Burera: Umukorongiro w’abakozi ba REG wagejeje amashanyarazi ku miryango 131

Abakozi 250 b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) basoje itorero kuwa kane tariki ya 31 Ukwakira 2019, mu minsi 10 bari bamaze i Nkumba mu karere ka Burera, bagejeje umuriro w’amashanyarazi ku miryango 131 banavugurura umuyoboro wacaniraga imiryango 40.

Abakozi ba REG bari mu itorero ry'igihugu bakuye abaturage mu bwigunge
Abakozi ba REG bari mu itorero ry’igihugu bakuye abaturage mu bwigunge

Abo bakozi bagize icyiciro cya gatatu cy’abitabiriye itorero, nyuma y’umukorongiro bakoze kuwa gatatu tariki 30 Ukwakira 2019, banahise binjizwa mu ntore bahabwa izina ry’ubutore aho biswe ‘Indemyabusugire’.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri REG, Wilson Karegeya, avuga ko abo bakozi b’icyo kigo bateguriwe uwo mukorongiro, hagamijwe kureba ko ibyo bize babyumvise neza kandi ko bagiye kubishyira mu bikorwa hagamijwe kurushaho kuzamura iterambere ry’igihugu.

Agira ati “Uwo mukoro twakoze uyu munsi ni umwe mu masomo abakozi na REG baboneye hano mu itorero ry’igihugu. Ushingiye ku gishushanyo no kucyerekezo bigishijwe hano.

Wilson Karegeya Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri REG
Wilson Karegeya Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri REG

Barabatoza bakabereka uko intore ikora, mu gusoza amasomo yose bakabaha umukoro wo kureba ko ibyo intore yatojwe yabyumvise. Uyu mwitoza wari kora ndebe”.

Karegeya avuga ko mu gufata umwanzuro wo kugeza abakozi ba REG bose mu itorero ry’igihugu, ari uburyo bwo kwihutisha gahunda y’igihugu yo muri 2024 yo kuba abaturage bose mu gihugu bagejejweho umuriro.

Avuga ko ibikorwa byakorewe muri uwo mwitoza bigize uruhare runini mu gufasha umubare munini w’abaturage kubona umuriro.

Agira ati “Mu itorero ry’icyiciro cya kabiri, abakozi ba REG bahaye umuriro Abanyarwanda 198 ba hano muri Burera. Uyu munsi duhaye imiryango 131 tunavugurura umuyoboro wari ushaje wagaburiraga ingo 40, dutera amapoto 40 mashya yujuje ubuziranenge”.

Bamwe mu bakozi ba REG basoje itorero baganiriye na Kigali Today, bavuga ko ubumenyi bahawe hari icyo buzabibutsa mu kuzuza inshingano zabo zo kwihutisha iterambere mu Rwanda hifashishijwe umuriro w’amashanyarazi.

Mukankiko Belenice agira ati “Amasomo twahawe n’uyu mukorongiro aratwubaka natwe ubwacu. Hari icyo bitwibutsa mu kunoza inshingano dusanganywe. No kuruhande rw’abagenerwabikorwa, Abanyarwanda muri rusange bibagirira umumaro kuko nkuko dusanzwe dutanga imbaraga zacu mu gufasha Abanyarwanda kubona ingufu z’amashanyarazi, bituma tubasha kubafasha kwihutisha iterambere ryabo”.

Mukankiko Belenice umwe mubitabiriye itorero ry'igihugu
Mukankiko Belenice umwe mubitabiriye itorero ry’igihugu

Akomeza agira ati “Twihaye intego yo gukora ubudasa nyuma yo gufata aya masomo tukiyibutsa za ndangagaciro. Turarushaho gutanga umusaruro uruta cyane uwo twatangaga mbere yuko twibutswa indangagaciro ziranga intore”.

Iyakaremye Emmanuel ati “Iminsi icumi tumaze hano twahigiye byinshi. Buri gikorwa uhura na cyo mu itorero kiba ari isomo rijyanye no gukorana ubupfura dutanga serivisi nziza ku Banyarwanda.

Icyo Abanyarwanda batwitegaho, ni uko tugiye guhindura imikorere, uburyo buke buhari tukabubyaza umusaruro mwinshi kandi n’igihe gito gihari tukakibyaza ibikorwa byinshi dukorana ubupfura”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinoni, kamwe mu duce twakorewemo ibikorwa binyuranye by’abakozi ba REG basoje itorero, buremeza ko hagiye kuba impinduka zifatika mu mibereho myiza y’abaturage aho ngo hari abo insinga z’umuriro zanyuraga hejuru bo ntubagereho.

Ibyo bidindiza iterambere ryabo nkuko Kigali Today yabitangarijwe na Nyirasafari Marie, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinoni.

Agira ati “Turashimira cyane Leta y’ubumwe. Abaturage benshi umuriro wanyuraga hejuru yabo, ikigaragara n’amapoto baduhaye afite imbaraga, aho yasimbuye amwe yari ashaje cyane aho abaturage batabonaga aho bafatira umuriro”.

Akomeza agira ati “Muri iyi minsi, REG iri mu itorero hano idufashije byinshi cyane. Nzi ko iterambere rigiye kwiyongera abaturage bakabona ibikorwaremezo birimo amamashini, inzu zo kogosha zikiyongera, aho gusharija amaterefoni yabo, abana benshi mu kwiga bakoreshaga ama buji cyangwa se agatodowa. Hari byinshi bigiye gukorwa bikazamura imibereho myiza y’umuturage”.

Mu karere ka Burera, mu ngo ibihumbi 82, izigera mu bihumbi 23 zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, naho ingo 5,465 zifite amashyanyarazi afatiye ku mirasire y’izuba aho muri ako karere ijanisha ry’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi riri kuri 33%.

Mu cyerekezo cy’igihugu, mu mwaka wa 2024 hose mu gihugu hazaba hagejejwe umuriro w’amashanyarazi, mu gihe kugeza ubu ingo zifite umuriro w’amashanyarazi mu gihugu hose zigeze kuri 52%.

Abakozi ba REG nyuma yo gushyira mu ngiro ibyo bize
Abakozi ba REG nyuma yo gushyira mu ngiro ibyo bize
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turasaba ubufasha dukeneye umuriro muri rulindo muri kajevubacell cyane cyane mumudugudu wa kazi kuko intsinga zica hejuru yinzu mutuvugire rwose

byiringiro samuel yanditse ku itariki ya: 1-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka