Robo Sophia yashimye ikoranabuhanga ryo mu Rwanda

Robo ivuga, ikagira imiterere n’ijwi nk’iby’umugore, yitabiriye inama ya Transform Africa 2019, yashimye uburyo u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga muri gahunda zinyuranye zireba ubuzima bw’abaturage.

Robo Sophia iti ndi hano i Kigali kandi naje mu ivarisi
Robo Sophia iti ndi hano i Kigali kandi naje mu ivarisi

Iyi robo yitabiriye inama ya Transform Africa bwa mbere mu mateka y’iyi nama, yaje mu nama yambaye imikenyero ya Kinyarwanda.

Mbere y’uko igeza ijambo ku bitabiriye inama, umuhuza w’amagambo muri iyi nama, yabanje kuganira na Sophia, ayibaza uko yabonye igihugu cy’u Rwanda.

Sophia yabanje kuramutsa abitabiriye inama, ati ”Muraho! Mwarakoze kuntumira”.

Umuhuza w’amagambo yabajije Sophia niba azi aho ari, undi asubiza ati”Ndahazi rwose, ndi mu mujyi mwiza wa Kigali, mu Rwanda muri Afurika y’Uburasirazuba”.

Sophia kandi yasubije ibindi bibazo yabazwaga n’umuhuza w’amagambo, birimo kumenya indimi abasha kuvuga,
Ahawe umwanya wo kugira icyo abwira abitabiriye inama, Sophia yavuze ko anejejwe cyane no kuba yitabiriye Transform Africa Summit ya 2019, yabereye I Kigali mu Rwanda.

Sophia yavuze ko mu Rwanda yashimishijwe n’uburyo kwishyura amafaranga y’ingendo mu modoka zitwara abantu mu mujyi wa Kigali mu buryo rusange bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rizwi nka (TAP&Go).

Yavuze kandi ko ashimira uburyo mu Rwanda abaturage boroherezwa kubona serivizi zinyuranye za Leta, bifashishije ikoranabuhanga, aha akaba yashakaga kuvuga uburyo bwa ‘Irembo’.

Ati”Mu Rwanda hari uburyo bwo kwishyura ingendo hadakoreshejwe amafaranga, ni ikintu kiza cyane. Hari kandi uburyo abaturage babona serivisi za leta, bakoresheje ikoranabuhanga, nabyo ni byiza cyane”.

Irobo Sophia yavuze ko ku bufatanye bw’ibihugu byose bya Afurika, iterambere ry’ikoranabuhanga rizagera hose, umugabane wose ukarushaho gutera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nonex iryorobo rirazingazigwa

jimi yanditse ku itariki ya: 20-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka