Babangamiwe no kuba amatara yo ku muhanda bahawe atacyaka

Abatuye mu isantere ya Bushara mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare bavuga ko amatara yo ku muhanda bahawe ari umutako kuko atigeze yaka.

Amatara yo ku mihanda yashyizwe muri santere ntiyaka
Amatara yo ku mihanda yashyizwe muri santere ntiyaka

Mutabaruka Froduard wo mu mudugudu w’Isangano, mu Kagari ka Bushara avuga ko kuva bahabwa amatara yo ku muhanda muri santere ya Bushara hatse make ariko na yo amara igihe gito akora.

Mutabaruka avuga ko hashize igihe yose ataka akavuga ko bayabona nk’umutako.

Ati “Twabonye bayashyiraho batubwira ko azajya adufasha mu gihe cy’umwijima tugatembera tubona, ntiyaka, kuva bayashyiraho ayo mu Ihuriro yigeze kwakaho nk’ukwezi arazima, ntacyo atumariye ni nk’umutako byaratuyobeye”.

Ibi kandi bishimangirwa na Mukankusi Laziya, umukuru w’umudugudu wa Rurembo uvuga ko bakiyashyiraho bari bazi ko babonye iterambere ku buryo babasha gusurana amasaha y’ijoro.

Avuga ko nk’abantu baturiye umupaka bakwiye kuba bafite amatara y’umutekano kugira ngo babashe gucunga neza umutekano ndetse no gukumira abakora magendu n’abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

Agira ati “Ntabwo tuzi icyo bayashyiriyeho ariko ubundi twari tuzi ko ari iterambere tubonye iwacu, bakajya baducanira tukareba, abari ku mutekano umuntu yaba ari hirya ukamubona.

Twebwe duturiye umupaka, kuba tuwuturiye hano haca abaforoderi benshi, irondo ry’umwuga rirakora kandi neza, ingabo zirarifasha ariko kutagira urumuri ni ikibazo, ubundi itara ryo hanze ni iry’umutekano.”

Rurangwa Steven, Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko isoko ryo gusana amatara yose yashyizwe muri santere zitandukanye atagikora ryamaze gutangazwa hakaba hasigaye kurifungura.

Ati “Ntabwo ari Bushara gusa, ni amatara yose yashyizweho na kompanyi y’Abanyatuniziya. Kuva bamaze kuyubaka bagombaga no kuyasana ariko ntibyabaye, hari isoko ryo kuyasana ryamaze gutangazwa dutegereje igihe rizafungurirwa.”

Amenshi muri aya matara atagikora yubatswe hagati y’umwaka wa 2007- 2008 na kompanyi y’Abanyatunisiya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka