Mu mahoteli yahawe inyenyeri harimo ishobora kwakira Umwamikazi w’ u Bwongereza

Ku nshuro ya gatatu kuri uyu wa gatanu tariki 01 Ugushyingo 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwashyize mu byiciro andi mahoteli, za resitora n’amacumbi 40 byo hirya no hino mu Rwanda, hagendewe ku buziranenge bwa serivisi ibyo bigo bitanga.

Bisate Lodge ishobora kwakira Umwamikazi w'Ubwongereza
Bisate Lodge ishobora kwakira Umwamikazi w’Ubwongereza

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, avuga ko gushyira mu byiciro amahoteli ari gahunda iteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco n’inama, ariko ko u Rwanda rwitegura kwakira abashyitsi bakomeye kandi benshi mu gihe cya vuba.

Madamu Kariza yabwiye abanyamahoteli ati “Mwitegure inama mpuzamahanga zirimo iyitwa ‘ICASA’ (yiga ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina) izitabirwa n’abagera ku 10,000 mu kwezi gutaha k’Ukuboza 2019.

Hari n’inama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma 54 byakoronijwe n’Ubwongereza hamwe n’ibivuga icyongereza(CHOGM) iteganyijwe i Kigali mu kwezi kwa Kamena umwaka utaha wa 2020.

RDB ivuga ko imyiteguro y’izi nama igeze ahashimishishije kugira ngo bazakire abanyacyubahiro b’ikirenga bashobora no kubamo Umwamikazi Elisabeth II w’Ubwongereza (mu gihe yaba abyemeje).

By’umwihariko mu mahoteli yashyizwe mu byiciro harimo imwe yitwa ’Bisate Lodge’ yahawe inyenyeri eshanu, ikaba yiyongereye kuri enye zari zisanzwe zarashyizwe muri iki cyiciro.

Umwe mu bashinze ikigo ‘Thousand Hills’ gifite amahoteli mu bihugu bitandukanye bya Afurika harimo n’iya Bisate Lodge, Jacqui Sebageni avuga ko yaba agize amahirwe adasanzwe inama ya CHOGM iramutse yitabiriwe n’Umwamikazi Elisabeth II w’Ubwongereza.

Ati “Dushobora kwakira abashyitsi b’ikirenga batanu gusa, ni byo byumba byabagenewe dufite, Umwamikazi w’Ubwongereza na we dushobora kumucumbikira rwose, twaba tugize amahirwe adasanzwe tumubonye”.

Gucumbika muri iyi hoteli iri munsi y’ikirunga cya Bisate mu karere ka Musanze, ni amafaranga arenga amadolari ya Amerika 1,400 ku ijoro rimwe, akaba ari amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu (1,300,000).

RDB ivuga ko kuri ubu u Rwanda rufite amahoteli n’amacumbi 775 ashobora gucumbikira neza abashyitsi barenga 14,800 buri joro.

Amahoteli, amacumbi na za resitora bimaze gushyirwa mu byiciro (guhabwa inyenyeri) kuva muri 2017 kugeza ubu ni 146, harimo 40 byahawe inyenyeri kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2019.

Amahoteli, za resitora n’amacumbi byahawe inyenyeri imwe (yashyizwe mu cyiciro cya mbere) ni Airport Bleeze Motel, Motel Smart Nyamata,Yes Day Inn (Kiramuruzi Gatsibo) Migano Hotel (Musanze), Guest House Happy Garden na Keva Guest House.

Hari na Great Appartment Hotel, Logement La Petite Isimbi (Kamembe), Khana Khazana Villas&Boutique (Kigali), La Voisina Hotel (Musanze), Amakuza Grace View Ltd (Kinyinya).

Amahoteli, amacumbi na za resitora byahawe inyenyeri ebyiri (2) ni PCG Apartment Gishushu, PCG Apartment Kisiment, Mountain View Apartments, Centre D’Accueil Mère du Verbe, The Court Boutique Hotel, Ubumwe Center Kigeme (Nyamagabe), Barthos Hotel (Huye), Nice Garden Training Center (Gicumbi).

Hari na Centre Saint Vincent Pallotti (Gikondo), Home Saint Jean (Karongi), Anthurium Residential Hotel (Nyamirambo), Bethany B Hotel (Kigali&Karongi), Hotel Urumuri (Gicumbi),The Garden Place Hotel, Cenetra Hotel (Kabuga), Amaris Hotel (Kimihurura).

Amahoteli, Restora cyangwa amacumbi yahawe inyenyeri eshatu (3) ni Executive Suites Kigali, Villa Asimba, Park View Courts, Gorilla Solutions Logde, Light House Hotel, Landmark Suites, Highlands Apartment (Gacuriro), Heaven Boutique Hotel, Emeraude Kivu Resort (Rusizi), Quiet Heaven Hotel (Nyarutarama).

Amahoteli, za resitora n’amacumbi yahawe inyenyeri enye (4) ni Residence Prima 2000 (Kacyiru) na The Retreat Hotel, naho iyahawe inyenyeri eshanu (5) ikaba ari Bisate Lodge yonyine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

turabashimiye amahoteli yagura igihugu mwituze.

rwakirenga eugene yanditse ku itariki ya: 23-01-2020  →  Musubize

Mwirwe bavandimwe ndabasuhuje mucyubahiro cyanyu, nyakubahwa muyobozi wamahoteli nubucyera rugendo mu Rwanda mwatekereje neza ubu nuburyo bwiza bwo kwagura igihugu mwituze nibyishimo gusa nabisabiraga kunyifashiriza kwagura umushinga wanjye kuko naguze ibibanza mbura ubushobozi bwo kubaka amahoteri aciriritse, kuko nayo nasanze ashobora kunganira amanini muntara nfite bugesera nfite na munyiginya mukarere ka Rwamagana murakoze TEL:0783604329 NFITE ubunararibonye mumuhotel nakuye mubihugu natembereyemo kubera ubuzima narimo murakoze.

rwakirenga eugene yanditse ku itariki ya: 23-01-2020  →  Musubize

Ibihugu byo ku isi byubaha cyane Umwami cyangwa Umwamikazi ubiyobora.Ndetse akenshi bakamufata nk’imana.No mu Rwanda rwo hambere niko byari bimeze.Urugero,bavugaga ko Umwami adahari nta mvura yagwa.Ikindi kandi,bavugaga ko abagore n’abakobwa bose bari ab’Umwami.Byari bimeze nko muli e-Swatini (EX-Swaziland),aho umwami arongora uwo ashatse wese.Ariko usanga na Presidents benshi babafata nk’Imana.Muli Zaburi 146:3,4,havuga ko abantu bose ari ubusa.Bose barapfa bakajya mu gitaka.Umuntu wenyine ukomeye mu maso w’Imana,ni umuntu wumvira Imana,akirinda gukora ibyo itubuza.Uwo niwe izazura ikamuha ubuzima bw’it eka muli paradizo.Ikibabaje nuko abantu bakomeye usanga bakora ibintu byinshi Imana itubuza.

matabaro yanditse ku itariki ya: 2-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka