Ntiwakubaka amahoro utitaye ku bikomere abantu bafite- Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakorewe muri Sierra Leone mu mwaka wa 2014, bwagaragaje ko udashobora kubaka amahoro utabijyanishije no komora ibikomere abantu bafite.

Bigishijwe uburyo bushyashya bwo gukiza ibikomere bita 'restorative dialogue'
Bigishijwe uburyo bushyashya bwo gukiza ibikomere bita ’restorative dialogue’

Ibi byatumye ikigo cy’ishuri rikuru ry’abaporotesitanti (PIASS) gikora ubushakashatsi mu by’amahoro n’iterambere rirambye, gitumira inama nyunguranabitekerezo yahuje imiryango imwe n’imwe itari iya Leta ikora ibikorwa bijyanye no gukiza ibikomere ndetse no kubaka amahoro.

Iyi nama yari iyo kugira ngo iyi miryango yungurane ibitekerezo ku buryo yifashisha mu kubaka amahoro no gukiza ibikomere, hanyuma yose ibashe kugera ku ntego yiyemeje, nkuko bivugwa na Floriane Niyungeko, ushinzwe porogaramu y’amahoro muri iki kigo.

Agira ati “Kubaka amahoro utitaye ku bikomere abantu bafite, uretse kuba bitabafasha, biranabangiza. Ibi byatweretse ko byaba byiza hagize icyo dukora, tukamenya uko twakubaka amahoro ariko dufasha n’abafite ibikomere”.

Mu bagaragarije bagenzi babo uburyo bakoresha mu komora ibikomere, harimo Jean de Dieu Uwizeye ukora mu muryango Association Modeste et innocent (AMI), ukora ibikorwa by’isanamitima no kunga Abanyarwanda.

Yagize ati “Twebwe dukoresha uburyo bwo kureka umuntu akavuga uko yiyumva kose, uwo abwira akagira uko abyitwaramo ku buryo bitamukomeretsa. Dufata nk’urugero ngo ese umuntu agukubise asinziriye, wamwishyura, cyangwa wamukangura? Kuko uwo ntaba ari umugome, ahubwo umugonnyi”!

Solange Maniraguha ukora mu muryango Hroc, ufasha abagize umuryango kuva mu makimbirane ati “Hari igihe umuntu abana n’ibikomere atabizi, agakoreshwa na byo, we yibwira ko akora ibisanzwe. Icya mbere twebwe dukora ni ukubereka ko bafite ihungabana, hanyuma bagafata ingamba mu gutuma zitagira ingaruka ku babo”.

Maniraguha anavuga ko abo bafasha babereka ko niba umugore n’umugabo bafite ihungabana n’abana babo barigira hanyuma na bo bakazarikurana.

Bagaragarijwe n’uburyo bundi butari bumenyerewe mu Rwanda bwo gukiza ibikomere, bufasha abakimbiranye kuganira hanyuma buri wese akabona ibyo mugenzi we akeneye akabimuha, bita ‘Restorative Dialogue’ mu Cyongereza.

Duke Duchscherer wo mu muryango ‘Thriving Together’ wabugaragaje yasobanuye ko ari uburyo burangwa n’uko iyo umuntu akugiriye nabi, utamufata nk’umugome, ahubwo nk’uguhamagara ngo umutabare. Iyo uri umunyabwenge, umenya icyo akeneye ukakimuha, ikibazo kikaba kirangiye.

Bunguranye ibitekerezo ku buryo bifashisha mu komora ibikomere no kuba amahoro
Bunguranye ibitekerezo ku buryo bifashisha mu komora ibikomere no kuba amahoro

Ese kubaka amahoro mu Banyarwanda birakenewe?

Nubwo nta wuzi imibare y’Abanyarwanda babana n’ihungabana, bityo ntibatange amahoro, byigeze kujya bivugwa ko 1/3 cyabo barifite.

Jean de Dieu Uwizeye, avuga ko atazi niba uwo mubare wariyongereye cyangwa waragabanutse, ariko ko kuba Abanyarwanda benshi barifite bigaragarira mu myitwarire isigaye igaragara.

Agira ati “Kuri iki gihe abantu amagana barica abagore babo cyangwa abagabo babo, batakwicana bakiyahura. Dufite ikibazo cy’ibiyobyabwenge, reba abakobwa baterwa inda, usuzumye muri buri rugo ntabwo ari henshi wasanga nta bibazo bihari kandi urebye bimwe hari aho bihuriye n’ingaruka za Jenoside”.

Avuga ko n’igikomeye ari uko abicana mu ngo cyangwa biyahura ari abantu umuntu atakekaga, kuko nta makimbirane yari yarigeze agaragara iwabo. Ibi ahanini biterwa no gupfukirana ibibazo abantu bafite.

Inama nk’iyi ihuza imiryango ikora imirimo ijyanye no gukiza ibikomere ndetse no kubaka amahoro, ni ubwa mbere ishuri rikuru PIASS ryayiteguye, kandi abari bayitabiriye bifuje ko yaba ngarukamwaka, kugira ngo bajye barebera hamwe ibyo bagezeho babikesha kungurana ibitekerezo, banarebere hamwe n’ibindi bakora kugira ngo barusheho gutanga umusaruro ufatika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu byukuri,AMAHORO NYAKURI yarabuze ku isi.Ntako abantu batagize ngo babone amahoro,ariko byaranze.
UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.

gisagara yanditse ku itariki ya: 3-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka