Nyagatare: Abamotari basabwe kuba ijisho ry’umutekano

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred arasaba abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto kuba ijisho ry’igihugu, bafasha mu kubungabunga umutekano wacyo ndetse no kwitandukanya no kwinjiza magendu ndetse n’ibiyobyabwenge mu gihugu.

Bamwe mu bamotari bavuga ko bose babishatse magendu n'ibiyobyabwenge byacika
Bamwe mu bamotari bavuga ko bose babishatse magendu n’ibiyobyabwenge byacika

Yabisabye ku gicamunsi cyo kuwa kane tariki 31 Ukwakira 2019, mu nama yamuhuje n’abatwara abantu n’ibintu kuri moto mu mujyi wa Nyagatare hagamijwe kubakangurira kubungabunga umutekano wo mu muhanda ndetse no kurwanya magendu.

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye abamotari kuba umusemburo w’iterambere ry’igihugu, kandi abibutsa ko bitagerwaho mu gihe bakora forode no kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

Yabasabye kuba ijisho ry’igihugu n’iry’umutekano wacyo batanga amakuru ku bakora ibikorwa biwubangamira.

Ati “Ni uko bakwiriye kuba ijisho ry’igihugu n’iry’umutekano aho bakwiriye kutemerera umuntu uwo ari we wese, badashyize imbere amafaranga y’umugenzi abahaye bakaba batwara forode nk’iyo ahubwo babyange babagaragaze”.

Guverineri Mufulukye yashimiye bamwe mu bamotari batanga amakuru ku mutekano
Guverineri Mufulukye yashimiye bamwe mu bamotari batanga amakuru ku mutekano

Rwabagabo Ali Hassan, umwe mu bamotari avuga ko bwira umumotari ageze ahantu henshi hatandukanye mu karere, byongeye bakaba ari na bo batwara abantu b’ingeri zose kandi bafite imitekerereze n’imikorere bitandukanye.

Avuga ko babaye ijisho ry’umutekano byinshi mu biyobyabwenge na forode byinjira mu gihugu byacika.

Agira ati “Ntaho tutagenda mu karere, duhura n’abantu b’ingeri zitandukanye, nitwe twagatanze amakuru kuko abantu bose duhura na bo, izo magendu n’ibiyobyabwenge bigenda kuri moto kandi duhura na bo, twikosoye byacika”.

ACP Emmanuel Hatari ukuriye Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, avuga ko impanuka nyinshi ziba ziterwa ahanini na moto n’amagare.

Yasabye abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto kwirinda gutwara banyoye, no kugira imvugo nziza ku bagenzi batwara.

Yabasabye kwitandukanya n’ababiyitirira bakinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu ndetse magendu.

Yanabibukije ariko ko ari bo bafatanyabikorwa ba mbere mu gucunga umutekano.

Ati “Nimwe bafatanyabikorwa ba mbere b’umutekano ariko n’abandi muri twe bafatanya n’abakora magendu, abo bantu baratwangiriza izina dukwiye gufatanya tukabamagana, nitwe tubafasha kwambuka hakurya, tukanabafasha kugaruka n’ibyo bazanye, hari n’abandi dufasha abajura”.

General Mubaraka Muganga uyobora ingabo mu ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali, yibukije abamotari ko bafite inyungu mu kugira umutekano kuko babasha gukora neza bakunguka bakiteza imbere n’imiryango yabo, by’umwihariko akaba yabasabye kumenya abantu batwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka