KOICA yahaye u Rwanda inkunga izafasha urubyiruko guhanga imirimo ibihumbi 20

Ikigo cy’ubufatanye mpuzamahanga cya Koreya y’Epfo (KOICA), kuri uyu wa 16 Gicurasi 2019, cyasinyanye na Minisiteri y’Urubyiruko amasezerano y’inkunga ya miliyoni 7 n’ibihumbi 500 by’Amadolari ya Amerika azafasha urubyiruko guhanga ibihumbi 20 by’imirimo.

Iyi nkunga ibarirwa muri miliyari esheshatu na miliyoni 771 n’ibihumbi 750 mu mafaranga y’u Rwanda yatanzwe na Leta ya Koreya y’Epfo izakoreshwa na Minisiteri y’Urubyiruko ifatanyije n’Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere (UNDP), hagamijwe kwimakaza no guteza imbere ibikorwa bihuza urubyiruko mu cyiswe ‘YouthConnekt’ no kurufasha mu mishinga yo kwihangira imirimo mu gihe cy’imyaka ine.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, avuga ko uretse gufasha urubyiruko mu kwihangira imirimo, iyi nkunga izanafasha mu kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no mu guha urubyiruko urubuga mu gutanga ibitekerezo kuri gahunda z’igihugu n’ibyemezo bifatwa ku buzima bw’igihugu.

Minisitiri Mbabazi yagize ati “Uyu mushinga uzaguka ugere no mu bigo by’imyuga kugira ngo dufashe rwa rubyiruko rufite ibihangano cyangwa udushya bashaka kuzana dushobora gukemura ibibazo biri mu muryango nyarwanda.”

Yakomeje avuga utwo dushya dushobora kuba mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu nko mu buhinzi, mu burezi no mu bundi buzima busanzwe bwose bw’igihugu hagamijwe gutoza urubyiruko kutazajya rubona ibibazo ngo ruganye ahubwo rukumva ari rwo bisubizo kuri ibyo bibazo.”

Yavuze kandi ko iyo nkunga izifashishwa no mu mishinga iteza imbere impano z’urubyiruko binyuze mu bugeni n’ibihangano hagamijwe kwagura ibikorwa Minisiteri y’Urubyiruko yakoranaga n’Umuryango Imbuto Foundation muri “Art Rwanda-Ubuhanzi”.

Ati “Ni ukugira ngo rwa rubyiruko rufite ibihangano ariko rudafite ubushobozi bwo kubyagura tubafashe kubatoza binyuze mu bigo bibatoza ariko tukanabahuza n’isoko.”

Igice cy’iyi nkunga kandi kizifashishwa mu bikorwa by’ubushakashatsi bigamije gufasha ibihangano n’udushya by’urubyiruko kugera ku rwego rw’ubuziranenge rwabifasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi (NIRDA), Kampeta Sayinzoga, yagize ati “Ikibazo kimwe duhura na cyo ni uko abahanga udushya bose bigana iby’ahandi ariko akenshi ugasanga biri ku rwego rwo hasi ugereranyije n’ibikenewe ku isoko.”

Sayinzoga avuga ko igice cy’iyo nkunga kizafasha mu kunoza udushya tuba twahanzwe n’urubyiruko kugira ngo bibe ibintu bishobora gucuruzwa ndetse no mu kuruhugura kugira ngo bamenye uko umuntu ashobora guhanga ikintu koko gikenewe mu buzima bwa buri munsi bw’umuntu.

Ati “Mbere y’uko uhanga agashya atekereza ku gihangano ubwacyo, akajya abanza gufata igihe agatekereza ku isoko kizacuruzwaho, ikibazo gihari n’umuti yifuza kukivugutira akabona gutangira gushushanya uko kizaba kimeze (design).”

Lee Byunghwa, Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, avuga ko bahisemo gutera inkunga uyu mushinga kuko bari basanzwe bazi ko ‘Youthconnekt’ ari umwe mu mishinga ihindura ubuzima bw’urubyiruko mu buryo bugaragara.

Yagize ati “Rero UNDP ikitugezaho uyu mushinga, twasubije amaso inyuma mu bikorwa byose by’urubyiruko dusanga ‘Youthconnekt’ ari bwo buryo bunoze bwo gufashamo urubyiruko mu Rwanda.”

Uretse aya masezerano Ministeri y’Urubyiruko yasinyanye na KOICA ndetse na NIRDA izayifasha mu kunoza imishinga y’urubyiruko, iyi minisiteri yanasinyanye na UNDP amasezerano n’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Liquid Telecommunication Rwanda Ltd.

Aya masezerano yo akaba ari ayo guhugura urubyiruko mu bijyanye n’ikoranabuhanga binyuze mu bigo by’urubyiruko no muri za kaminuza, gufasha urubyiruko kwihangira imirimo binyuze mu ikoranabuhanga, guhuza ba rwiyemezamirimo bato n’ababifitemo uburambe ndetse no gufasha kugeza ikoranabuhanga ahabereye inama z’urubyiruko za ‘YouthConnekt’.

Kuva ‘YouthConnekt’ yatangira muri 2012 imaze kugira uruhare mu ihangwa ry’imirimo ibihumbi umunani (8000) ikaba imaze guha urubyiruko rusaga miliyoni imwe urubuga mu bikorwa byo kubaka igihugu.

Abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y’urwibutso nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka