Dore uburyo abana bakuka amenyo n’uburyo bashobora kumera impingikirane

Ababyeyi benshi babona abana bamera amenyo ndetse igihe kikagera bakabona arakutse ariko bamwe ntibaba bazi igihe ibyo byombi bibera n’ibyiciro binyuramo.

Mu nkuru Kigali Today iherutse kubagezaho yavugaga uburyo amenyo agenda akurikirana mu kumera n’isuku yayo, kuva umwana akimera iryinyo rya mbere.

Muri iyi nkuru ikurikira, turabafasha gusobanukirwa ibyiciro byo gukuka kw’amenyo n’ingaruka zibaho mu gihe amenyo yo mu bwana adakutse ngo asimburwe n’aya burundu.

Ubusanzwe umwana muto agira amenyo 20, naho umuntu mukuru akagira amenyo 32. Ikinyamakuru clinicdentaire.com, kivuga ko umwana atangira gukuka amenyo ahagana ku myaka 6. Iryinyo rya burundu riba risanzwe riri munsi y’iryinyo ryo mu bwana, uko rizamuka rikagenda ryangiza umuzi w’iryinyo ryo mu bwana rikagenda ririsunika kugeza ubwo rikuka rikavamo.

Amenyo akuka mubyiciro bikurikira:

Hagati y’imyaka 6 na 7 n’igice: Umwana akuka amenyo 2 y’imbere hasi, ari na yo yabanje kumera, hagakurikiraho 2 y’imbere hejuru, ndetse n’andi abiri abiri yo hasi n’ayo hejuru akikije yayandi ya mbere.

Bivuze ko muri iki cyiciro cya mbere umwana akuka amenyo 4 hasi n’ane hejuru yose hamwe akaba 8.

Ahagana ku myaka 11: Umwana akuka amabwene 2 yo hasi, hagakurikiraho amabwene 2 yo hejuru.

Ahagana ku myaka 12: Umwana akuka ibijigo 2 byo hasi hagakurikiraho 2 byo hejuru.

Hagati y’imyaka 6 na 13: Ibijigo 8 bya burundu nibwo bimera.

Guhera ku myaka 18: Ni bwo hamera ibijigo 4 by’inyuma mu gifaransa byitwa ‘dents de sagesse’.

Gukuka amenyo yo mu bwana ntabwo bibabaza kuko iryinyo ritangira rinyeganyega buhoro buhoro rikagera ubwo rikuka ubwaryo bitewe n’uko irya burundu riba ryazamutse rikagenda ririsunika.

Ese bibaho ko iryinyo ryo mu bwana ridakuka?

Yego! Hari ubwo amenyo yo mu bwana adakuka, nkuko twabibonye ko aya burundu aba ari munsi y’ayo mu bwana!

Ibi bigatuma irya burundu rimera, rikazamukira muri ryarindi ryo mu bwana ari byo byitwa “impingikirane” (dent incluse).
Ikinyamakuru doctissimo.fr, kivuga ko abantu bafite ubusembwa bw’impingikirane bari ku gikegero kiri hagati ya 10 na 15%, ndetse bwibasira cyane amabwene n’ibijigo.

Doctissimo.fr, ikomeza isobanura impamvu zituma habaho impingikirane n’uburyo ubu busembwa bukosorwa.

Impamvu z’ingenzi zitera ubusembwa bw’impingikirane n’izi:

Kuba amenyo amera atari ku murongo neza

Kuba iryinyo ryo mu bwana ridakutse ngo rihe umwanya irya burundu ribone aho ryisanzurira bityo bikabyiganira mu mwanya umwe.

Uburwayi bw’ikibyimba munsi y’ishinya (kyste).

Doctissimo ikomeza ivuga ko ubusembwa bw’impingikirane bushobora gukosorwa n’abaganga, bigakorwa mu buryo butandukanye bitewe n’impamvu yatumye amenyo aba impingikirane.

Wakwibaza niba hari izindi ngaruka zaturuka ku menyo y’impingikirane!

Umuganga ubaga amenyo n’izindi ndwara zo mu isura, Dr. Jean Pierre Deziel wo muri Canada, mu nyandiko yashyize ahagaragara avuga ko impingikirane zishobora gutuma habaho kubora kw’ishinya irikikije.

Ikindi, zishobora gutuma andi menyo byegeranye acukuka no kubabara umutwe.

Dr. Deziel akomeza avuga ko hari ubwo impingikirane zitera ikibyimba gikikije izo mpingikirane, gishobora gutangira mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu, umuntu akaba yagira imyaka isaga 40 atarumva ububabare na rimwe, kugeza igihe gihiriye, ndetse rimwe na rimwe bikaba byavamo na cancer, usibye ko bidakunze kubaho nkuko uyu muganga abivuga.

Uyu muganga kandi avuga ko mu gukosora ubusembwa bw’impingikirane ibyiza ari ukuzikura, ariko ko guhitamo ari uk’umurwayi ubwe.

Inkuru bijyanye:

Menya uko wakwita ku isuku y’amenyo y’abana bato

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Umwana umaze umwaka ataramera amenyo wamukorera iki

Angelique yanditse ku itariki ya: 17-04-2024  →  Musubize

Ese umwana wameze amenyo yimpingikirane ameze nkuko uriya mwana mwatweretse haruguru,byavurwa bigakira?ese umuntu acya muzihe nzira zogutangira kumuvuza?

Ndacyayambaza pierre claver yanditse ku itariki ya: 7-12-2023  →  Musubize

ese iyo wemeye ko muganga akura impingikirane zatewe n’uko utakutse amabwene yo mu bwana bigira izihe ngaruka?

alias yanditse ku itariki ya: 20-05-2021  →  Musubize

Ese iyo miganga akuye impingikirane harandi menyo amera?ese ntangaruka bigira

Ndacyayambaza pierre claver yanditse ku itariki ya: 7-12-2023  →  Musubize

ese ubonye umwana arikurenze igihe amenyo ntakuke, wayakuza ngo atagira impingikirane? murakoze!

Bikorimana Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 19-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka