Basanze kuva mu bukene bukabije bishoboka kuko bo babigezeho

Muri iki gihe mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kurwanya ubukene bukabije, aho abakennye cyane bahabwa iby’ingenzi bibafasha kubusohokamo mu gihe cy’imyaka itatu, hari abavuga ko bishoboka kuko babigezeho.

Faustin Ndindabahizi w'i Maraba ubukene bwatumaga adashobora kugera aho abantu benshi bateraniye, ariko ubu ngubu n'ijambo mu ruhame ararifata
Faustin Ndindabahizi w’i Maraba ubukene bwatumaga adashobora kugera aho abantu benshi bateraniye, ariko ubu ngubu n’ijambo mu ruhame ararifata

Abo ni abafashwa n’umuryango APROJUMAP ukorera mu turere twa Huye, Nyamagabe, Kamonyi na Nyanza mu Karere ka Huye.

Faustin Ndindabahizi utuye i Rusatiramu Karere ka Huye, ni umugabo ubona ko yifashije. Mu birori aba asa neza, yambaye inkweto zikeye, ipantaro n’ikoti abantu bakunze kwita kositimu (costume). Umuhaye n’ijambo ararivuga.

Nyamara ngo mu myaka itatu ishize, uyu mugabo w’imyaka 45 yari atuye mu nzu ishakaje shitingi zashwanyaguritse. Na we ubwe ngo yarirebaga akisuzugura kubera uko yasaga ku buryo atanashoboraga gutunguka aho abandi bantu bari.

Agira ati “Ubu nsigaye ndi intangarugero, n’abaturanyi banyita bosi (boss).”

Ibi byose ngo abikesha kuba umuryango APROJUMAP waramushyize mu mubare w’abafatanyabikorwa, dore ko muri uyu muryango umuturage uhabwa ibimuzamura batamwita umugenerwabikorwa, ahubwo umufatanyabikorwa kuko ngo aba afatanya n’abamufasha mu kwikura mu bukene.

Inkunga ya mbere yahawe ngo ni iy’amahugurwa ku kwikura mu bukene hamwe n’ingemwe 36 z’ibinyomoro yahinze mu karima rukumbi yari afite. Yejejemo ibinyomoro akuramo amafaranga abarirwa mu bihumbi 40.

Baje kumusakarira ya nzu, bamuha n’inkwavu ebyiri ubu zororotse cyane, ndetse n’ihene ebyiri ubu zamaze kugwira kuko afite 12.

Intego ye ngo ni ugusezerera ubukene burundu yifashishije amafaranga agenda akura mu buhinzi. Ngo nagurisha no kuri izo hene azahita agura inka.

Ati “Mu myaka iri imbere nzaba ndi mu nzu nziza mfite n’amatungo mareramere, imirima nteganya kugura nkayihinga kijyambere.”

Jeanne Nyirabizimana w’i Rugango mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, na we ari mu bamaze kwikura mu bukene bukabije nyuma y’imyaka itatu afashwa.

Agira ati “Sindabasha kugira ubushobozi bwo kuba mu nzu irimo isima hasi, ariko byibuza ubu nsigaye nifuza ko n’abantu bansura kuko nabona igikoma cyo kubaha cyangwa ibiryo tugasangira.”

Nyirabizimana Jeanne w'i Mbazi mu Karere ka Huye avuga ko atarava mu bukene bukabije yabeshyaga abantu ko aba i Bugesera kugira ngo batazaza kumusura akabura aho abicaza
Nyirabizimana Jeanne w’i Mbazi mu Karere ka Huye avuga ko atarava mu bukene bukabije yabeshyaga abantu ko aba i Bugesera kugira ngo batazaza kumusura akabura aho abicaza

Akazu k’agatizanyo babagamo n’umuryango we ngo kari kagizwe n’ibyumba bibiri. Ahakwitwa mu ruganiriro habaga hari inkwi, aho abana baryama, n’aho amatungo arara.

Iyo yahuraga n’abantu bakamubwira ko batamuheruka, yababwiraga ko asigaye aba i Bugesera, ababeshya, ari ukugira ngo batazaza kumusura akabura aho abicaza.

Kuva mu bukene ngo abikesha amahugurwa ku kutitinya, amahugurwa ku buhinzi n’ubworozi ndetse no ku bucuruzi buciriritse yagiye ahabwa, ariko cyane cyane ngo abikesha kuba yumvikana n’umugabo we, kuko ibyo yigishwaga yabimubwiraga byose, hanyuma bagafatanya kubishyira mu bikorwa.

Amafaranga ibihumbi icyenda y’insimburamubyizi yahawe mu mahugurwa ya mbere ngo bakuyemo ibihumbi bitanu bakodeshamo umurima bawuhingamo inyanya. Bazigurishije bakuyemo amafaranga ibihumbi 57.

Ayo mafaranga ngo bafasheho ibihumbi 20 bakoresha igare bari bafite ryari ryarapfuye, bafatamo n’ibihumbi 17 bakodesha umurima mu gihe cy’imyaka ibiri. Rya gare baje kuryifashisha mu bucuruzi bw’ibigori ubu bubaha amafaranga.

N’ubwo bahawe inkwavu n’ihene byo kubafasha, ubu bafite n’inka biguriye, kandi bafite n’inzu yo kubamo. Intego bafite ngo ni ugukomeza gutera imbere. Ikibashimisha kurushaho ni uko batakibura ibiryo byo kwihera abana.

Nyirabizimana ati “Abantu duturanye bakuraga ibyumbati binini bakabyanika ku irembo bisa n’ibinokesha cyangwa se bikurura abana banjye ngo bibacumuze hanyuma duserere.”

Yaganirizaga abana be akababwira ko iwabo bakuze ari abana umunani kandi ko nta muntu wigeze aza kubihaniza ko bangije, ku bw’amahirwe ngo baramwumvira.

Ati “Mfite imirima myinshi mpinga. Si iyanjye ariko nsigaye mfite ubushobozi bwo gukodesha imyaka nk’itanu n’itandatu, nanjye bya byumbati nkabyeza.”

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko mu Karere ka Huye bafite ingo ibihumbi 11 ziri mu bukene bukabije bateganya kuzafasha kubuvamo
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko mu Karere ka Huye bafite ingo ibihumbi 11 ziri mu bukene bukabije bateganya kuzafasha kubuvamo

Abafatanyabikorwa b’umuryango APROJUMAP ngo babasha kwikura mu bukene bukabije kuko babwirwa ko ubukene atari indwara, nk’uko bivugwa na Béatrice Mukakalisa, Perezida w’uyu muryango.

Ati “Icya mbere tubanza gukora ni ukubumvisha ko ubukene atari indwara, ko bushobora kuranduka, bagahinduka. Tukabigisha kandi gufatanya kuko ntawe uva mu bukene wenyine.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muri gahunda yo gufasha abakene cyane kubuvamo batangiye muri uyu mwaka, mu karere ayobora basanze abakeneye gufashwa bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ari ingo ibihumbi 11 kandi ko batangiranye n’ingo ibihumbi bitandatu na magana atanu.

Aba ngo baregerwa, bakaganirizwa, bakagaragaza ibyo babona byabafasha kuva mu bukene, hanyuma uko ubushobozi bugenda buboneka bakabihabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka