Uwari warataye urugo yarugarutsemo nyuma y’uko umugore we ashyikirijwe inzu
Umugabo witwa Karekezi Syldio wo mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze yafashe icyemezo cyo kugaruka mu rugo yari yarataye nyuma y’uko umugore we ashyikirijwe ku mugaragaro inzu yubakiwe n’Abagore bo mu rugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iyi nzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro, ikagira ubwiherero n’igikoni hanze, ku wa gatandatu tariki 02 Ugushyingo 2019 yashyikirijwe Muhawenima Assouma, umugore w’abana bane akaba afite imyaka 40 y’amavuko.
Uyu mugore wari umaze imyaka ibiri yaratawe n’umugabo we, asanzwe atuye mu Mudugudu wa Mwidagaduro, Akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze.
Yagize ati: “Umugabo wanjye yari yarantanye abana bane, ansiga mu nzu nakodeshaga amafaranga ibihumbi bitatu. Yari imeze nk’ubuvumo aho imvura yagwaga nkarara nicaye kubera kuvirwa. Naburaga ayo nishyura nkasembera hanze ntafite aho kuba. Twaryaga ari uko naciye inshuro kenshi bikanabura; kubera imibereho mibi byageze n’aho mfata icyemezo cyo kubwira abana banjye kuzinga utwabo nkabohereza kwa nyirakuru, ku bw’amahirwe mbona Umuryango RPF Inkotanyi uraje uranyubakiye, ndashima uburyo inkuye mu buzima bw’ubuzererezi, nkaba nongeye kugarurirwa agaciro”.

Umugabo we aganira na Kigali Today yavuze ko intandaro yo gutandukana kwabo bombi ari amakimbirane yaterwaga n’uko nta bushobozi bwo gutunga umuryango mugari afite.
Yagize ati: “Nari naramutaye kubera ko nabonaga ntashoboye kumwitaho n’abana bose nabyaye. Nari mfite umugore wa mbere aza gupfa ansigira abana barindwi, hiyongeraho abana bane nabyaranye n’uyu mugore; ariko ndashimira RPF Inkotanyi ikoze iki gikorwa, gitumye twongera kwihuza”.
Uyu mugabo avuga ko yicuza igihe yataye muri iyi myaka ibiri amaze yarataye umugore we. Agira ati: “Ubu ndi kwicuza igihe nataye, iyo tuba twarashyize hamwe tuba tugeze kure. N’inzu tuba twarayiyubakiye, ibyo byose ni byo nibajijeho nsanga iyo umuntu atari kugenda mu nzira nziza hangirika byinshi. Aya mateka ambereye isomo rigiye gutuma ndushaho gukunda umugore wanjye no kujya mfatanya na we gutunga urugo. Mbasezeranyije ko ngiye kubaka umuryango uzira amakimbirane ukundi”.

Inzu Muhawenimana Assouma yashyikirijwe ifite ibyangombwa byose birimo intebe, ibitanda, ibikoresho by’isuku, akaba yahawe n’ibiribwa ndetse n’amafaranga ibihumbi 100 azifashisha gutangira umushinga uciriritse.
N’ibinezaneza byinshi uyu mubyeyi avuga ko atuye umutwaro w’ubuzima bugoye yabagamo, ati: “Nari mbeshejweho no guca inshuro, byageze n’aho mbwira umukuru mu bana banjye w’imyaka 13 kuva mu ishuri agakorera ayo kwishyura inzu nanjye nkajya nshaka amafaranga y’ibidutunga. Ndashima Imana ko impinduriye ubuzima, kandi ndasezeranya RPF Inkotanyi ko mu gihe kidatinze nanjye nzaba mbasha kuremera abandi”.
Mu Ntara y’Amajyaruguru urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi rwubatse inzu nk’izi eshanu zatangiye gushyikirizwa abagore batishoboye bo mu turere dutanu two muri iyo ntara; zikaba zuzuye zitwaye miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Akimpaye Christine, avuga ko ikigamijwe ari ukunganira abagore mu bikorwa bituma batekana, bakabasha kugira uruhare mu iterambere.
Yagize ati: “Twifuza kubona umugore atekana, kandi yubaka umuryango utekanye. Kuba yagira aho kuba, akabona icyo aheraho ahanga umurimo, ku bwacu tubifata nk’itangiriro ry’ubuzima bwe bwiza n’umuryango muri rusange, ni yo mpamvu iki gikorwa cyo gufasha bagenzi bacu badafite amikoro tugishyizemo imbaraga, kugira ngo na bo bagire icyo bigezaho ”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yibukije uyu muryango kimwe n’abandi bayashyikirijwe kuyafata neza kugira ngo azabagirire akamaro.

Yagize ati: “Amazu tubahaye ni umutungo wabo baziyandikishaho. Kandi inzego z’Umuryango RPF Inkotanyi zigera ku mudugudu, ni ukuvuga ko bazaba babakurikiranwa umunsi ku wundi, nibatangira gukora imishinga iciriritse babashakire amasoko, ibyo bakora bizabyare inyungu, ndetse n’abandi bagenda bubakirwa amazu hirya no hino haba mu midugudu y’icyitegererezo n’ahandi, tuba twifuza ko bayafata neza, turubaka izi nzu kugira ngo umuryango muri rusange ubashe gutekana”.
Yongeyeho ati : “Uyu mubyeyi wari waratawe n’umugabo we, twishimiye kongera kubona basubirana, tuzakora n’igikorwa cyo kubasezeranya mu buryo bwemewe n’amategeko mu gihe cya vuba kugira ngo arengere n’abana babo, dukomeze tubaherekeze mu bikorwa bibafasha kwihuta mu iterambere”.
Mu Ntara y’Amajyaruguru hagomba kubakwa inzu 1368 n’ubwiherero busaga 3000 by’abatishoboye.




Ohereza igitekerezo
|
nanjye ntyo rwose namwirukaho ubwose yaje kuko amukunda cyangwa nuko yabonye yasubijwe
nanjye ntyo rwose namwirukaho ubwose yaje kuko amukunda cyangwa nuko yabonye yasubijwe
Uyu ni umugabo wa feke agarutse gukora iki se igihe twari rukomeye yarahunze.puu
Njyewe sinatuma arukandagiramo.