Ku bibuga bine byo mu Rwanda, shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere yari yakomeje, aho APR FC isoje uyu munsi iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agatwganyo.
Igitego cya Mutsinzi Ange gisubije APR ku mwanya wa mbere
Ni wo mukino wafatwaga nk’ukomeye kuri uyu munsi wa karindwi, aho aya makipe yombi yanganyaga amanota.
Ikipe ya APR FC yaje kubyitwaramo neza, aho ku munota wa 83 w’umukino Mutsinzi Ange yaje gutsindira APR FC igitego rukumbi, cyatumye ikipe ye ihita ifata umwanya wa mbere.
Amafoto kuri uyu mukino




















Uko igitego cya APR FC cyagiyemo








Rayon Sports yatakaje bwa kane muri Shampiyona
Nyuma yo kunganya na Gasogi, gutsindwa na Sunrise, kunganya na Etincelles, Rayon yongeye kunganya igitego 1-1 na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane.
Ikipe ya Rayon Sports ni yo yari yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Iranzi Jean Claude, kiza kwishyurwa ku munota wa 75 na Musanze, umukino urangira ari igitego 1-1.
Mu yindi mikino, i Rusizi ESPOIR FC yaho yahatsindiye Gasogi United ibitego 3-2, mu gihe ku Mumena Kiyovu yahatsindiye Heroes ibitego 2-1. Ku wa kabiri no ku wa Gatatu hazakomeza imikino y’umunsi wa munani, nyuma yaho shampiyona izahita ihagarara kubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu Amavubi.
Amafoto: Nyirishema Fiston
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Gikundiro ikomeje kudutenguha, hasuzumwe aho ikibazo kiri kuko ibi ntibidushimishije na mba!