Abagize Comedy Knights bateguye iserukiramuco ry’urwenya rizenguruka ibihugu bitatu

Abanyarwenya bo mu Rwanda bari mu itsinda rya comedy Knights bateguye iserukiramuco ry’urwenya bise ‘Caravane du rire’ rizazenguruka ibihugu bitatu.

Kuri iyi nshuro Caravane du Rire izitabirwa n’abanyarwenya batandukanye harimo abavuga Igifaransa hamwe n’abavuga Icyongereza.

Aba banyarwenya basanzwe bazwi iwabo ariko abenshi muri bo ni ubwa mbere bazaba bagiye gutaramira mu Rwanda.

Caravane du Rire ni ibitaramo bizazenguruka ibihugu bitatu by’ibiyaga bigari, ibyo bitaramo bikazahera mu Rwanda, bikomereze i Burundi, bisoreze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Micheal Sengazi hamwe na Muyenzi John uzwi nka Babu babwiye KT Radio ko impamvu bahisemo kuzana abanyarwenya bo hanze ari ukubera ko abanyarwenya ubusanzwe bavuga ibintu babonye n’aho baciye, bigatuma benshi bavuga ibyo babonye aho batuye.

Ati “Ariko abo nibaza hano iwacu mu Rwanda bazataha iwabo bavuga u Rwanda bityo bamamaze igihugu cyacu.”

Kugeza ubu mu Rwanda urwenya ni umwuga utunze abawukora kuko ugenda unitabirwa na benshi. Urwenya rwafatagwa nk’ibintu bihuza abantu ariko ntawabikoraga nk’umwuga.

Kuri ubu hari amatsinda atatu amaze kumenyekana anategura ibitaramo by’urwenya nka Bigomba Guhinduka, Seka Live na Kigali International Comedy Festival. Ibitaramo by’urwenya bigaragara ko byitabirwa n’abantu benshi baba bashaka guseka no kuruhuka mu mutwe.

Abanyarwenya bazaza baturutse hanze y’u Rwanda barimo umunya Côte d’Ivoire Michel, Abanyafurika y’Epfo Tsitsi na Lindy Johnson, Oumar Manet wo muri Guinée Conakry ndetse na Kigingi w’Umurundi.

Mu Rwanda, iri serukiramuco rizamara iminsi itatu, hakazaba umugoroba wo mu Kinyarwanda ku wa kane tariki 07 Ugushyingo, aho uzabera hakazamenyekana mu minsi iri imbere.

Hazaba n’Umugoroba w’icyongereza ku wa gatanu tariki 8 Ugushyingo ukazabera muri Camp Kigali ndetse no ku wa 9 Ugushyingo hakazaba umugoroba w’Igifaransa muri Camp Kigali.

Ibyo bitaramo bizajya bitangira saa moya, kwinjira bikaba ari 5,000frw ku banyeshuri 10,000frw ahanzwe na 25,000frw mu myanya y’icyubahiro. Icyakora ibiciro ngo biragabanywa ku bagura amatike hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka