Umusoro ku mutungo utimukanwa ukomeje kutavugwaho rumwe

Inshuti z’urukiko rw’ikirenga ntizivuga rumwe na Leta ku musoro ku mutungo utimukanwa, aho amategeko mashya agenga gusora abangamiye iterambere ry’abaturage.

Ibi ni ibyatangajwe kuri kuwa gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2019, ubwo urubanza abaturage n’inzego zitandukanye zirimo kaminuza y’u Rwanda n’umuryango ‘Transparency International Rwanda’ (TI-R) baregeye urukiko rw’ikirenga ku musoro ku mutungo utimukanwa rwasubukurwaga.

Abagejeje icyifuzo cyabo ku rukiko rw’ikirenga bagarutse ku kibazo cy’uko amategeko mashya arebana no gusora ahabanye n’ibyo itegeko nshinga riteganya.

Ni mu gihe ingingo za 16, 17, 19 na 20 z’itegeko ryatowe muri 2018, rigatangira gushyirwa mu bikorwa muri 2019, rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage bikomoka ku misoro ku bibanza n’inyubako zidahura n’ibiteganywa n’itegeko nshinga.

Impamvu akaba ari uko ingingo ya 34 y’itegeko nshinga ivuga ko umutungo utimukanwa w’umuntu aba ari ntavogerwa.

Kaminuza y’ u Rwanda iri mu batanze ubusabe yasabye ko urukiko rwavugurura iryo tegeko, kugira ngo uburenganzira bw’umuturage bwubahirizwe cyane ko ngo uyu musoro uzagira ingaruka ku muturage usanzwe akodesha aho nyir’inzu azazamura amafaranga y’ubukode.

Ibi biravugwa mu gihe inzu zo guturamo n’ibibanza bizajya bisora 1% by’agaciro, inzu z’ubucuruzi 0,1% naho inganda zisore 0,5%.

Umuyobozi mukuru w’umuryango Transparency International Rwanda, Marie Immaculee Ingabire, yatangaje ko uyu musoro ubangamiye uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati “Iri tegeko rero rizanamo amananiza, iyo ritangiye kukubwira ko ikibanza kidafite icyo gikora gisora ijana ku ijana, bagasumbanya inzu z’ubucuruzi n’inganda kurusha izo guturamo, ugasanga harimo ubusumbane binakandagira uburenganzira bwa muntu.”

Ingabire yakomeje avuga ko hari imisoro imeze nk’ibihano.

Yagize ati “Nk’iriya ngingo y’ikibanza kidakoreshwa, haba hari impamvu nyinshi zatuma umuntu atagikoresha zirimo ihindagurika ry’igishushanyo mbonera, urubyiruko rudafite amikoro, ibyo rero ntiwabihora umuturage uriya wo twawise umusoro gihano.”

Ku ruhande rwa Guverinoma y’ U Rwanda, nkuko byatangajwe n’abunganira Leta yashyizeho ayo mategeko, biregura bavuga ko iri tegeko ritagamije gusubiza inyuma abaturage ahubwo rigamije kubateza imbere kuko imisoro batanga ari yo yubaka igihugu.

Ikindi Leta ivuga ku busumbane mu gusora, ivuga ko abacuruzi bagabanyirijwe bitewe na gahunda ihari yo guteza imbere ishoramari n’ubcuruzi muri rusange.

Leta kandi ivuga ko isaba imisoro abadakoresha ubutaka bwabo kuko usanga buba indiri y’abajura bateza umutekano muke bikanatuma umujyi utagaragaramo isuku.

Hagati aho ariko urukiko rukaba rwibanze ku kubaza impamvu abasaba bavuga ko iyo misoro ari iy’ikirenga.

Prezida w’urukiko rw’ikirenga, Prof. Sam Rugege n’abacamanza bari bafatanyije, nyuma yo kumva impande zombi, yatangaje ko umwanzuro w’urubanza uzasomwa taliki 29 Ugushyingo 2019 ku isaha ya saa tanu z’amanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rwose ibi byo bibangamiye abaturage nta wutabibona

Chrina yanditse ku itariki ya: 4-11-2019  →  Musubize

Muce inki izamba iriya misoro rwose irahanitse cyaneee

Eliphaz yanditse ku itariki ya: 5-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka