Imodoka itwara ibishingwe igonze abantu mu Gakiriro ka Gisozi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu(ahagana saa moya zuzuye) tariki 02 Ugushyingo, ikamyo itwara ibishingwe bivugwa ko yacitse feri, yishe umushibwa umwe n’Abamotari babiri mu Gakiriro ka Gisozi.

Uwitwa Sengiyumva Jean Claude ukora ububaji hamwe n’umuntu urinda umutekano babonye iyo mpanuka ikimara kuba, baremeza ko babonye imirambo itatu n’abandi bantu barenga umunani bakomeretse bashyirwa mu mbangukiragutabara(ambulance) bajyanwa kwa muganga.

Imodoka yagonze abo bantu yaturukaga i Nduba ivuye kumena ibishingwe, igeze ahitwa kuri APAPEC ngo yacitse feri igenda ikubita ikintu cyose cyari mu muhanda imbere y’inyubako y’igorofa yitwa Umukindo.

Ibinyabiziga birenga icyenda nabyo byangiritse bikomeye nk’uko bigaragara mu muhanda ahabereye impanuka.

Kigali Today iracyagerageza kubaza Polisi y’u Rwanda amakuru yerekeranye n’iyi mpanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Abagezweho nicyo kibazo bakabura ababo bakomeze kwihangana, nahubundi impanuka ntawuyitegura kandi imodoka yakozwe numuntu isaha nisaha yaba uko utabitekerezaga, twese rero buriwese agira inziraye yokuva murubu buzima turimo, umusi nisaha byageze ntiwawurenza.

Samuel yanditse ku itariki ya: 4-11-2019  →  Musubize

Ibyombona b’irandengape!! izomodoka zitwa imyanda ziteye ujinya kuk n’uburyo zisakuza mumuhanda wagirango ntakontorore zigira

robert yanditse ku itariki ya: 3-11-2019  →  Musubize

nabarebe igihe contrôle babiyihereye barebe report yayo ,ikindi police izakore opération yaziriya modka zitwara ibishingwe inyinshi zirashaje cyane kuburyo hakekwa KO nta contrôle ziba zifite

gasigwa ernest yanditse ku itariki ya: 3-11-2019  →  Musubize

ubwo ushatse kuvugako abakorwesha control technique badakora akazi kabo nkuko bikwiye ??????????? impanuka ntamuntu uyitegura kdi kuba kwayo suko imodoka iba itarakorwe control techinique neza.

NIYONGABO ERIC yanditse ku itariki ya: 3-11-2019  →  Musubize

Twihanganishije imiryango yabuze ababo bahitanwe niyo mpanuka. banyakwigendera IMANA ibakire mubayo kandi ibahe iruhuko ridashira.

NIYONGABO ERIC yanditse ku itariki ya: 3-11-2019  →  Musubize

Barebe uwayihaye icyemezo cya controle technique abisobanure. Birazwi ko iyo utanze 30,000frw imodoka yawe ntacyo bayirega, bakaguha icyemezo ko imeze neza. Ni izi nyine zimaze abantu. Buriya wasanga icyemezo ifite cya controle technique nta kwezi kiramara.

Emmanuel Maniriho yanditse ku itariki ya: 3-11-2019  →  Musubize

Nonese ibyo uvuze urabizi neza?
Ufite gihamya kuburyo watubwira abakora ibyo?
Kuko haruguru urivugiye ngo birazwi neza.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka