ntabwo ibibazo byabura, birahari ahubwo tubyitwaramo dute kugira ngo dufashe urwo rubyiruko ngo rubivemo rwiteze imbere, murabizi hari abo tujyana iwawa kubigisha umuco”.

Minisitiri Mbabazi avuga ko iyo bamaze guhugurwa, hari ubufasha bagenerwa binyuze mu kigega cya BDF, aho bafashwa kwishyira hamwe bakagira umurimo bakora wabateza imbere nubwo bataragera kuri bose.

Minisitiri ati “Uko ubushobozi bw’igihugu bugenda buzamuka, natwe tugenda twongera ubushobozi ngo tugere kuri benshi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka