RIB yataye muri yombi abantu 12 bazira kugerageza kwiba muri Banki

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwataye muri yombi Abanyakenya umunani, Abanyarwanda batatu n’Umunya-Uganda umwe, bose bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo kugerageza kwiba muri Banki ya Equity mu Rwanda.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rubinyujije kuri Twitter, rwatangaje ko abo bantu batahuwe ubwo barimo bagerageza kwinjira mu mabanga ya Banki ya Equity bakoresheje ikoranabuhanga bashaka kwiba amafaranga kuri Konti z’abakiriya b’iyo banki.

Abo bantu baje mu Rwanda bashaka kwiba amafaranga muri Banki ya Equity mu Rwanda nyuma yo kwiba iyo Banki aho ikorera muri Kenya na Uganda.

RIB iratangaza ko amadosiye yabo yamaze gukorwa ashyikirizwa ubushinjacyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda rwashimiye abantu bose batanze amakuru yatumye abo bantu batabwa muri yombi, rusaba abantu kuba maso no gutanga amakuru yagira uruhare mu kuburizamo ibyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu bariba cyangwa bagakora andi manyanga kugirango bakire.UBUJURA ni kimwe mu byaha bikorwa cyane ku isi.Ariko habanza ibyaha byo Kubeshya no Gusambana.Ababikora ni millions and millions.Muli 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10,hasobanura neza ko abanyabyaha,harimo n’abajura,batazaba mu bwami bw’imana.Impamvu abantu nyamwinshi bakora ibyo imana itubuza,nuko batizera yuko imana izaha ubuzima bw’iteka muli paradizo abantu bayumvira.Bumva bitazabaho cyangwa bakumva byararinze kubaho,bagahitamo gukora ibyo imana itubuza.Ariko nukugira ubwenge buke cyane.Kubera ko babikora ejo bagapfa.Igihano nuko batazazuka ku munsi wa nyuma.Mu byukuri,gusuzugura imana yakuremye ni ubupfapfa (stupidity).Yesu yerekanye ko abakristu nyakuri ari bake cyane.Abo nibo bazaba muli paradizo.

gatare yanditse ku itariki ya: 1-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka