Nyagatare:Mu mezi ane abatishoboye bazaba bamaze kubakirwa
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi mu karere ka Nyagatare kuba basoje kubakira abatishoboye mugihe cy’amezi ane.

Yabibasabye kuwa gatandatu tariki ya 02 Ugushyingo 2019, mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Nyagatare yareberaga hamwe uko ibibazo bibangamiye abaturage byakemuka vuba.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko mu bibazo bikibangamiye abaturage harimo abana 233 bagaragaweho imirire mibi, abatishoboye 828 bagomba kubakirwa amacumbi, inzu 1521 zitameze neza zigomba gusanwa no kuba hari ingo zidafite ubwiherero.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasabye ko ikibazo cy’inzu z’abatishoboye cyaba cyakemutse mugihe kitarenze amezi ane.
Ati “Birashoboka, mugeregeze aba bantu batishoboye babe babonye amacumbi mu gihe cy’amezi ane, buri wese abigire ibye, mubyihutishe”.
Yasabye abayobozi guhera ku rwego rw’umudugudu gushyira imbaraga mu kuzamura imibereho myiza y’umuturage no kubungabunga umutekano w’igihugu.

Agira ati “Ikibatsi cy’iterambere, icyo kuzamura imibereho y’umuturage kizamuka kandi bigaturuka ku nzego zegereye umuturage yaba umudugudu, akagari, umurenge bagashyira imbaraga mu bikorwa bizamura umuturage ariko bagashyira n’imbaraga zifata mu bijyanye no gukomera ku mutekano w’igihugu”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, ashingiye ku kuba mu mezi abiri gusa harubatswe inzu 237 zisigaje gusakarwa, n’izidi zaba zarangiye.
Avuga ko ikibazo babanje kugira cyari amabati kandi akaba yarabonetse, bityo ko nihashyirwamo ubushake amezi ane azagera inzu zose zamaze kuzura.
Ati “Twabanje kugira ikibazo cyo kubona amabati kandi itariki 20 uku kwezi azaba yabonetse yose, amafaranga yo kugura inzugi n’ibiti arahari, igisigaye ni uko abaturage bazamura inzu, habaye ubushake hagahuzwa imbaraga ibyo twavugaga birashoboka”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kandi yamenyesheje abayobozi mu nzego z’ibanze ko ibitagenda neza aho bayobora bitazongera kubazwa umuyobozi w’akarere gusa, ko ahubwo ari bo bazajya babizwa mbere.
Yabasabye kuzuza inshingano zabo birinda ruswa n’akarengane n’ibindi binyuranye n’indangagaciro zikwiye umuyobozi.
Naho ku kibazo cy’ubwanikiro ku bihingwa by’umuceri n’ibigori, yabijeje ko hagiye kubakwa ubwanikiro 100 mu rwego rwo gukemura icyo kibazo no kurushaho gufata neza umusaruro.
Ohereza igitekerezo
|