Basketball: Abakeneye kureba All-Star game basabwe kugura amatike kare

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Ugushyingo, muri Kigali Arena harabera umukino w’abakinnyi bahize abandi mu mukino wa Basketball mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 (BK Basketball National Legue 2018-2019).

Abayobozi ba FERWABA na BK basabye abafana kugura amatike hakiri kare
Abayobozi ba FERWABA na BK basabye abafana kugura amatike hakiri kare

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kane, ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’intoki wa Basketball (FERWABA) bwateguye uyu mukino ku bufatanye na Banki ya Kigali umuterankunga mukuru wa shampiona, bavuze ko abafana bakeneye kureba uyu mukino bagura amatike hakiri kare.

Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa muri Ferwaba Nyirishema Richard yagize ati “Amatike yatangiye kugurishwa kuri uyu wa kane ku mashami ya BK ari muri CHIC, Remera corner, Kigali Height, Nyamirambo, kuri Kigali Arena, ku biro by’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball no ku cyicaro gikuru cya Banki ya Kigali”.

Nyirishema Richard, Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa muri FERWABA
Nyirishema Richard, Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa muri FERWABA

Yakomeje asaba abafana kuzagura amatike mu rwego rwo kwirinda gukerererwa ibi birori ndetse no guteza akavuyo ku muryango wa Kigali Arena mu gihe cyo kwinjira.

Kuri uyu mukino hatowe amakipe abiri, ari yo Team Arstide aho kapiteni wayo ari Mugabe Arstide ukinira Patriots BBC, n’indi yiswe Team Guibert, kapiteni wayo akaba ari Nijimbere Guibert ukinira RP-IPRC Kigali.

Team Arstide iyobowe na Mugabe Arstide (C) Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC), Kubanatubane Philippe (Espoir BBC), Sangwe Armel (Espoir BBC), Mukengerwa Benjamin (REG BBC), Irutingabo Fiston (RP- IPRC Kigali BBC), Niyonkuru Pascal (APR BBC), Ruzigande Ally (Patriots BBC), Kami Kabange (REG BBC), Kasongo Junior (Patriots BBC), Kaje Elie (REG BBC) na Muhayumukiza Eric wa RP-IPRC South BBC.

Mwinuka Henry wari usanzwe utoza Patriots BBC ni we uza kuba atoza iyi kipe akaba yungirijwe na Buhake Albert usanzwe atoza IPRC-Kigali BBC.

Team Guibert iyobowe na Nijimbere Guibert (C), Sagamba Sedar (Patriots BBC), Iyakaremye Emmanuel (APR BBC), Kubwimana Kazingufu Ali (REG BBC), Anzilebert Beck (REG BBC), Muberwa Medard (RP-IPRC South BBC), Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots BBC), Hakizimana Lionel (Patriots BBC), Habineza Shaffi (Espoir BBC), Shyaka Olivier (REG BBC), Ngandu Bienvenu (REG BBC), Makiadi Ongea Micheal (Patriots BBC) na Mutabaruka Victor wa RP-IPRC Kigali BBC.

Nkusi Aime Karim utoza APR BBC uza kuba yungirijwe na Mwiseneza Maxime uherutse gusinyira kuba umutoza wungirije mu ikipe ya REG BBC ni bo baza gutoza iyi kipe.

Mu bindi byiciro biza gukinwa kuri uyu munsi hari n’abaza guhatana mu gutsinda amanota atatu.

Uretse uyu mukino uza kuba ari igikorwa cy’umunsi, hari amarushanwa yandi aza kuba, aho ababifitemo ubuhanga bahatana mu bijyanye no gutsinda amanota atatu (3 Points Throw) mu bahungu n’abakobwa ndetse no guhigana mu bijyanye no gutsinda ikitwa “Dunk”.

Dore abazahatana muri ibyo byiciro:

3 Points Contestants – Men (Amanota 3 mu bagabo):

Armel Sangwa (Espoir BBC)

Bruno Nyamwasa (RP-IPRC-Kigali)

Pascal Niyonkuru aka Kaceka (APR BBC)

Dieudonné Ndizeye Ndayisaba aka Gaston (Patriots BBC)

Wilson Nshobozwabyosenumukiza (REG BBC)

Armand Cyubahiro (RP-IPRC Huye)

Guibert Nijimbere (RP-IPRC-Kigali

Benjamin Mukengerwa (REG BBC)

Lionel Hakizimana (Patriots BBC)

3 Points Contestants – Women (Amanota 3 mu bagore):

Marie Laurence Imanizabayo (The Hoops Rwa)

Faustine Mwizerwa (The Hoops Rwa)

Ange Akimana (APR WBBC)

Cecile Nzaramba (RP-IPRC-South WBBC)

Chloe Rothman (Ubumwe WBBC)

Angele Dusabimana

Dunk Contestants (Gutera Denke)

Guibert Nijimbere (RP-IPRC-Kigali)

Fabrice Rukundo (Espoir BBC)

Thierry Nkundwa (Espoir BBC)

Elie Kaje (REG BBC)

Eric Muhayumukiza (RP-IPRC-Huye)

Dieudonné Ndayisaba Ndizeye (Patriots BBC)

Uretse ibi byiciro tumaze kubabwira harurguru, Banki ya Kigali umuterankunga wa shampiona iranahemba ibyiciro bitandukanye mu bakinnyi bitwaye neza muri shampiyona, haba mu bagabo ndetse n’abagore.

1. MVP: Umukinnyi mwiza muri shampiona

2. .Best Scorer: Uwatsinze amanota mensi

3. Best 3 points shooter: Uwatsinze amanota atatu menshi

4. Best Defender: Uwabaye Myugariro mwiza

5. MIP: Most Improved Player: Umukinnyi wazumuye urwego

Buri mukinnyi muri iki cyiciro arahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri Banki ya Kigali yishimiye umusaruro yabonye mu mwaka wayo wa mbere.

Nshuti Thierry ushinzwe iyamamazabikorwa muri BK yagize ati “Twaje muri Basketball tuje gufasha abantu kwishima kubera ko twabonaga ubwitabire bw’Abanyarwanda muri sitade, turavuga ngo umusanzu wacu waba uwuhe, twajemo kandi nk’abacuruzi kugira ngo abo bantu baza kuri sitade batumenye, bamenye iborwa byacu. Twavuga ko mu mwaka wacu wa mbere twishimiye umusaruro twabonye”.

Nshuti Thierry ushinzwe iyamamazabikorwa muri BK
Nshuti Thierry ushinzwe iyamamazabikorwa muri BK

Uyu mukino uraba kuri uyu wa gatanu muri Kigali Arena kuva 18:00, aho kwinjira ari amafaranga igihumbi y’u Rwanda (1000 FRW), ibihumbi bitatu (3000 FRW) n’ibihumbi icumi (10,000 FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka