Ngoma: Abakozi batandatu basezeye ku kazi
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, Cyriaque Mapambano Nyiridandi, avuga ko abakozi batanu b’akarere basezeye mu kazi ku mpamvu zabo bwite.

Mapambano yabwiye Kigali Today ko abo bakozi bashyikirije ubuyobozi bw’akarere amabaruwa yabo bose bavuga ko basezeye akazi kubera ibindi bagiyemo.
Anavuga ariko ko binashoboka ko harimo abisuzumye bagasanga badashoboye gukorera ku muvuduko igihugu cyifuza.
Ati “Ni byo basezeye akazi ku mpamvu zabo ndetse bakaba banditse ko hari ibindi bagiyemo, twabyakiriye gutyo kandi ntacyo twarenzaho ubwo ni ukuzashaka abandi binyuze mu bizamini.”
Mapambano yirinze kugira uwo atunga urutoki ku makosa runaka mu kazi n’ubwo hari ibivugwa ko bamwe basezeye kubera amakosa mu kazi.
Abasezeye ni umukozi wayoboraga ishami ry’uburezi Judith Murekatete, Rubwiriza Jean d’Amour wayoboraga ishami ry’ubukungu(BDE), Muragijemungu Alcade wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Uyiringiye Phenias wari umujyanama wa komite Nyobozi y’Akarere, Sibomana Jean Bosco wari ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho(PRO) ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musya, mu Murenge wa Rurenge.
Uretse mu Karere ka Ngoma no mu Karere ka Rwamagana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge Bizumuremyi Pierre Celestin na we yaraye ashyikirije akarere ibaruwa isezera ku kazi.
Ohereza igitekerezo
|
ABAYOZI BASHOBOYE ARIKO BADASHOBOTSE BASIMBUZWE ABASHOBOTSE KANDI IBIBAZO BYOSE BIKEMUKIRA MUKUGANIRA KURUSHA UKO WAHITAMO GUFATA UMWANZURO WEKWEGURA BITEWE NABANDI BAYOBOZI BAKORANA MURAKOZE CYANE
NI MBONIGABA FROM GATSIBO RUGARAMA
Muri Ngoma, uwatwaye Niyotwagira Francois yaraduhemukiye. Umugabo nyamugabo, umugabo w’ukuri, umugabo w’ubwenge.
Umuyobozi w’akarere niwe bizambiraho kuko uretse kurya abana na ba nyina nta kindi amaze. Iyo umutwe urwaye nta hazima haba hagihari
Uretse ko kunywa atari ikosa kandi ukaba wunva umuyingayinga, ariko umuyobozi w’umurenge wa Rukumberi ntabwo ari umukozi mubi ahubwo arananijwe, cg se ni umwera uturuka ibukuru (Akarere) ese ko Mayor we atagenda abona iyo yisuzumye yaragejeje iki ku Karere? Cg bategereje ko mandats ze zirangira... Dukeneye abakozi bateza imbere akarere apana abirirwa barya iminyenga muri Vigo na Fortune. Kabwana
Uwo muyobozi (nako umutegetsi)wa Rukumberi niwe nzi yari igitangaza kandi no mu biganiro yagiraga amaze kugasoma,dore ko yagakundaga kundusha ntarushwa yivugiraga ko arenze ntawamukuraho.
Gusa Ngoma babaye atari ubuyobozi bw’Akarere bwabigizemo uruhare baba basinziriye kuko twe nkabaturage baho twabibonaga tukumorwa gusa!!!