Abakuze, abatwite, abana n’abafite intege nke bagirwa inama yo kurya inyanya kenshi

Inyanya ni kimwe mu biribwa abantu bakoresha kenshi mu mafunguro yabo ya buri munsi.

Ibyiza byo kurya inyanya ni byinshi ku bantu bose ariko ibi ni bimwe muri byo nk’uko Kigali Today ibikesha urubuga rwa internet www.docteurbonnebouffe.com.

Ubundi inyanya zera ahantu hatandukanye ku isi, ariko ngo zakomotse mu gihugu cya Perou. Icyo gihe zikivumburwa bazitaga ‘Pomme du Pérou’, nyuma zitangira guhingwa muri Mexique, nyuma Abanya-Espagne bazijyana i Burayi. Inyanya zatangiye kuza muri Afurika zizanywe n’Abafaransa mu myaka ya 1956.

Nubwo Abafaransa bazimenye kera, ariko bamaze igihe kinini batazifata nk’ikiribwa ahubwo bazifata nk’igihingwa cy’umutako gusa. Bari bazi ko icyo gihingwa cyifitemo uburozi bwakwica umuntu aramutse aziriye. Uretse ko n’ubundi abahanga bemeza ko mu nyanya mbisi zigiramo ikinyabutabire cyitwa ‘glycoalkaloid cyangwa solanine’ , ishobora gutuma umuntu aziriye ababara mu gifu. Ariko ubwo burozi bushiramo uko zigenda zera neza zigahisha. Ni yo mpamvu ari byiza kurya inyanya zeze neza zihishije.

Kugeza ubu, hariho ubwoko bw’inyanya hafi 10.000 buhingwa hirya no hino ku isi. Umuntu yakwibaza niba inyanya zibarirwa mu mbuto cyangwa mu mboga. Mu mwaka wa 1893, habayeho impaka muri Amerika bashaka kumenya niba inyanya ari imboga, cyangwa ari imbuto. Icyo gihe imboga zarasoreshwaga, ariko imbuto zidasora, nyuma urukiko rwo muri Amerika rwemeje ko inyanya zibarwa nk’imboga imbere y’amategeko. Ariko mu bijyanye n’ibimera, inyanya zibarirwa mu mbuto.

Akamaro ko kurya inyanya

1. Inyanya zizanira umubiri amazi ukeneye

Urunyanya rwiza rweze neza, ruba rwifitemo amazi menshi ku buryo 90 kugeza kuri 93% by’urunyanya aba ari amazi. Inyanya rero zifasha abantu badashobora kunywa cyane, nk’abageze mu za bukuru, zigatuma imibiri yabo ibona amazi akanewe. Bibasaba kurya nibura inyanya eshatu cyangwa enye ku munsi.

2. Inyanya zituma uruhu rw’umuntu ruba rwiza rugahora ruhehereye

Kurya inyanya zihagije bituma umuntu agira uruhu rwiza, rusa neza, kandi ruhora ruhehereye.

3. Inyanya zifasha abantu bifuza gutakaza ibiro

Inyanya ni ikiribwa gikungahaye kuri za vitamine no ku butare butandukanye ariko nta bintu bibyibushya inyanya zigiramo.
Urugero ni uko kurya ‘calories’ 100 z’inyanya, bizanira umuntu miligarama 60 za calcium ikomeza amagufa, miligarama 67 za magnésium, miligarama 2.7 za fer, na miligarama 1.3 za zinc.
Ni yo mpamvu inyanya ari nziza ku bantu bafite intege nke, nk’abagore batwite, abana bato, abantu bakuze, n’abantu bakunda kugira ikibazo cyo kubura amaraso.

4. Inyanya zituma igogora rigenda neza

Inyanya zikungahaye cyane ku bintu byitwa ‘fibres’ bizwiho gufasha amara y’umuntu gukora neza. ibyiza by’inyanya mu bijyanye n’igogora biboneka iyo umuntu aziriye atazikuyemo imbuto zazo ndetse n’ibishishwa byazo.

5. Inyanya zifasha impyiko gukora neza

Inyanya zikungahaye ku butare bwa ‘potassium’ ndetse zikagira amazi menshi. Ibyo bituma umuntu urya inyanya zihagije agira impyiko zikora neza, bikanatuma umuvuduko w’amaraso ugenda neza, bikamurinda umuvuduko w’amaraso ukabije.

6. Inyanya zirinda umuntu gusaza vuba

Inyanya zikungahaye cyane kuri Vitamine C,Vitamine E no ku cyitwa ‘bêtacarotène’. Izo vitamine zose zibumbiye hamwe zirinda umuntu gusaza vuba. Izo vitamine zikubiye mu runyanya zituma abahanga bwarwita ‘antioxydant’ ni ukuvuga ikiribwa kirinda umuntu gusaza vuba.

7. Inyanya zifasha mu kwirinda indwara ya kanseri

Inyanya by’umwihariko zikungahaye ku cyitwa ‘lycopène’ kizwi ku rwego rw’isi, ko gifasha mu kwirinda kanseri. Iyo ‘lycopène’, ni yo iha urunyanya ibara ritukura mu gihe rweze neza. Iyo lycopène irwanya ibyitwa ‘radicaux libres”’bitera kanseri zimwe na zimwe, ikarwanya gusaza byihuse, ndetse ikarinda indwara zinyuranye.

Nk’uko tubikesha urubuga sharecare.com inyanya zishobora gutegurwa mu buryo butandukanye, Umuntu ashobora kuzirya zitetse, cyangwa zidatetse, gusa ngo ibyiza ni ukuzirya zitahiye cyane kugira ngo umuntu ashobore kubona ya lycopene kuko ifitiye umuntu akamaro kanini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka