Abanyeshuri barasaba ababyeyi kubaba hafi mu gihe cy’ibiruhuko

Mu gihe hasigaye igihe gito ngo abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye basoze umwaka w’amashuri wa 2019, hari abifuza kuzaganirizwa n’ababyeyi ku myifatire.

Abana bavuga ko bakeneye kwitabwaho n'ababyeyi mu gihe cy'ibiruhuko
Abana bavuga ko bakeneye kwitabwaho n’ababyeyi mu gihe cy’ibiruhuko

Nikita Daniella Kabayera wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu ishuri Elena Guerra i Huye, ni umwe mu bifuza kwegerwa n’ababyeyi bakabagira inama.

Agira ati “Tuba dukeneye impanuro z’ababyeyi zirebana n’ibishuko abana bagwamo nk’ibiyobyabwenge. Tuba dukeneye aho umubeyi atwicaza akatubwira uko twitwara, akadutoza kumvira.”

Ati “Ariko hari ababyeyi ushobora gusanga ntacyo bitaho, umubyeyi akaba yabwira umwana ngo ajye ajya aho ashaka atahe no ku masaha ashaka.”

Armelle Manzi bigana na we ati “Tuba dukeneye inama z’ababyeyi bacu nko kumenya uko twitwara, kumenya kubana neza na bagenzi bacu, kwitwara neza mu gihe uhuye n’ibishuko runaka, kandi kumenya n’uko witwara igihe uri kumwe n’abantu, no kugira ikinyabupfura.”

Umuyobozi w’ishuri aba bana bombi bigamo, Sr. Consolatie Mukarurangwa, we avuga ko yamaze kubona ko nta ruhare ruhagije ababyeyi bashyira mu burere bw’abana babo mu gihe cy’ibiruhuko.

Ati “Iyo abana bavuye mu biruhuko bitoya usanga barahindutseho gatoya, kuko ari ibyumweru bibiri. Ariko iyo bagarutse bavuye mu biruhuko binini by’amezi abiri n’iminsi, usanga barataye ibintu byinshi, bikadusaba ingufu nyinshi mu kubasubiza ku murongo.”

Hari ababyeyi bavuga ko kubonera abana umwanya bibagora muri iki gihe, ariko ko babona ari ngombwa kuwushaka kandi ukaboneka, cyane cyane mu biruhuko, kugira ngo babatoze uburere buzima.

Adrien Habineza wo mu Karere ka Huye agira ati “Ubumenyi abana bahabwa ku ishuri ntibuhagije, tuba dukwiye kugira ibyo twongeraho. Kuko gutoza umwana indangagaciro n’imyitwarire no mu rugo birahatangirwa, ndetse ni na ho umwana abikura kurusha ku ishuri.”

Alphonse Bakusi, umuyobozi mu itorero ry’ igihugu ushinzwe kwimakaza umuco w’ubutore, avuga ko ubumenyi bwo mu ishuri budaherekejwe n’uburere umwana akura ku babyeyi nta kamaro bwamugirira mu buzima bwe.

Ati “Hari abantu babona za diplome ariko yagera muri karitsiye no kubana n’abandi bikamunanira. Ushobora kubona diplome rwose, ejo n’ejobundi ntigire icyo ikumarira.”

Ashimangira ko indangagaciro abana bakomora cyane cyane ku babyeyi, ari zo zibafasha kuvamo abantu bazima, bifitiye akamaro ubwabo, kandi bafitiye n’igihugu akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka