Amafoto: Dore ahantu hatanu hatangaje ku isi

Kuri iyi si dutuye uzatembera ugerageze kugera kure hashoboka hatandukanye n’aho wageze mbere, hakaba hari aho ushobora kuzagera cyangwa waba warageze ukaba wahabona nk’ahantu hadasanzwe bitewe n’imimerere yaho kuri wowe.

Nibyo koko hari ibyo uzabona bikagutera gutekereza cyane no kubyibazaho kugira ngo ubashe kubisobanukirwa, akaba ari yo mpamvu kuri iyi si hari ahantu hatangaje cyangwa ahantu h’amayobera, bitewe nuko haba harananiye abahanga n’inzobere mu buvumbuzi bw’isi.

Ikindi ni uko ibi byose bivugwa nk’amayobera bigenda bigaragara mu bihugu bimwe na bimwe biri kuri iyi si dutuye, bikaba bikomeza kuvugwa nk’ibyayobeye abantu harimo n’abahanga bitewe no kutabigiraho amakuru ahagije, cyangwa bitavugwaho rumwe kuko nabwo nta makuru yizewe aba ahari abisobanura neza.

Ibi bituma rimwe na rimwe aha hantu hafatwa nk’ahatemewe kugendwa na buri wese.

Iyi ni yo mpamvu twabateguriye urutonde rwa hamwe mu hantu hatanu hatangaje kuri iyi si, bitewe n’imiterere yaho.

5. Pyramid (Piramide) nini yo mu Misiri

Iyi ni pyramid nini iherereye mu gace ka Giza mu Misiri, iteye mu buryo butangaje bitewe n’uburyo ireshya, imyaka imaze n’uko ikomeza kugaragara.

Iyi pyramida ikaba ari imwe muri pyramide eshatu ndende kandi zishaje mu ziherereye mu gace ka Giza.

Iyo pyramid yubatswe muri 2580 -2560 mbere ya Yesu, ikaba ifite metero 146.7 z’ubutumburuke na metero 230.34 z’uburebure, ikaba kandi ifite umubyimba (volume) ungana na metero kibe (cubic metres) 2,583,283.

Abenshi mu bahanga mu by’ubwubatsi, bagiye batangazwa n’uburyo yubatsemo banagerageza kuyubaka ariko biranga, ari na byo byatumye abahanga n’abandi bantu ku isi bakomeza kwibaza niba yaba yarubatswe n’abantu basanzwe cyangwa se wenda haba hari izindi mbaraga zidasanzwe zaba zarakoreshejwe mu kuyubaka.

4. The Ryugyong Hotel

Iyi ni hoteli iherereye mu gihugu cya Koreya ya Ruguru mu mujyi wa Pyongyang, ikaba na yo ari imwe mu nyubako zivugwaho amayobera menshi.

Iyi nyubako yubatse mu ishusho ya pyramid kandi ikaba ari inyubako buri muturage wa Korea ya Ruguru atarinjiramo.Ifite uburebure bungana na metero 300.02.

Ni inyubako izwiho kuba iya 150 bitewe nuko ari ko imiturirwa yayo ingana, ikaba yaratangiye kubakwa mu 1987 ikaza guhagarara mu 1992, kandi ikaba yaregukanye agahigo k’inyubako igaragara neza inahenze, gusa idakoreshwa.

Ikindi ngo ni uko iyi nyubako ishobora kuba irimo imyuka mibi cyangwa abakurambere y’abaperezida bose bazayobora iki gihugu nkuko bava mu muryango umwe.

3. Blood Fall

Blood fall ni isumo ryitiriwe ‘isumo ry’amaraso’, rikaba riherereye mu nyanja ya Atlantic.

Umuntu wese mu bahageze atangazwa no kubona amaraso atemba mu nyanja aho abantu benshi bagiye bavuga ko ari amaraso y’abantu bahiyahuriye none bitewe nuko bari benshi akaba ari bwo akiri kuza.

Abantu bakomeje kwibaza icyaba gitera iryo bara ry’umutuku, nyuma ni bwo abashakashatsi baje kuvumbura banatangaza ko muri ayo mazi harimo ikinyabutabire cya ‘Iron-oxide’, gituma amazi ahindura ibara agasa nk’umutuku, akaba ari ho bahereye bahita isumo ry’amaraso.

2. The bridge of Ovartoun

Iki ni ikiraro giherereye muri Scotland mu bwami bw’Abongereza. Iki kiraro kuri ubu gifatwa nk’ikiraro kizira ko gicaho imbwa kuko buri mbwa yose ikigezeho yumva hari imbaraga zitazwi ziyisunikira kukirenga ikumva ihaze ubuzima ikiyahura.

Ikindi kandi ni uko zimwe mubwa zagerageje kugicaho zikarokoka kwiyahura ni uko iyo zongeraga kugicaho zumvaga zihaze zishaka kwiyahura ibi bikaba byaratumye akagace bakabuza abantu bagendana imbwa kuko hatazwi neza icyaba gitera ubu bwiyahuzi bw’ibwa kuri iki kiraro.

1. The skeleton Lake of Roopkund

Iki ni ikiyaga giherereye mu gihugu cy’ubuhinde kikaba kizwiho kuba hari igihe kijya kigera kikarerembeshaho amagufa y’abantu hejuru yacyo, bikaba byaramaze igihe kinini cyane bitarabasha gusobanuka.

Igitangaje cyane ni uko hari igihe kigera ano magufa ntiyongere kureremba hejuru ahubwo akazimira bikaba bivugwa ko aya magufa yaba ari ay’abasirikare b’Abahinde, abandi bakavuga ko yaba ari ay’abasirikare b’Abayapani barwanye intambara zitandukanye cyangwa bararwanye intambara ya kabiri y’isi, bakahapfira ari benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntabwo ubeshye Kabisa murakoze👍👍👍👍👍👍

Hirwa eddy Stiven yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Ntabwo ubeshye

Jmv yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

The skeleton Lake of Roopkund

Ntabwo amagufwa areremba hejuru y’amazi ahubwo kubera amazi akeye abantu babasha kureba mu mazi bakayabona munsi.

Ikindi ntabwo amagufwa azimira (nkaho ari magic) ahubwo ni uko kubera ubukonje amazi aba yabaye balafu (hanaguye snow hejuru) bityo rero ukbaba utabasha kuyabona.

Amagufwa agaragara mu kwezi kumwe gusa mu mwaka iyo ya balafu yashonze kubera ubukonje buba bwagabanutse.

Paul yanditse ku itariki ya: 1-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka