Abafungiwe i Mageragere barasaba Leta kuborohereza ibihano

Abahagarariye imfungwa n’abagororwa muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, batumye Minisitiri Johnston Busingye kubavuganira bakarekurwa ku bw’imbabazi rusange cyangwa gufungirwa hanze ya gereza (hakoreshejwe ibikomo).

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye we yabasubije ko hari uburyo butandukanye bwo guhana umuntu adafungiwe muri gereza, ariko ko imbabazi ku bafungiwe ibyaha bikomeye nk’ibiyobyabwenge zitari hafi.

Izi mfungwa n’abagororwa zatakiye Minisitiri zivuga ko zitorohewe n’ubucucike bukabije muri gereza, kuba hari abashaje cyane, ababyeyi bataye imiryango irimo abana ndetse n’abakene ngo badafite uburyo babaho bafungiwe muri gereza.

Barasaba Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku bw’ububasha ahabwa n’amategeko, gutanga imbabazi rusange cyane cyane ku babyeyi bagiye bafatwa bagasiga abana mu ngo batagira ubarengera.

Uwitwa Nyirandegeya Mwamini uri mu bakuriye imfungwa n’abagororwa agira ati "Abakoze Jenoside dukeneye kugezwa imbere y’imiryango twahemukiye kugira ngo tubasabe imbabazi".

"Ntitworohewe n’ubucucike kandi turashaje, tubona aho turyama ariko hari ibikoresho tutabona birimo ibyo kwiyorosa, hari abata ingo baje gufungwa ukabona ko bafite agahinda gakabije k’abo basize inyuma batazi uko babayeho".

"Umuntu aza arira yahawe igihano cya burundu cyangwa imyaka 25 kubera ibiyobyabwenge, none mugerageze murebe ukuntu mwaduha agaciro natwe abafunzwe, abana barandagaye, muce inkoni izamba".

Abafungiwe i Mageragere banasaba kopi z’uburyo imanza zabo zaciwe, ndetse no kujya basohokana ibyemezo by’ubumenyi bigiye muri gereza hamwe n’ibikoresho, kugira ngo mu gihe basohotse bajye bahabwa imirimo ibarinda gusubira mu cyaha.

Mu kubasubiza, Minisitiri Busingye avuga ko umubare munini w’abagororwa muri gereza ngo uhangayikishije Leta, kubera iyo impamvu ngo hari uburyo butandukanye bwo kuzagabanya uwo mubare.

Ati"Kwambikwa ibikomo(abantu bakarekurwa) rwose birimo gutegurwa, bizakorwa mu gihe cya vuba, imbabazi rusange na zo bizasaba kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri n’ubwo abazihabwa baba ari bake cyane".

"Ariko amategeko ahana mwaretse tukayigisha aho kugabanya ibihano! Muzi ko umuntu ufite ibiro 100 by’ibiyobyabwenge aba afite uburozi bwica abantu 2,000!"

"Kuki uwo muntu atagira igihano cyo gupfa iyo kiza kuba gihari, uwo muntu uramurekura ngo bigende gute!"

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), ndetse n’Ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge by’umwihariko, bamenyesheje Minisiteri y’Ubutabera ko nta kibazo cy’isuku n’amafunguro imfungwa n’abagororwa bafite, nk’uko byagiye bivugwa mu itangazamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka