Perezida wa Singapore yakiriye Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye

Perezida wa Singapore Halimah Yacob yatangaje ko indangagaciro u Rwanda ruhuriyeho n’igihugu cye zo kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ari zo zikomeje umubano mwiza w’ibihugu byombi.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa kane tariki 31 Ukwakira 2019, ubwo Perezida wa Singapore yakiraga ku mugaragaro Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye mu biro bye bizwi nka Istana.

Kuri uyu munsi nibwo Ambasaderi Uwihanganye yagejeje kuri Guverinoma ya Singapore impapuro zo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu aho yari anaherekejwe n’umufasha we Pacifique Mukaseti n’ushinzwe ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, Lucas Murenzi.

Muri uwo muhango kandi Ambasaderi Uwihanganye yatanze intashyo z’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame ushimira ubuyobozi bwa Singapore umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Ambasaderi Uwihanganye yatangarije Perezida wa Singapore ko babijeje ubufatanye no gukomeza gusangira ubunararibonye.

Yagize ati “Tugendeye ku mubano mwiza uri hagati ya Singapore n’ u Rwanda, itsinda dukorana twiyemeje gushimangira ibyagezweho kugira ngo dukomeze tunasangire ubunararibonye haba mu ikoranabuhanga no guhanga udushya, igenamigambi ndetse no kuzamura ubushobozi. Bizateza imbere imibereho myiza y’ubukungu n’iterambere by’u Rwanda.”

Ku ruhande rwa Singapore, Perezida Halimah Yacob yavuze ko biteguye gukomeza gushyigikira u Rwanda.

Yagize ati “Abanyarwanda n’Abanyesingapore bahuje indangagaciro n’intego bimwe, ni yo mpamvu twiteguye gukomeza gukorana n’ u Rwanda biciye mu bufasha butandukanye bugamije kuzamura ubucuruzi, ishoramari ndetse n’ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.”

Ambasaderi Uwihanganye yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, mbere y’uko ajya guhagararira u Rwanda muri Singapore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu Ambassador aracyari muto.Aherutse gusaba ko na Rwanda yaba Singapore kandi birashoboka.Singapore nayo nta natural resources igira,ariko yateye imbere cyane.
Bible ivuga ko abakristu nyakuri nabo ari Ambassadors ba Kristu nkuko Abakorinto ba 2,igice cya 5,umurongo wa 20.Nibyo koko,abakristu nyabo bigana Yesu,bakirinda kwivanga mu byisi,urugero politike,ahubwo bakigana Yesu nabo bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana.

gatare yanditse ku itariki ya: 1-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka