Hari ibyobo 126 bikirimo imibiri, 450 baracyidegembya mu gihugu imbere

Gereza ya Nyarugenge(Mageragere) iravuga ko abayifungiwemo batanze amakuru ko hari ibyobo 126 bikirimo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abaturage 450 batahaniwe Jenoside bakirimo kwidegembya mu gihugu.

Umwe mu bayobora imfungwa muri gereza ya Nyarugenge avuga ko bafite amakuru y'abantu bakoze Jenoside bakidegembya
Umwe mu bayobora imfungwa muri gereza ya Nyarugenge avuga ko bafite amakuru y’abantu bakoze Jenoside bakidegembya

Ibi bitangazwa n’Umuyobozi w’iyi gereza, Chief Superintendent (CS) Kayumba Innocent, uvuga ko byamenyekanye kuva aho agiriye kuhayobora mu mezi ane ashize.

CS Kayumba yabitangarije Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye wasuye gereza ya Nyarugenge ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 31 Ukwakira 2019.

CS Kayumba agira ati "Kuva aho mpagereye nasanze nta gahunda ihari yo gusaba imbabazi, ariko ubu twabonye abagororwa n’imfungwa 1,035 bamaze kwandika basaba imbabazi".

Ubuyobozi bwa gereza bwamenyesheje Minisitiri Busingye ko hari ibyobo 126 byatawemo abazize Jenoside bitarahishurwa aho biri
Ubuyobozi bwa gereza bwamenyesheje Minisitiri Busingye ko hari ibyobo 126 byatawemo abazize Jenoside bitarahishurwa aho biri

Ati "Na none aba bagororwa, mu bikorwa bigamije ubumwe n’ubwiyunge tumazemo iminsi, batubwiye ko hari ibyobo 126 hirya no hino mu gihugu bikirimo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ".

"Biteguye kujya kubitwereka. Hari n’abakoze ibyaha bya Jenoside batarafatwa ngo babihanirwe", nk’uko Umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge yakomeje abigaragaza mu mbonerahamwe y’inyandiko bafite.

Umwe mu bayobozi b’imfungwa yakomeje avuga ko basaba ubugenzacyaha kubageraho kugira ngo batange amakuru y’abakoze ibyaha bya Jenoside bakidegembya.

Agira ati "Hari abari hanze bakoze Jenoside bafitiwe n’ibimenyetso, kimwe n’abandi amakuru azajya atahurwa ko bakoze Jenoside, ko mbona barimo gusaza bazaburanishwa ryari?"

"Ko dusaba ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha kuza tukabaha amakuru ngo babikurikirane, bizatangira ryari?"

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje ubuyobozi bw’amagereza hamwe n’imfungwa ko agiye kubyigaho n’izindi nzego kugira ngo abakoze Jenoside bakidegembya babihanirwe.

Agira ati "Turaza kubikurikirana, ntabwo numva ko hari umuntu wakoze Jenoside wagakwiye kuba yidegembya nyamara hari ibimenyetso n’uburyo bwo kubishaka".

Minisitiri Busingye yaganiriye n'abayobozi b'imfungwa n'abagororwa muri gereza ya Nyarugenge
Minisitiri Busingye yaganiriye n’abayobozi b’imfungwa n’abagororwa muri gereza ya Nyarugenge

Gereza ya Nyarugenge kuri ubu ifungiwemo abantu 9,947 barimo abatarakatirwa bangana na 3,137.

Muri iyo gereza, Minisitiri Busingye yakiriwe n’imfungwa n’abagororwa bayoboye abandi, akaba yabasabye kwigisha bagenzi babo gucika ku byaha byiganjemo ibijyanye n’ibiyobyabwenge no gusambanya abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwica umuntu waremwe nu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.

gatare yanditse ku itariki ya: 1-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka