Musanze: Iduka rimesa imyenda ryafashwe n’inkongi y’umuriro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2019, iduka riri mu isoko rinini rya Musanze ryitwa ‘Goico’, ryafashwe n’inkongi y’umuriro.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro ryahise rihagera, ubu rikaba riri mu bikorwa by’ubutabazi.

Ahafashwe n’inkongi y’umuriro ni icyumba kibamo imashini zifashishwa mu kumesa no guhanagura imyenda kizwi nka ‘Dry cleaner’.

Icyateye iyi nkongi y’umuriro ntikiramenyekana nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana yabihamirije Kigali Today.

Yagize ati “ Ni byo koko inkongi y’umuriro yabayeho, polisi iri mu bikorwa by’ubutabazi, ari nako igerageza kumenya icyayiteye”.

Umucuruzi witwa Mukiza Theobard ari na we wagizweho ingaruka n’iyi nkongi y’umuriro yagize ati “Habagamo imashini enye zifura imyenda zikanayihanagura. Urebye zari zihagaze nka miliyoni 15 z’amafaranga y’ u Rwanda, ni igihombo kuko nta n’ubwishingizi bwazo mfite”.

Uretse uryo duka ryangiritse, iyi nkongi nta rindi duka yafashe, nta n’umuntu yakomerekeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka