Ikipe ya Guibert yatsinze iya Arstide muri BK All-Star Games

Muri Kigali Arena yuzuye abafana, Team Guibert yatsinze amanota 89 kuri 83 ya Team Arstide.

Ubwo hasozwaga umwaka w’imikino muri Basketball kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Ugushyingo 2019, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda rifatanyije na Banki ya Kigali umuterankunga wa shampiona, bateguye umukino uhuza abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2018/2019.

Ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro ni bwo uyu mukino wari utegerejwe na benshi watangiye, ikipe yiswe ‘Team Guibert’ yabanje mu kibuga iyobowe na Nijimbere Guibert (C), Ndizeye Ndayisaba Dieudonne uzwi nka Gaston, Ngando Bienvenue na Michael Makiadi.

Ikipe yiswe Team Artside yo, yabanje mu kibuga abakinnyi Mugabe Arstide (C), Kaje Elie, Niyonkuru Pascal uzwi nka Kacheka, Sangwe Armel na Kami kabange.

Agace ka mbere kabihiye abari bitabiriye uyu mukino kuko wabonaga bakinnyi badashaka gukina ahubwo bashakaga gushimisha abafana, ariko mu buryo butabanyuze kuko ubwo aka gace kari karangiye babavugirije induru.

Aka gace akarangiye Team Guibert iyoboye n’amanota 31 kuri 25 ya Team Arstide.

Agace ka kabiri amakipe yombi yinjiye mu kibuga akina bifite igisobanuro ndetse ubona ko umukino ufite intego yo gutsinda kurusha gushimisha abafana.

Aka gace karangiye ikipe ya Arstide ikayoboye n’amanota 48 kuri 47 y’ikipe ya Guibert.

Agace ka gatatu abafana bari batangiye gusohoka kuko amasaha yari yamaze gukura, ikipe ya Guibert yigaranzuye ikipe ya Arstide iyitsinda ikinyuranyo cy’amanota abiri, biba amanota 70 y’ikipe ya Guibert kuri 68 y’ikipe ya Arstide.

Uko amasaha yicumaga ni nako abafana bagendaga bagabanuka kuko umukino warangiye hafi saa tanu z’ijoro, urangira ikipe ya Guibert itsinze iya Arstide amanota 89 kuri 83.

Uyu mukino ni wo wasoje umwaka w’imikino muri Basketball, aho umwaka wa 2019/2020 uzatangirira kuri ‘Legacy Tournament’ izaba tariki ya 07 kugera ku ya 10 Ugushyingo 2019 muri Kigali Arena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka