Gucura k’umugore hari impinduka bitera ku buzima bwe?

Gucura k’umugore cyangwa guca imbyaro, ni igihe imihango ku bagore n’abakobwa ihagarara bakaba batagishoboye gusama inda mu buryo busanzwe bwa kamere, bityo umugore akageza aho atakigira imisemburo mu mubiri we ituma intanga zidakorwa n’umubiri we akaba atashobora gusama.

Nkuko imbuga zitandukanye zibigaragaza, gucura ni ibintu bisanzwe. Akenshi igihe kiringaniye cyo gucura k’umugore kiba hagati y’imyaka 45 n’imyaka 55.

Bavuga ko umugore yacuze kare iyo acuze mbere y’imyaka 40, bakanavuga ko yacuze atinze iyo bibaye arengeje imyaka 55 y’amavuko, ariko bikaba bishobora no guterwa no kubagwa mu dusabo tw’intanga-ngore cyangwa nyababyeyi.

Urubuga rwa https://www.bbc.com, rugaragaza uko wamenya ko ugeze igihe cyo gucura, aho ruvuga ruti “Birashoboka kwipimisha amaraso ukareba ibipimo by’umusemburo bizwi nka FSH (follicle-stimulating hormones), ariko ntabwo bigaragaza neza neza uko umusemburo uhagaze, by’umwihariko ku bagore barengeje imyaka 45 y’amavuko”.

Impuguke zivuga ko ibigero by’uyu musemburo iteka bihora bizamuka ubundi bikamanuka, mu gihe cy’umunsi, rero ibizamini ntibishobora gutahura neza neza ikibitera.

Icyaba cyiza kurushaho ni ukubwira muganga igihe ubonera imihango ndetse niba hari impinduka, no kumubwira ibimenyetso ibyo ari byo byose ushobora kuba ubona.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko kumenya ibimenyetso ugomba kureba ari ingenzi nko kumva ucitse intege no kurakazwa n’ubusa, na byo bigomba kuzirikanwa cyo kimwe no guhinda umuriro ndetse no kubira ibyuya nijoro hakaba no kugira impinduka mu mihango nko kwiyongera kwayo cyangwa ikarushaho kutabonekera ku gihe bikaba kimwe mu bimenyetso bya mbere byuko guca imbyaro byegereje.

Mbere yuko umara umwaka wose nta mihango ubonye, ntabwo uba ushobora kumenya by’ukuri ko wageze mu gihe cyo guca imbyaro.

Ni mu gihe mu nkuru ‘Symptômes de la ménopause auxquels les femmes doivent s’attendre’ y’urubuga rwa ‘santeplusmag’ rwandika ku buzima rugaragaza ko ibimenyetso bikunze kugaragara mu gihe cyo gucura ari ukugira ibyiyumvo (emotions) biri hejuru, hahandi usanga abagore barizwa n’ubusa cyane, no kwiyongera kw’ibiro cyane.

Hari kandi kubura ibitotsi cyangwa se gusinzira nabi, kwibagirwa bya hato na hato, kugira ubwoba, gutera cyane k’umutima ndetse no kumva wihebye, gushyuha cyane mu mubiri ndeste no kubira ibyuya byinshi.

hari ukugabanuka k’ubushake mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ububobere mu gitsina, guhorana umunaniro udashira, kurwara cyane umutwe no kwibika kw’amazi mu mubiri ugasanga umuntu yabyimbye ibirenge.

Ibyo bishimangirwa n’urubuga www.rwandamagazine.com aho rugaragaza ingaruka ku mugore ugeze muri iki gihe cyo gucura nko kurwaragurika indwara zitandukanye, koroha kw’amagufa bigenda byiyongera, hamwe no gusaza iyo umugore acuze.

hari kandi kugabanuka kw’uruhago bituma umugore yihagarika cyane cyangwa inkari zikaba zanamucika (incontinece urinaire), kugabanuka kw’inda ibyara (atrophie vaginale) no kugabanuka k’ubushake mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ububobere mu gitsina.

Urubuga https://rw.wikipedia.org rugaragaza ko gucura k’umugore bibanzirizwa no kubura imihango rimwe na rimwe cyangwa ntizire igihe, kubera ikibazo cy’umusemburo wa ‘progesterone’ udahagije, nyuma umugore agatangira kuva buhoro buhoro no kubura imihango igihe kirekire.

Ruvuga ko “Bimwe mu bimenyetso biboneka ku bagore bari gucura harimo kumva ufite icyunzwe mu mubiri, kubira ibyuya cyane, kutabona ibitotsi, kugira umushiha (depression), kugabanuka kw’inda ibyara (atrophie vaginale).

Gucika intege, kuribwa umutwe, guhindurwa kw’imisatsi, guta ibiro, no guhinduka kw’agatuza”.

Uru rubuga ruvuka ko umuryango umuntu akomokamo (hérédité) ni ukuvuga umugore n’umwana we w’umukobwa bacura hafi ku myaka imwe.

Ni mu gihe urubuga https://wol.jw.org rwo rwerekana uko wahangana n’ibyo bibazo bizanwa no gucura, aho bavuga ko umugore ugeze mu gihe cyo gucura aramutse agize ibintu bimwe na bimwe byoroheje ahindura, bishobora kugabanya bimwe mu bibazo bijyana no gucura.

Bati “Abagore banywa itabi baramutse bariretse bishobora gutuma icyokere kigabanuka. Nanone abagore benshi iyo bagize ibyo bahindura mu mirire yabo bibagirira akamaro. Urugero, bashobora kugabanya cyangwa bakareka burundu inzoga, ibinyobwa birimo kafeyine, ibyo kurya birimo ibirungo byinshi cyangwa isukari, kuko bishobora kongera icyokere.

Birumvikana ariko ko kurya neza na byo ari iby’ingenzi. Ibyo byumvikanisha ko bagomba kurya indyo yuzuye kandi bagahinduranya”.

Bakomeza bavuga ko gukora siporo na byo bishobora kugabanya ibibazo bijyana no gucura, aho bishobora kugabanya ibibazo byo kubura ibitotsi, bikagabanya umushiha, bigatuma amagufa akomera, kandi bigatuma umugore arushaho kugira amagara mazima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Umugore wavuze yakora iki ngo ahire ubushake ko kimwe mu bimenyetso bikomeze Ari ukubura ubushake kdi aba agikeneye kunezeza uwo bashakanye??

Alias yanditse ku itariki ya: 29-01-2024  →  Musubize

Muraho mumfashe ese umuntu wageze muri menopause ashobora kubona imihanga biba byagenze gute murakoze

Alice yanditse ku itariki ya: 3-02-2022  →  Musubize

KOMFITE IMYAKA 44 UBUNDIHAFI GUCURA

MARITA yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Nashatse umugabomfite imyaka37 nonemfite abana4 ubumfite imyaka44 ubusindihafigucura konashatsenkuze? murakoze

MARITA yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka