Banki ya Kigali ifatanyije n’Akarere ka Bugesera bateye ibiti 61,500

Kuri uyu wa gatandatu tariki 02 Ugushyingo 2019, Banki ya Kigali yafatanyije n’Akarere ka Bugesera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, batera ibiti bivangwa n’imyaka muri ako karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru bibarirwa mu bihumbi mirongo itandatu na kimwe na magana atanu (61,500), bikaba byatewe ku buso bwa hegitari 16.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali Dr Diane Karusisi n'Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard ni bamwe mu bitabiriye uwo muganda
Umuyobozi wa Banki ya Kigali Dr Diane Karusisi n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard ni bamwe mu bitabiriye uwo muganda

Ibikorwa nk’ibyo byo gutera ibiti Banki ya Kigali yabikoreye mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, uyu mwaka, bikaba bikomereje mu Karere ka Bugesera.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yagize ati “Bugesera ni akarere keza, gafite amahirwe menshi yagafasha gutera imbere, ariko iyo urebye mu misozi ya hano, ubona nta biti bihari. Rero twakoranye n’Umuyobozi w’Umurenge ndetse n’uw’Akarere ka Bugesera kugira ngo turebe aho twatangirira dutera ibiti.”

Umuyobozi wa Banki ya Kigali avuga ko batazagarukira muri uwo murenge wonyine batera ibiti, ahubwo ko bazakomeza gufatanya n’abaturage mu gutera ibiti mu mirenge itandukanye y’ako karere bizagaragara ko hakenewe ibiti.

Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali yavuze ko badakora ubucuruzi gusa ahubwo bita no ku bidukikije
Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali yavuze ko badakora ubucuruzi gusa ahubwo bita no ku bidukikije

Ati “Turashaka ko mu myaka iri imbere hazaba hameze neza, ibibazo by’imvura, ibibazo by’izuba n’ibibazo by’imirire mibi bizaba byarangiye.”

Banki ya Kigali kandi yaboneyeho no gukangurira abo baturage kwitabira gukoresha gahunda y’Ikofi.

Dr Karusisi ati “Impamvu tuyibakangurira ni uko abenshi dufatanya na bo ari abaturage b’abahinzi n’aborozi, kandi gahunda y’Ikofi twatangije mu kwezi kwa gatanu ni gahunda y’abantu b’abahinzi cyane cyane. Rero turabashishikariza kwiyandikisha mu Ikofi, batangire bakoreshe serivisi z’imari mu Ikofi. Icyo tugamije ni ukuzajya tureba ukuntu tubunganira nka Banki ya Kigali, tukabaha inguzanyo zo kugura imbuto, n’ibindi bakenera mu buhinzi kugira ngo umusaruro wabo uziyongere mu myaka iri imbere.”

Banki ya Kigali yatangiye gahunda yo gutera ibiti muri 2017, bakaba bamaze gutera ibiti bibarirwa mu bihumbi magana atanu (500.000) ariko iyo banki ifite gahunda yo gukomeza ikarenza na miliyoni y’ibiti bizaterwa mu turere cyane cyane tw’Iburasirazuba kuko ari ho hakunze kwibasirwa n’izuba ryinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko igikorwa cyo gutera ibyo biti ari igikorwa cyiza.

Ati “Icya mbere ni igikorwa cyo kurengera ibidukikije, kandi twese tuzi ko ari byo bitugize, cyane cyane nko muri uyu Murenge wa Rweru wahuye n’ingaruka zo kutarengera ibidukikije ukabura imvura, bituma imyaka itera neza.”

Mutabazi avuga ko icya kabiri cyabashimishije ari ukubona Banki ya Kigalii ubusanzwe imenyerewe mu bucuruzi bw’amafaranga, inatekereza guhindura ubuzima bw’abaturage binyuze mu kubafasha kwita no kurengera ibidukikije.

Kugira ngo Akarere ka Bugesera kagire ibiti bihagije kiyemeje gutubura ibiti byinshi bivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti by’imbuto. Kiyemeje ko kandi Umurenge wa Rweru by’umwihariko urangwamo ibiti bikeya ugiye kuba intangarugero muri ako karere mu kugira ibiti byinshi no kuba icyitegererezo mu kurengera ibidukikije.

Dr. Athanase Mukurarinda, ukora mu kigo mpuzamahanga ICRAF cyita ku biti bivangwa n’imyaka gifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, avuga ko Bugesera iri mu bice by’u Rwanda bishobora kwibasirwa n’ubutayu kuko ifite ibiti bikeya, ikaba ari yo mpamvu na bo bitabiriye umuganda wo gutera ibyo biti muri Bugesera.

Ibyo biti ngo bizagira akamaro mu kurumbura ubutaka kuko nk’amababi yabyo atanga ifumbire, bigire akamaro mu gutanga inkwi zo gucana, gutanga ibiti byo kubakisha no kubaza, ndetse cyane cyane nk’iby’imbuto bigire uruhare mu gutuma abaturage babona indyo yuzuye.

Ibiti byatewe mu Bugesera kandi byatoranyijwe hashingiwe ku bwoko bw’ibiti byihanganira izuba ryinshi ndetse n’umuswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka