Amafaranga acibwa abatinze kujya gutwara impamyabumenyi zabo ntavugwaho rumwe

Abanyeshuri barangije mu ishuri rya E.S.KANOMBE/ EFOTEC baragaragaza imbogamizi ku mafaranga bacibwa iyo bagiye gutora impamyabumenyi zabo, kuko bacibwa amande y’ibihumbi bitanu buri mwaka wa nyuma y’uwo zisohoreweho, n’ubwo ubuyobozi bwabo bubihakana bukavuga ko nta faranga na rimwe baca.

Ikigo cya EFOTEC ni kimwe mu bivugwaho guca amande abatinze kuza gutwara impamyabumenyi zabo
Ikigo cya EFOTEC ni kimwe mu bivugwaho guca amande abatinze kuza gutwara impamyabumenyi zabo

Abaganiriye na Kigali Today bize muri E.S.KANOMBE/EFOTEC bavuga ko iyo utinze kujya gutora impamyabumenyi (diplome), ucibwa amande y’ ibihumbi bitanu (5000frw) ku mwaka, uhereye ku mwaka ukurikira uwo izo mpamyabumenyi zasohokeyemo, ibintu batiyumvisha impamvu, ndetse bakanavuga ko kubera ubwinshi bw’ayo mafaranga hari abatayabona.

Umwe mu bize kuri icyo kigo utashatse ko izina rye rishyirwa mu nkuru wiga muri kaminuza y’u Rwanda, yagize ati “Njye narangije muri 2015, muri 2016 ndetse na 2017 narabahamagaye mbabaza ko dipolome zasohotse, bambwira ko ntazo. Nyuma naje kumenya ko zasohotse, ariko ko bari kwaka amande y’ibihumbi bitanu. Ubwo rero kuko ntayo mfite nabaye ndetse, ninyabona nzajya kuyitora.”

Kimwe na mugenzi we witegura kurangiza kaminuza uyu mwaka, yavuze ko nyuma yo kugera mu kigo bakareba ko nta mwenda w’ikigo cyangwa igikoresho yaba yarajyanye atishyuye bagasanga nta kibazo afite, bamwishyuje amande gusa.

Ati “Njye narangije muri 2014, ngiye kuyizana muri 2018, bambwira ko usibye umwaka wa 2015 dipolome zasohotsemo, indi myaka itatu yose ngomba kuyishyura ibihumbi 15000frw. Ntayo nari nitwaje rero nahise ntaha kandi ndayikeneye cyane.”

Undi wahize agaragaza ko ari ibintu bisanzwe ku kigo cyabo kuko yari yarabyumvanye abamubanjirije.

Ati “Narangije muri 2015, noneho njya kuyifata muri 2018. Ariko kuko numvaga ari ibisanzwe kuko batubwiraga ko umuntu watinze gufata dipolome acibwa amande y’ibihumbi bitanu, ndayishyura. Nishyuye kuri konti y’ikigo ibihumbi icumi(10000) by’imyaka 2 y’ubukererwe, kuko umucungamutungo atari ahari nyisigira umuyobozi ushinzwe amasomo, abasha kumpa dipolome.”

Ni mu gihe umuyobozi ushinzwe amasomo (Préfet des études) Karamuka Anaclet wo muri icyo kigo we yabwiye Kigali Today ko Atari we utanga amakuru y’ikigo, ko bagomba kwibariza umuyobozi, kuko we ntaho ahurira n’amafaranga.

Ati “Njye icyo nshinzwe ni ugutanga dipolome gusa. Iyo umwana bamusinyiye ko nta kibazo afitanye n’ikigo, araza nkamuha ibyangombwa.”

Tumukunde Monique uyobora ikigo cya EFOTEC yahakanye ibyo bavugwaho byo guca amande abarangije bagatinda kuza gutwara Diplome zabo
Tumukunde Monique uyobora ikigo cya EFOTEC yahakanye ibyo bavugwaho byo guca amande abarangije bagatinda kuza gutwara Diplome zabo

Kigali Today iganiriza umuyobozi w’ikigo Tumukunde Monique, yavuze ko nta faranga na rimwe baka umunyeshuri ngo ahabwe ibyangombwa, kuko nta n’ahantu byanditse.

Ati “Dipolome zikimara gusohoka, duhita tubibamenyesha dukoresheje nimero z’ababyeyi babo twari dusanzwe tuvuganiraho. Abatabimenya ni ababa barahinduye nimero, ariko igihe baziye turazibaha nta mananiza. Imbogamizi ziza ku munyeshuri uba waragiye hanze, agatuma undi kuyimufatira. We tumutuma ibyemezo by’icyo bapfana, kugira ngo twemeze neza ko ibyangombwa bigiye kuri nyirabyo.”

Ubuyobozi bw’ikigo E.S.KANOMBE/EFOTEC buvuga ko umuntu ucibwa amafaranga ngo ahabwe ibyangombwa ari uwagiye hari amafaranga y’ishuri atishyuye, cyangwa ibitabo atatiruye, bityo akaba agomba kubanza kubyishyura. Icyakora abaharangije bo bavuga ko n’iyo nta kibazo mwari mufitanye ugomba kwishyura amande y’ubukererwe bwo kujya gutora ibyangombwa, bityo bakaba basaba ko ayo mafaranga yavaho, kuko baje kumenya ko atari Minisiteri y’Uburezi yayashyizeho.

Usibye kuri iki kigo kandi hari abandi bize ku bindi bigo bavuga ko iby’ayo mande ari rusange, ko n’ahandi atangwa ariko bagasaba ko yavaho kuko ngo bishobora kuba bikorwa mu buryo budakwiye, ahubwo bikaba bikorwa mu nyungu z’ibigo by’amashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Mujye muduha Numero zanyu murakoze 🙏🙏🙏 ikiganza kumwe ni icyange ikindi ni madam hamwe n’umwana ubwo twari tuzi ko ayo mafaranga Ari itegeko ahubwo tuzajya tugenda tiyitwaje

Theogene Bikorimana yanditse ku itariki ya: 17-10-2022  →  Musubize

Mujye muduha Numero zanyu murakoze 🙏🙏🙏 ikiganza kumwe ni icyange ikindi ni madam hamwe n’umwana ubwo twari tuzi ko ayo mafaranga Ari itegeko ahubwo tuzajya tugenda tiyitwaje

Theogene Bikorimana yanditse ku itariki ya: 17-10-2022  →  Musubize

Nanjye efotec naharangije 2016 nari naratinye kujyayo kubera ayo mafaranga kandi ndi umushomeri,murakoze rwose kutuvuganira

Alisa yanditse ku itariki ya: 3-11-2019  →  Musubize

Nanjye efotec naharangije 2016 nari naratinye kujyayo kubera ayo mafaranga kandi ndi umushomeri,murakoze rwose kutuvuganira

Alisa yanditse ku itariki ya: 3-11-2019  →  Musubize

Nanjye niadangije muri Efotec 2016 nari naraginye kujyayo kabisa murakoze kutuvuganira

Alisa yanditse ku itariki ya: 3-11-2019  →  Musubize

Ubu nawe wabonye inkuru!Reba byonyine imyandikire y’ikinyarwanda! Bajye bayishyura cyangwa bajye kuzifata mbere;ibindi urimo si inkuru uduhaye ni amatiku gusa

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-11-2019  →  Musubize

Ibivugwa haruguru ko muri efotec bishyuza amafranga mubantu natinze kujya kureba diplome zabo nibyo cyane kuko ubu Hari abanyeshuri benshi buga muri kaminuza babuze uko bajya kuzireba kubera ko ntayo bafite .burabangama cyane .Kdi nubwo umiyobozi abihakana nibyo kuko busanzwe bizwi.Mukurikirane iki kibazo rwose.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-11-2019  →  Musubize

Aho muri EFoTEC narahize,ibyo uwo muyobozi avuga ni ibinyoma,kuko kugirango barebe nibyo by’imyenda n’ibikoresho waba ubafitiye bagusaba kubanza kujya kuri banque kwishyura ayo mande y’ubukerererwe,wavayo bakabona kureba ko nta deni wagiye ubafitiye(ubwo iyo urifite usubira kuri banque bwa kabiri).

. yanditse ku itariki ya: 2-11-2019  →  Musubize

Yewe nimwicecekere. Muzabaze mukamuhirwabjosee computable w’ icyahoze ari Alliance high school ago aduca nta recu ndetse n’ishuri ryarariwe kera.
Mubyihorere imbehe...

Mukabyandwi yanditse ku itariki ya: 1-11-2019  →  Musubize

Ayo narayatanze kbsa bajye bava mu mvugo zibeshya

Yussufu Furaha yanditse ku itariki ya: 1-11-2019  →  Musubize

Muzasure igiherereye kamonyi my murenge wa Runda TSS yaho murebe bo unayatanga kuri bank populaire none she mbaye ntafite akazi ngiye kugashaka nta mafaranga ukanyaka 500cg 10000frw byagenda gute mutubarize muri wda ibyayo mafaranga kabisa kandi muba mwakoze kutugerereyo turaharenganira pe.

Turabashimye yanditse ku itariki ya: 1-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka