Batekereza ko aho kugorora inzererezi hagororwa ababyeyi bazo

Abana b’inzererezi bashyirwa mu bigo byabugenewe (transit centers) bakigishwa mu rwego rwo gushakira umuti icyo kibazo. Icyakora hari Abanyehuye batekereza ko ababyeyi babo ari bo bari bakwiye kugororwa.

Safari Ngendahimana w’i Kaburemera mu Murenge wa Ngoma ukunze gukora umurimo wo kubanisha neza ingo zibanye nabi, we anavuga ko aho gushyira aba bana mu bigo ngororamuco (transit centers) hari hakwiye kujya hajyanwayo ababyeyi babo.

Agira ati “Niba umwana yaje mu muhanda bakamujyana muri transit center. Ko nta wemerewe kurenzayo amezi atatu, iyo agarutse ajya hehe kandi ikibazo kiri mu rugo iwabo? Njyewe numva ababyeyi ari bo bakwiye kujyana muri transit center kuko ari bo baba bateje icyo kibazo cyo kuza mu muhanda.”

Safari anavuga ko aba babyeyi bajya bahigishirizwa uko bagomba kwita ku bana babo. Ati “Bamujyanye bakamubwira bati niba uzirika ihene ku irembo -ubwo ndavuga abo mu cyaro- ukajya kuyimura kabiri, kuki umwana wabyaye udashobora kumukurikirana ngo urebe uko ibintu bimeze?”

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Ngoma, Jean Baptiste Bizimana, we avuga ko abana baza mu muhanda kubera imibereho mibi iwabo, na we agatekereza ko kubajyana muri transit center nta gisubizo bitanga.

Ati “Njya nyuzamo nkaganira na bariya bana. Barakubwira ngo aho kugira ngo mbe mu rugo papa na mama barwana buri gihe, buri wese ahima undi nta wugira icyo aduhahira, birutwa no kuza aha mu mujyi kuko mbona umpa irindazi. ”

Ati “Kumufungira muri transit center wenda wowe urumva ko ari igisubizo kuko nutamubona mu mujyi uzumva utekanye, ariko ntusubije ikibazo afite. Ya mezi atatu nayasohokamo azava mu mujyi wawe kuko urimo umutoteza, ajye n’ahandi.”

Bahitamo kuba muri ruhurura aho gutaha iwabo kubera ibibazo baba basizeyo
Bahitamo kuba muri ruhurura aho gutaha iwabo kubera ibibazo baba basizeyo

Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Huye, Aisha Nyiramana, ntiyemeranywa n’abifuza gushyira ababyeyi b’aba bana muri transit center kuko abona byatera ibindi bibazo, ahubwo atekereza ko abagore n’abagabo bakwiye kwigishwa kubana neza, byananirana bagatandukana aho gutera abana ibibazo.

Agira ati “Numva twakomeza tukabagira inama, tukareba ko amakimbirane mu ngo yarangira, ariko na none tukabereka ko niba bakimbiranye nta n’impamvu yo kugumana, bagahitamo gutandukana ku bw’inyungu z’abana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma ari na wo ukunze kugaragaramo cyane abana baba mu muhanda mu mujyi i Huye, avuga ko aba bana aho kugabanuka bagenda biyongera, kandi ko haba harimo n’abanyujijwe muri transit centers, basubizwa iwabo bakagaruka.

Aba bana ahanini ngo baturuka mu turere twa Gisagara na Nyaruguru, na bakeya muri Nyamagabe, ndetse no mu mirenge ikikije Ngoma.

Na we atekereza ko ababyeyi b’abana bakwiye kuba ari bo bashakwa bakigishwa kwibuka inshingano zabo ku bana babo, byaba ngombwa bakaba banabihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka