Abasaba amazi bwa mbere bazajya bayahabwa batiriwe bajya ku biro bya WASAC

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) gitangaza ko cyatangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ku basaba amazi bwa mbere, bakuzuza ibisabwa bitabaye ngombwa ko bajya ku biro by’icyo kigo nk’uko byari bisanzwe.

Abayobozi b’icyo kigo babitangaje ku wa gatatu tariki 30 Ukwakira 2019, ubwo bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, bagamije kugaragariza Abanyarwanda imishinga itandukanye icyo kigo kirimo gukora n’iteganyijwe, mu rwego rwo kugeza amazi meza ku baturage bose.

Umuyobozi wa WASAC, Eng. Aimé Muzola, avuga ko icyo kigo cyashyizeho iryo koranabuhanga kugira ngo cyorohereze abakiriya bacyo bashya, ntibajye bata umwanya wabo bajya kuzuriza impapuro zisaba ku biro, ahubwo babikore bibereye iwabo bifashishije ikoranabuhanga rya Interineti.

Muzola avuga ko ubwo buryo bwatangiye ariko ko abantu benshi batarabumenya, akabakangurira kubukoresha kuko butuma badatakaza umwanya wabo.

Agira ati “Benshi ntibaramenya ko twatangiye gukoresha uburyo bwa ‘Online’ ku basaba amazi bwa mbere. Mbere umuntu yabaga akorera nk’i Nyagatare ariko arimo yubaka i Muhanga. Ibyo byamusabaga kujyayo bikamutwara nk’iminsi itatu, yahasanga abakiriya benshi akaba yanasubirayo atabonye ifatabuguzi”.

Ati “Iryo koranabuhanga rero ni igisubizo. Uwo muntu azajya ajya ku rubuga rwa WASAC aho yaba ari hose, agashyiramo nomero y’ikibanza cye n’iy’indangamuntu ye, tugahita tubona aho ikibanza cye giherereye, intera itiyo y’amazi icyegereye iriho tugahita tumenya amafaranga usabwa ngo uhabwe amazi”.

Akomeza avuga ko ayo makuru iyo amaze kuzura ahita agaragara ku biro bya WASAC biri aho icyo kibanza giherereye, nyiracyo agahita abona ubutumwa bugufi kuri telefone ye burimo n’amafaranga asabwa kwishyura, agahita ayishyura akoresheje Mobile Money.

Muzola akomeza avuga ko ibyo bizakemura byinshi mu bibazo byajyaga bigaragara muri iyo serivisi, birimo na ruswa yahabwaga abakozi ngo bihutishe icyo gikorwa.
Ati “Icyo gihe ukuriye ishami rya WASAC ahita yohereza umukozi uza kuguha amazi ku buryo ntaho aba yahuriye n’uwasabye serivisi. Bizakuraho ikibazo cy’abantu bazaga gusaba iyo serivisi, abakozi bakabatinza ku bushake, wabona bigutinza ugaha umukozi amafaranga ngo akugirire vuba”.

“Ibyo bya ruswa rero bizaba bicitse kuko umukozi ntacyo azaba avugana n’umukiriya, byarangira twebwe tukamuha raporo. Bizanakuraho gutakaza amafaranga n’umwanya ku bakiriya baza ku biro gusaba serivisi, hanyuma natwe bizadufasha kumenya imikorere y’abakozi bacu”.

Muri icyo kiganiro kandi, uwo muyobozi yavuze ko kugeza ubu Abanyarwanda bagera ku mazi meza nk’uko byifuzwa ari 62%, ni ukuvuga ko umuntu ayageraho akoze metero 500 mu cyaro na metero 200 mu mijyi, ariko muri rusange ngo bigeze kuri 87% hatitawe kuri urwo rugendo.

Avuga kandi ko hari imishinga myinshi irimo gukorwa irimo gusimbura amatiyo ashaje hagamijwe kugabanya amazi apfa ubusa, kuko kugeza ubu ngo apfa ubusa ari 38% y’atunganywa buri mwaka, bihwanye n’igihombo cya miliyari 10 z’Amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Ikindi ngo hazabaho gusimbuza amatiyo asanzwe amanini, kugira ngo amazi agende ari menshi kuko abayakeneye biyongereye, ibyo bikazatuma u Rwanda rugera ku ntego rwihaye y’uko muri 2024 Abanyarwanda bose 100% bazaba bagerwaho n’amazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Mwaramutse amahoro natwe turifuza amazi twujuje ibisabwa online.
Murakoze mugihe dutegereje igisubizo cyanyu.

Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 7-11-2022  →  Musubize

Muraho nasobanuzaga naguze ahantu nkora na mutation none ngiye gusaba amazi mbwiwe ko icyangombwa gisabiraho umuntu 1 ko nyiri ukungurisha yasabiye kuri number yicyangombwa cyanjye nakora iki ngo bikemuke mbone amazi murakoze 0788624451

Sarah yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

nabona formulaire nte y gusaba ifatabuguzi bwambere ry’aazi? nimunsobanurire neza uko nabigenza
murakoze

mukakamanzi marthe yanditse ku itariki ya: 6-07-2020  →  Musubize

Mwiriwe!

Turifuza natwe kugezwaho amazi.

Murakoze

Mukakarara Jacqueline yanditse ku itariki ya: 5-10-2021  →  Musubize

Mwaramutse neza?ko mutashizeho uburyo bwo uko umuntu yasaba amazi Online?bikorwa bite?

Butare Aaron yanditse ku itariki ya: 1-02-2024  →  Musubize

Ntabwo batwandikiye urwo rubuga ngo turumenye

J.bodco yanditse ku itariki ya: 6-11-2019  →  Musubize

Niba hari uwayafashe mbere byaba ngombwa ko system ibona aho azayafatira Hamwegereye!

Eliphaz yanditse ku itariki ya: 4-11-2019  →  Musubize

Mutubwire obyerekeye kuba wafatita kuwo mwegeranye kuko usanga benshi banashaka inyungu z’umurengera.

Eliphaz yanditse ku itariki ya: 4-11-2019  →  Musubize

Iyaba n’abashinzwe iby’amashanyarazi bari bakoze nk ’amwe

Chrina yanditse ku itariki ya: 2-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka