Abatunganya imboga n’imbuto bahawe igishoro cya miliyoni 300frw

Kigali Today yigeze gusura imirima y’imboga y’uwitwa Randy Long ku gishanga cyitwa Ingwiti mu mudugudu wa Nyiramatuntu uri i Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho bahunika umusaruro ukamara icyumweru kirenga utarangirika.

Icyumba gikonjesha mu mirima y'Umunyamerika witwa Long mu Bugesera ni kimwe mu bikumira kwangirika k'umusaruro w'imboga
Icyumba gikonjesha mu mirima y’Umunyamerika witwa Long mu Bugesera ni kimwe mu bikumira kwangirika k’umusaruro w’imboga

Nta kidasanzwe cyubakishijwe iyo nzu y’ubuhunikiro bw’imboga, uretse kuyisakaza ibyatsi no kubakisha amakara inkuta ziyizengurutse, ubundi bakayamenamo amazi.
Winjiye muri iyo nzu, mu gihe kitarenga iminota itanu uba watangiye gutitira kubera imbeho, kabone n’ubwo hanze haba hari ubushyuhe bukabije.

Inzu nk’iyi ntabwo yigeze itekerezwaho mu isoko ricuruza imboga n’imbuto ry’ahitwa kwa Mutangana i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, bikaba biviramo ibiribwa byinshi kumenwa mu kimoteri cy’i Nduba muri Gasabo.

Umukozi w’isuku kwa Mutangana, Mukanzigiye Emilienne avuga ko buri munsi kontineri ebyiri zuzuye ibishingwe birimo n’ibiribwa byangiritse, ngo zijyanwa kumenwa ku kimoteri cy’i Nduba mu Karere ka Gasabo.

Tuvuye kwa Mutangana twerekeje ku Kicukiro ahari hateraniye inama y’abahinzi banatunganya umusaruro w’imboga n’imbuto, barimo uwitwa Kankwanzi Anastasie uhinga urutoki n’inanasi akanabitunganyamo ibinyobwa mu karere ka Kirehe.
Na we ashimangira ko hari igihe babona umusaruro uhagije ndetse ukanasaguka ugapfa ubusa, hakaba n’igihe bawubura bitewe n’uko ataba ari ku mwero w’inanasi n’urutoki.

Ati” Jyewe mbasha gutunganya uwanjye wose, ariko mu gihe heze ibitoki n’inanasi byinshi mu baturage ntabwo mbasha kugura umusaruro wa bangenzi banjye, icyo gihe batangira kugurisha ibyo bejeje kuri make make, banga kubimena”.

Kankwanzi yavugaga ibi amaze kumenya ko ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA) cyateganyije amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 300, azajya akurwaho make make agatangwa nk’inguzanyo itagira inyungu ku muntu wujuje imbonerahamwe agaragaza ko ashoboye kongera ingano n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa bye.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga, yemereye igishoro abashobora gutunganya umusaruro w'imboga n'imbuto
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga, yemereye igishoro abashobora gutunganya umusaruro w’imboga n’imbuto

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Pichette Sayinzoga agira ati “Twaje kubabwira ko NIRDA ifite amafaranga kugira ngo ababere ibisubizo”.

“Turabafasha kugura ibikoresho ndetse tunabahe ubushobozi kugira ngo babashe kongera ingano y’ibyo bakora (bituruka ku mboga n’imbuto) kandi bifite ubuziranenge”.

Kankwanzi(twigeze kuganiraho) we afite gahunda yo kubaka ibyumba bikonjesha umusaruro w’ibyo beza mu gace k’iwabo mu Karere ka Kirehe, mu gihe ikigo NIRDA cyaba kimuhisemo mu bazahabwa kuri aya mafaranga.

Umukozi w’uruganda rutunganya urusenda rwitwa Green Treasure, Vuningoma Petit we avuga ko isoko ryabo ribasaba toni eshanu z’umusaruro buri cyumweru, nyamara ngo bafite ubushobozi bwo gutunganya urusenda rutarenze toni imwe mu cyumweru.

Ati “Ibi biterwa n’ubushobozi budahagije bwo gutunganya umusaruro wose tubona ku masoko, aho 30% by’urusenda bishobora kuba bimenwa kuko ruba rwabuze abaguzi rukangirika.”

Impuguke mu by’ubuhinzi, Aimable Wilson Mbarimombazi akomeza avuga ko ababajwe cyane n’umusaruro w’imbuto za avoka zo mu Karere ka Gisagara wangirika, nyamara ngo zari zikwiriye kuvamo amavuta yo kwisiga no gufungura.

Abatunganya umusaruro uturuka ku mboga n’imbuto bakomeza bavuga ko ibyo bakora kugeza ubu, ngo bihenda bitewe n’ibikoresho by’ibanze hamwe n’imashini bagura mu mahanga.

Umushakashatsi wakoze inyigo ya NIRDA igaragaza imbogamizi ziri mu gutunganya no gucuruza imboga n’imbuto, Aimable Nsabimana, avuga ko ari ikibazo gikomeye kuba muri toni hafi 350 z’imboga u Rwanda rubona buri mwaka, izibasha gutunganywa ari toni enye gusa.

Asobanura ko imbuto zingana na 18% ari zo zonyine ngo zitunganywa zikavamo ibiribwa n’ibinyobwa bishobora kubikwa no gukoreshwa mu gihe kirekire, ndetse bikajyanwa ku masoko mpuzamahanga.

Ubwikorezi butizewe bw'umusaruro w'ubuhinzi, kubura ibiwutanganya kugira ngo ubashe kubikwa mu gihe kirekire, ni bimwe mu bituma wangirika ugapfa ubusa
Ubwikorezi butizewe bw’umusaruro w’ubuhinzi, kubura ibiwutanganya kugira ngo ubashe kubikwa mu gihe kirekire, ni bimwe mu bituma wangirika ugapfa ubusa

Mu nganda 56 zitunganya ibikomoka ku mboga n’imbuto, 9% muri zo ngo ni zo zonyine zibasha gucuruza umusaruro mu mahanga, izindi zikaba zizira kutamamaza ibyo zikora hamwe no gutunganya umusaruro muke kandi utujuje ubuziranenge.

Icyakora umusaruro muke w’imboga n’imbuto n’ubwo ugawa, ni wo Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga(NAEB), kivuga ko uvamo amadolari ya Amerika miliyoni 26(abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyari 25) ku mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka