Ntimuzavuge ngo urugi rurakinze mutasunitse ngo murebe niba rutegetseho-Bamporiki

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Edouard Bamporiki, yasabye abafite ubumuga kutitiranya urugi rwegetseho n’urufunze, kuko hari igihe bakwibuza amahirwe yo gutera imbere.

Hari mu muhango wo gusoza itorero ry’abafite ubumuga bahagarariye abandi, tariki 1/11/2019, nyuma y’igihe cy’icyumweru bari bamaze batozwa kuba intore.

Yagize ati “Hari gihe abantu bitiranya urugi rukinze n’urwegetseho. Ariko iyo ushize ubute, ugasunikaho gatoya, umenya ngo aho nakekaga ko hakinze hegetseho. Ibyo ndabivugira amahirwe ahari yo kwikorera imirimo yacu, yo gukora ibikorwa bituzamura”.

Yashakaga kuvuga ko “Iyo umuntu yiheje, yihaye akato, bigora uwo ari we wese washoboraga kumufasha, kuko atamenya aho amukura”.

Avuga kandi ko abantu baguhaye akato ukanga, bitandukanye no kukiha, abantu baramutse baguheje ukabyanga, bitandukanye no kwiheza kuko icyo gihe hari aho ugera ku bw’umuhate.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Assoumpta Ingabire, yunze mu ry’umuyobozi w’itorero ry’igihugu, asaba abafite ubumuga bari bamaze iminsi mu itorero kuzakora ku buryo abo bahagarariye bareka gusabiriza.

Ati “Kugira ubumuga ntibivuga ko umuntu atagira akazi kamubeshaho, atagira icyo yimarira. Mugende, mutoze bagenzi banyu indangagaciro mutahanye, abari ku muhanda bahave, bagende biteze imbere nk’abandi Banyarwanda”.

Abari mu itorero bavuga ko batahanye imbaraga zo kurushaho gukora neza umurimo batorewe wo guhagararira bagenzi babo bafite ubumuga.

Fortunée Muhimpundu wo mu murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke mu nyigisho yahawe ngo yasanze n’abafite ubumuga bashoboye, none ngo azabisangiza abo ahagarariye.

Ati “Nzababwira ko umuntu ufite ubumuga akwiye gukora uko imbaraga ze zingana, ntasabirize. Nubwo abenshi baba nta bushobozi, ubushobozi nyabwo nta bundi uretse kwitinyuka, ukigira”.

Aimable Irihose, komiseri ushinzwe ubukungu mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Muhanga, ari na we ntore yo ku mukondo muri iri torero ry’abafite ubumuga ryabaye ku nshuro ya gatatu, avuga ko batahanye ishyaka ryo gutuma itorero ryo mu mudugudu iwabo rikora neza.

Avuga ko bazakora ku buryo abafite umugambi wo kwiteza imbere nubwo bahura n’ingorane yita ibikuta, bazabafasha kubizenguruka bakagera ku byo bashaka.

Ati “Ufite ikibazo tuzajya tumufasha kugisesengura tureba niba nta ruhare yabigizemo, kandi tumufashe no kubona ko igikuta yahuye na cyo, inyuma yacyo hari ubuzima bwiza burenze ubwo yari afite”.

Iri torero ry’abafite ubumuga ryabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, ryitabiriwe n’abafite ubumuga bahagarariye abandi 501, harimo ab’igitsina gabo 320 n’abigitsina gore 181.

Muri bo kandi harimo abafite ubumuga bw’ingingo 470, abatabona 20, abatumva ntibanavuge umunani, n’abafite ubumuga bwo mu mutwe batatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Batasunitse cg batakomanze!!!! Umvako ndi umuswa nkaba umupfukamyi wingoma yose ije uyu andenzeho! Ubu nkaya abavuga niwe uyavuga cg muriwe harmo benshi????

Ndabasanze yanditse ku itariki ya: 3-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka