Arasabira ubuvugizi abana bafite ubumuga bagihishwa n’imiryango yabo

Umuryango Love with Actions ukorera mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo uravuga ko ukomeje kubona abana bahishwe n’imiryango yabo kubera ipfunwe ryo kuba barabyaye abafite ubumuga.

Umwe mu bana bafite ubumuga batabawe na LWA
Umwe mu bana bafite ubumuga batabawe na LWA

Gilbert Kubwimana uyobora Love with Actions, avuga ko yashinze uyu muryango agamije gufasha no gukorera ubuvugizi abana bafite ubumuga, kugira ngo babashe kuvuzwa, kwigishwa, kubona ibibatunga no gufasha imiryango yabo kwiyubaka.

Avuga ko ubu afite abana 40 kandi benshi muri bo ngo yasanze imiryango yabo ibakingirana ikabashyira mu kato.

Kubwimana agira ati "Uko guhishwa igihe kirekire bishobora kuviramo bamwe urupfu kuko nko muri 2018 twapfushije abana bane, akato ni bimwe mu bibatera impfu".

Umuryango Love With Actions (LWA) wahisemo gutumira inzego zitandukanye zikorera mu Murenge wa Bumbogo mu mahugurwa y’iminsi itatu ngo baganire ku burenganzira bw’abafite ubumuga hagamijwe kubakorera ubuvugizi.

Kubwimana Gilbert uyobora umuryango Love with Actions
Kubwimana Gilbert uyobora umuryango Love with Actions

Kubwimana akomeza agira ati "Birasaba ubufatanye n’inzego zitandukanye kugira ngo abantu bahindure imyumvire mu gufasha aba bana bafite ubumuga".

Umubyeyi witwa Faida Beatrice ufite abana babiri bafite ubumuga bw’ingingo, avuga ko kutagira ipfunwe no kubashyira ahagaragara byatumye Leta n’abafatanyabikorwa barimo LWA bamufasha kubavuza no kubashyira mu ishuri.

Faida agira ati "Njye ntabwo nigeze mbahisha, narabahekaga nkajya gusenga, nkaba nsaba ababyeyi b’abana bafite ubumuga kubashyira ahagaragara Leta ikabafasha".

Umushumba mu Itorero ry’Abangilikani, Pasiteri Kwiringirimana Emmanuel avuga ko umuntu uhisha umwana umugaye byazamubuza kujya mu ijuru kubera kwikunda n’ubwibone.

Ati "Nyuma y’aya mahugurwa twahawe na Love With Actions tugiye kwigisha cyane abo tuyobora bahindure imyumvire, bareke kumva ko kugira ubumuga ari umuvumo cyangwa igihano gituruka ku Mana"

Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, Dr Sagahutu Jean Baptiste avuga ko kuba abafite ubumuga badashyirwa ahagaragara hahurira abantu benshi kandi muri ibyo bice bahari, ngo ari ikimenyetso cy’uko bahabwa akato gakomeye.

Atanga ingero z’ahantu hahurira abantu benshi nko mu muganda, mu rusengero, ahabera imikino n’imyidagaduro, avuga ko atari kenshi wahasanga abafite ubumuga!

Umuryango Love with Actions uvuga ko hirya no hino mu gihugu hari abana benshi bagikingiranwa mu nzu kubera ko bafite ubumuga, ugasaba uruhare rwa buri wese guhindura imyumvire no gukorera aba bana ubuvugizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka