Gucura k’umugore cyangwa guca imbyaro, ni igihe imihango ku bagore n’abakobwa ihagarara bakaba batagishoboye gusama inda mu buryo busanzwe bwa kamere, bityo umugore akageza aho atakigira imisemburo mu mubiri we ituma intanga zidakorwa n’umubiri we akaba atashobora gusama.
Umugabo witwa Karekezi Syldio wo mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze yafashe icyemezo cyo kugaruka mu rugo yari yarataye nyuma y’uko umugore we ashyikirijwe ku mugaragaro inzu yubakiwe n’Abagore bo mu rugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abana b’inzererezi bashyirwa mu bigo byabugenewe (transit centers) bakigishwa mu rwego rwo gushakira umuti icyo kibazo. Icyakora hari Abanyehuye batekereza ko ababyeyi babo ari bo bari bakwiye kugororwa.
Abahagarariye imfungwa n’abagororwa muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, batumye Minisitiri Johnston Busingye kubavuganira bakarekurwa ku bw’imbabazi rusange cyangwa gufungirwa hanze ya gereza (hakoreshejwe ibikomo).
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi mu karere ka Nyagatare kuba basoje kubakira abatishoboye mugihe cy’amezi ane.
Mu mikino y’umunsi wa karindwi wa shampiyona, APR yatsinze Mukura naho Rayon Sports inganyiriza i Musanze
Kuri iki cyumweru tariki ya 03 Ugushyingo 2019, mu karere ka Rubavu habereye irushanwa rya basketball ry’abakina ari batatu (trios contre trois), ryateguwe na Banki ya Kigali, ikipe ya Elite Lakers yegukana igikombe mu bagabo, naho ikipe ya ES Kamonyi yegukana igikombe mu bagore.
Ubundi kudidimanga ni indwara itangira umuntu akiri muto bikagaragara igihe umuntu avuga ategwa cyangwa asubiramo amagambo amwe n’amwe ku buryo hari igihe gusobanura icyo ashaka kuvuga bimubera ikibazo.
Ubushakashatsi bwakorewe muri Sierra Leone mu mwaka wa 2014, bwagaragaje ko udashobora kubaka amahoro utabijyanishije no komora ibikomere abantu bafite.
Inshuti z’urukiko rw’ikirenga ntizivuga rumwe na Leta ku musoro ku mutungo utimukanwa, aho amategeko mashya agenga gusora abangamiye iterambere ry’abaturage.
Ababyeyi benshi babona abana bamera amenyo ndetse igihe kikagera bakabona arakutse ariko bamwe ntibaba bazi igihe ibyo byombi bibera n’ibyiciro binyuramo.
Nyuma y’amezi icyenda Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana, akorera mu karere ka Nyamagabe, Huye ngo ni yo itahiwe muri Mutarama 2020.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu(ahagana saa moya zuzuye) tariki 02 Ugushyingo, ikamyo itwara ibishingwe bivugwa ko yacitse feri, yishe umushibwa umwe n’Abamotari babiri mu Gakiriro ka Gisozi.
Umuryango Love with Actions ukorera mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo uravuga ko ukomeje kubona abana bahishwe n’imiryango yabo kubera ipfunwe ryo kuba barabyaye abafite ubumuga.
Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda (TI-R) wemeza ko ubushakashatsi uheruka gukora ku mishinga ikorerwa abaturage ibafitiye inyungu, bwagaragaje ko 55% by’abagenerwabikorwa batamenya iby’iyo mishinga.
Uhiriwe Byiza Renus ukinira Benediction Excel Energy y’i Rubavu ni we wegukanye agace ka Rwanda Cycling Cup kakiniwe mu karere ka Muhanga
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Edouard Bamporiki, yasabye abafite ubumuga kutitiranya urugi rwegetseho n’urufunze, kuko hari igihe bakwibuza amahirwe yo gutera imbere.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 02 Ugushyingo 2019, Banki ya Kigali yafatanyije n’Akarere ka Bugesera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, batera ibiti bivangwa n’imyaka muri ako karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru bibarirwa mu bihumbi mirongo itandatu na kimwe na magana atanu (61,500), bikaba byatewe ku buso bwa (…)
Kuri uyu wa gatanu muri Kigali Arena habereye umukino wa All-star game wasozaga umwaka w’imikino muri basketball mu Rwanda.
Ku nshuro ya gatatu kuri uyu wa gatanu tariki 01 Ugushyingo 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwashyize mu byiciro andi mahoteli, za resitora n’amacumbi 40 byo hirya no hino mu Rwanda, hagendewe ku buziranenge bwa serivisi ibyo bigo bitanga.
Ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 01 Ugushyingo 2019, muri Kigali Arena habereye imikino ya BK All Star Game, ihuza abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2018/2019.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2019, iduka riri mu isoko rinini rya Musanze ryitwa ‘Goico’, ryafashwe n’inkongi y’umuriro.
Muri Kigali Arena yuzuye abafana, Team Guibert yatsinze amanota 89 kuri 83 ya Team Arstide.
Muri iki gihe mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kurwanya ubukene bukabije, aho abakennye cyane bahabwa iby’ingenzi bibafasha kubusohokamo mu gihe cy’imyaka itatu, hari abavuga ko bishoboka kuko babigezeho.
U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa ku isi, rutangiza gahunda yo gutera ibiti bitatu by’imbuto kuri buri rugo mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ku bana.
Kuri iyi si dutuye uzatembera ugerageze kugera kure hashoboka hatandukanye n’aho wageze mbere, hakaba hari aho ushobora kuzagera cyangwa waba warageze ukaba wahabona nk’ahantu hadasanzwe bitewe n’imimerere yaho kuri wowe.
Mu gihe hasigaye igihe gito ngo abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye basoze umwaka w’amashuri wa 2019, hari abifuza kuzaganirizwa n’ababyeyi ku myifatire.
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred arasaba abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto kuba ijisho ry’igihugu, bafasha mu kubungabunga umutekano wacyo ndetse no kwitandukanya no kwinjiza magendu ndetse n’ibiyobyabwenge mu gihugu.
Abatuye mu isantere ya Bushara mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare bavuga ko amatara yo ku muhanda bahawe ari umutako kuko atigeze yaka.
Abanyeshuri barangije mu ishuri rya E.S.KANOMBE/ EFOTEC baragaragaza imbogamizi ku mafaranga bacibwa iyo bagiye gutora impamyabumenyi zabo, kuko bacibwa amande y’ibihumbi bitanu buri mwaka wa nyuma y’uwo zisohoreweho, n’ubwo ubuyobozi bwabo bubihakana bukavuga ko nta faranga na rimwe baca.
Abakozi 250 b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) basoje itorero kuwa kane tariki ya 31 Ukwakira 2019, mu minsi 10 bari bamaze i Nkumba mu karere ka Burera, bagejeje umuriro w’amashanyarazi ku miryango 131 banavugurura umuyoboro wacaniraga imiryango 40.
Amwe mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri yamaze gusezera muri shampiyona y’uyu mwaka, aho amenshi yagiye agongwa n’ibibazo by’amikoro.
Ihuriro ry’impuzamiryango itegamiye kuri leta igamije kurwanya imirire mibi ‘SUN Alliance’ ritangaza ko mu gihugu hose ubu habarurwa abana barenga ibihumbi 800, bari munsi y’imyaka itanu bugarijwe n’ingaruka z’imirire mibi no kugwingira.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Ugushyingo, muri Kigali Arena harabera umukino w’abakinnyi bahize abandi mu mukino wa Basketball mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 (BK Basketball National Legue 2018-2019).
Gereza ya Nyarugenge(Mageragere) iravuga ko abayifungiwemo batanze amakuru ko hari ibyobo 126 bikirimo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abaturage 450 batahaniwe Jenoside bakirimo kwidegembya mu gihugu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwataye muri yombi Abanyakenya umunani, Abanyarwanda batatu n’Umunya-Uganda umwe, bose bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo kugerageza kwiba muri Banki ya Equity mu Rwanda.
Umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wahuzaga Gasogi United na Kiyovu Sports, urangiye amakipe yombi anganyije 1-1.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) gitangaza ko cyatangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ku basaba amazi bwa mbere, bakuzuza ibisabwa bitabaye ngombwa ko bajya ku biro by’icyo kigo nk’uko byari bisanzwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’abafatanyabikorwa b’ako karere, barashaka guhindura imikoreshereze y’umwaro cyangwa se inkengero z’ikiyaga cya Kivu hakarushaho gutanga umusaruro.
Umunyarwanda Mugisha Moise wari umaze iminsi ayoboye abandi muri Tour du Faso, amaze kuyitakaza nyuma yo gusigwa n’uwa mbere iminota irenga itatu.
Kuva tariki ya 26 Ugushyingo kugera tariki ya 1 Ukuboza u Rwanda ruzakira icyiciro cya 2 cyo gushaka tike ya Basketball Africa League kizabera mu Rwanda
Perezida wa Singapore Halimah Yacob yatangaje ko indangagaciro u Rwanda ruhuriyeho n’igihugu cye zo kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ari zo zikomeje umubano mwiza w’ibihugu byombi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, Cyriaque Mapambano Nyiridandi, avuga ko abakozi batanu b’akarere basezeye mu kazi ku mpamvu zabo bwite.
Nyuma y’amagambo yatangajwe na KNC mbere y’umukino uhuza Gasogi United na Kiyovu Sports kuri uyu wa kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Minani Hemed yamusubije.
Abanyarwenya bo mu Rwanda bari mu itsinda rya comedy Knights bateguye iserukiramuco ry’urwenya bise ‘Caravane du rire’ rizazenguruka ibihugu bitatu.
Kigali Today yigeze gusura imirima y’imboga y’uwitwa Randy Long ku gishanga cyitwa Ingwiti mu mudugudu wa Nyiramatuntu uri i Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho bahunika umusaruro ukamara icyumweru kirenga utarangirika.
Muhawenimana Jeanne (izina yahawe) yabyaye afite imyaka 15 bituma ata n’ishuri. Avuga ko kugira ngo aterwe inda byavuye ku kutamenya amakuru ngo bimufashe kwirinda icyo kibazo.