Kagame arahamagarira Abanyafurika kuyihindura umugabane w’ikoranabuhanga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahamagariye Abanyafurika muri rusange, by’umwihariko abayobozi gushyira hamwe kugirango umugabane wa Afurika utere imbere mu ikoranabuhanga.

Perezida Kagame na Perezida Kenyatta berekwa ikoranabuhanga ryifashishwa na BK
Perezida Kagame na Perezida Kenyatta berekwa ikoranabuhanga ryifashishwa na BK

Yabivugiye mu nama ya gatanu ku ikoranabuhanga ‘Transform Africa Summit 2019’ iteraniye I Kigali, kuri uyu wa gatatu 15 Gicurasi 2019.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko isi yose muri rusange iri mu gihe cy’ikoranabuhanga riteye imbere, avuga ko ikoranabuhanga ritakiri ikintu cyo kwibaza niba twarihitamo kuko ari nyambere.

Yavuze ko bidashidikanywaho ko umugabane wa Afurika witeguye kugendana n’iterambere ry’ikotanabuhanga, kuko ari nacyo Abanyafurika bari barategereje.

Ati ”Afurika yiteguye kwifatanya n’abandi mu mpinduramatwara ya kane y’inganda? Navuga ngo mu by’ukuri, ibi nibyo twari twarategereje”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko iterambere ry’ubukungu risaba ko ikoranabuhanga naryo riba riteye imbere, avuga ko iki ari cyo gihe ngo Afurika yubake ibikorwaremezo n’ubumenyi bikenewe muri Afurika.

Kugirango ibi bishoboke kandi byihute, Perezida Kagame avuga ko hakenewe ko Abanyafurika bose bashyira hamwe, hanyuma urwego rw’abikorera narwo rukaba umufatanyabikorwa wa mbere.

Ati ”Iterambere ry’ubukungu risaba ikoranabuhanga riteye imbere. Iki kicyo gihe ku banya Afurika cyo kubaka ibikorwa remezo n’ibumenyi bikenewe. Hari uburyo bworoshye umugabane wacu wakoresha; aribwo kuba ibihugu byose bya Afurika byakwishyira hamwe, bakaba ari bo ba mbere bashyira mu bikorwa Afurika y’ikoranabuhanga, urwego rw’abikorera rukaba umufatanyabikorwa wa mbere”.

Perezida Kagame yavuze ko igihe Afurika iteye imbere ku ikoranabuhanga, ari amahirwe meza ngo habeho kwihuza.

Ati ”Akenshi hakunze kubaho gushaka gusuzugura cyangwa gutatanya umugabane wacu, kubera impamvu nyinshi. Tuzi neza icyatuma tudakomeza gutyo. Afurika ishobora ubwayo kurinda inyungu z’abaturage bacu, tukongera isoko ryacu, binyuze mu kwihuza n’ubufatanye”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko kwihutisha ikoranabuhanga muri Afurika bidakwiye kugira uwo bitera impungenge, ko ahubwo bikwiye gufatwa nk’inzira yo kwihuza n’abafatanyabikorwa b’uyu mugabane.

Yavuze ko guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika bidakuraho imigenzo n’imihango isanzwe y’Abanyafurika, ko ahubwo Afurika igomba kurushanwa muri byose.

Perezida Kagame kandi yasabye Abanyafurika kwirinda gukoresha ikoranabuhanga, bareba cyangwa basoma ibitekerezo by’abandi gusa, ko ahubwo nabo bagomba kurikoresha bamenyekanisha ibikorwa byabo.

Ati ”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa, ngo dukoreshe interineti dusoma tunareba ibitekerezo by’abandi. Turi abavumbuzi, turatekereza, dufite ibyacu twagurisha, dufite ibyo natwe twabwira abandi”.

Perezida Kagame kandi yaboneyeho no kumenyesha abitabiriye Transform Africa Summit ya 2019, ko itaha ya 2020 izabera muri Guinea.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka