Abana barenga ibihumbi 800 bugarijwe n’ingaruka z’imirire mibi

Ihuriro ry’impuzamiryango itegamiye kuri leta igamije kurwanya imirire mibi ‘SUN Alliance’ ritangaza ko mu gihugu hose ubu habarurwa abana barenga ibihumbi 800, bari munsi y’imyaka itanu bugarijwe n’ingaruka z’imirire mibi no kugwingira.

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro baturutse mu nzego zitandukanye zo mu ntara y'Amajyaruguru
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro baturutse mu nzego zitandukanye zo mu ntara y’Amajyaruguru

Mu biganiro ryagiranye n’ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru ku wa gatatu tariki 30 Ukwakira 2019, iri huriro ryagaragaje ibi biteza igihombo cya miliyari 503 buri mwaka ku musaruro uba ubitezweho.

Abafite aho bahuriye n’inshingano zo kurandura imirire mibi bo mu ntara y’Amajyaruguru, bo basanga hakwiye gukoreshwa buryo bwo kujya mu ngo z’abaturage (urugo ku rundi) bigisha ububi n’ingaruka z’imirire mibi, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abakigaragaraho iki kibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwimana Catheline, agira ati “Buri muntu aba afite ukuri kuri mu rugo rwe, hari aho ugera usaba umuryango kurya indyo yuzuye kandi n’ituzuye ntayo babasha kubona.

Basanga gukemura iki kibazo ari ukwigisha abaturage urugo ku rundi
Basanga gukemura iki kibazo ari ukwigisha abaturage urugo ku rundi

Aha byazajya bidufasha gutanga umurongo w’uko twunganira abaturage bacu bugarijwe n’imirire mibi, niba ari ukumworoza itungo, niba ari ukumuremera akarima k’igikoni ariko tudahagaze mu nama gusa ngo tubibabwire gutyo gusa. Kugera kuri buri rugo rw’umuturage n ibwo buryo buzadufasha kurandura iki kibazo”.

Umuyobozi w’iri huriro, Mwananawe Aimable, avuga ko hakwiye kugira igikorwa mu gutahiriza umugozi umwe hakomeza gukorwa ubuvugizi, ubushakashatsi no gutanga inama zifasha abaturage gucengerwa n’imyitwarire ibafasha guca ukubiri n’imyumvire ikiri hasi mu buryo bateguramo amafunguro.

Mwananawe Aimable umuyobozi w'iri huriro avuga ko hakwiye kugira igikorwa mu kurwanya imirire mibi
Mwananawe Aimable umuyobozi w’iri huriro avuga ko hakwiye kugira igikorwa mu kurwanya imirire mibi

Yagize ati “Birasaba ko dukora cyane, uru rugamba tukaruhuriraho mu buryo budasubirwaho. Kugira ngo bizafashe leta mu cyerekezo yihaye cyo kuba nibura mu mwaka wa 2022 ikibazo cy’imirire mibi kizaba cyagabanutse ku rugero rushimishije, tuzabe tubona abana bavuka batugarijwe n’ibibazo byo kugwingira kandi ni ibintu bishoboka dufatanyije”.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage mu buryo buhoraho uruhare rwabo mu kurwanya imirire mibi.

Guverineri w'intara y'Amajyaruguru Gatabazi JMV
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV

Agira ati “Hari benshi usanga bafite ayo mafunguro, ariko wajya kureba uko bayategura ugasanga mu by’ukuri ntacyo bakuramo gifitiye umubiri wabo akamaro. Ni ubumenyi bakeneye, noneho bakabwubakiraho bahindura iyo myumvire.

Turasaba abagomba kubibafashamo gusohoka mu biro n’inama za hato na hato, bakabegera mu ngo zabo, bakabibereka”.

Nubwo intara y’Amajyaruguru ifite umwihariko wo kuba igira ubutaka busarurwaho ibihingwa bitunga abayituye n’ibigemurwa ahandi, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo, ntibibuza kuba hari abana ibihumbi 91 bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye n’ibihumbi 77 by’abana bugarijwe n’ikibazo cyo kutagira ubutare bwa ‘fer’ buhagije mu mubiri biganisha ku mirire mibi.

Iri huriro ritanga inama yo kuba imiryango ikwiye kwita ku gutegura indyo yuzuye, kugira ngo bifashe gukumira hakiri kare ikibazo cy’imirire mibi n’ingaruka zayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka