Ni gahunda igomba kugezwa ku miryango yose mu Rwanda no ku bigo by’amashuri kugira ngo abana bashobore kubona indyo yuzuye.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine watangije iyi gahunda ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa ku isi avuga ko izakemura ikibazo cy’indyo yuzuye ku bana bakigaragaraho igwingira ryari kuri 35% mu mwaka wa 2018.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ku isi FAO ritangaza ko abantu miliyoni 820 ku isi bafite ikibazo cy’ibiribwa, 20% muri bo bakaba bari ku mugabane wa Afurika naho mu Rwanda ingo ibihumbi bine ni zo zifite ikibazo cyo kwihaza mu biribwa.
Minisitiri Dr Mukeshimana avuga ko ingo zikibonekamo kutihaza mu biribwa mu Rwanda biterwa n’uko ziyoborwa n’abantu bakuze batagifite imbaraga, abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, abafite ubumuga kimwe n’abakorera abandi badashobora kwikorera.
Yagize ati « U Rwanda ruri mu bihugu byakoze akazi gakomeye mu kurwanya igwingira ry’abana, aho rwavuye kuri 54% mu mwaka wa 2003 rukagera kuri 38% muri 2015, naho muri 2018 rwari rugeze kuri 35% mu kurwanya igwingira tukaba dukomeje kugira ngo dukomeze tugabanye uyu mubare.”
Minisitiri Dr Mukeshimana avuga ko u Rwanda rwavuye kuri 48% bari bafite ibiribwa bihagije muri 2006 , naho 2018 rwari rugeze kuri 81%, u Rwanda rukaba rukoresha gahunda y’imbaturabukungu mu buhinzi n’ubworozi, guteza imbere ubworozi nka Girinka n’amatungo magufi, kugaburira abana mu mashuri, gukoresha shisha kibondo no gutera ibiti by’imbuto.
Gahunda yo gutera ibiti by’imbuto yatangirijwe mu Karere ka Rutsiro izakomereza mu turere twose. Abaturage barasabwa kwita ku mpanuro bahabwa kugira ngo bashobore kwihaza mu biribwa n’indyo yuzuye intungamubiri.
Kuva gahunda ya Girinka yatangizwa muri 2006 hamaze gutangwa inka ibihumbi 360, iyo gahunda ikaba ikomeje gufasha Abanyarwanda kugira imibereho myiza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi gahunda ni nziza cyane. Buri rugo ruyishyize mu bikorwa twakemura ibibazo byinshi birimo n’ibirebana n’iby’ibidukikije.
Ge ibyo biti 3 ndabifite mu rugo (Kimironko), harimo nikera amacunga nka 500.