Abaturage 55% ntibamenya iby’imishinga ikorerwa aho batuye
Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda (TI-R) wemeza ko ubushakashatsi uheruka gukora ku mishinga ikorerwa abaturage ibafitiye inyungu, bwagaragaje ko 55% by’abagenerwabikorwa batamenya iby’iyo mishinga.

Byatangajwe kuwa gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2019, ubwo uwo muryango wagiranaga ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu mishinga yo kubungabunga ibidukikije, hagamijwe no kureba niba amafaranga agenerwa iyo mishinga akoreshwa ibyo yagenewe.
Umuyobozi ushinzwe imirimo muri TI-R, Appolinaire Mupiganyi, avuga ko ubushakashatsi bakoze bwarebaga ahanini uduce tw’igihugu dukorerwamo imishinga yo kurengera ibidukikije kugira ngo barebe ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Agira ati “Ubushakashatsi twabukoreye mu turere turimo imishinga yo kurengera ibidukikije, icyiro cya mbere kwari ugushaka amakuru ngo tumenye imishinga ihari, icyiciro cya kabiri twarebaga uko abaturage bishimiye iyo mishinga ikorerwa aho batuye. Ni ho rero hagaragaye ikibazo cy’uko 55% batazi ibibakorerwa”.
Ati “Uko kutamenya ibirimo gukorerwa umuturage kuko nta n’uruhare aba yabigizemo, ni byo bituma haza ibyuho mu mikoreshereze y’amafaranga Leta iba yashyize muri iyo mishinga. Aho ni ho ba rusahurira mu nduru bikinga kuko umuturage nta bumenyi aba afite bwo kubikurikirana”.
Yakomeje avuga ko byatumye biha intego yo kubikurikirana ndetse banamenye niba nta mafaranga anyerezwa muri iyo mishinga.
Ati “Kuba icyo kibazo cyaragaragaye, twiyemeje kubikurikirana duhereye ku mushinga munini wo kurengera ibidukikije ugiye gukorerwa mu karere ka Gicumbi, uzatwara miliyari 32 z’Amafanga y’u Rwanda. Bizatuma uruhare rw’umuturage no gukorera mu mucyo bizamuka bityo ruswa igabanuke n’umushinga ugere ku ntego”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi, Epimaque Mpayimana, avuga ko ako karere gafite imisozi miremire, ari yo mpamvu ngo baba bakeneye ibikorwa byinshi byo kurwanya isuri.
Ati “Abaturage ni bo batwibwirira ahahanamye cyane hakeneye gucibwaho imirwanyasuri ndetse n’ahacibwa amaterasi y’indinganire mu rwego rwo kurwanya isuri. Ibyo bituma ubwo butaka bukozweho amaterasi bugira akamaro kuko buhingwa bugatanga umusaruro.
Uwo mushinga rero watangijwe mu karere kacu wari ukenewe ari yo mpamvu dukangurira abaturage kumenya ibiwukubiyemo, bakagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryawo. Uzibanda ku gukora amaterase ku misozi miremire no kurinda iyangirika ry’ibishanga, kandi ni abaturage bacu bazabikora”.
Ukuriye iterambere n’ubutwererane muri Ambasade y’Ubudage mu Rwanda, Dorothea Groth, yavuze ko igihugu cye cyiyemeje gushyigikira u Rwanda mu mishinga yo kurengera ibidukikije kuko rwateye intambwe mu gukorera mu mucyo.
Ati “Kurwanya ruswa mu rwego rwa politiki byakozwe neza ariko mu buzima busanzwe mu baturage iracyagaragara ari yo mpamvu hagomba kugira byinshi bikorwa ngo irwanywe hose. Gusa tuzi neza ko u Rwanda ruri ku rwego rwiza rwo gukorera mu mucyo ari yo mpamvu turushyigikira”.
TI-R yiyemeje guhugura abaturage mu rwego rwo kubakangurira kumenya kugenzura imishinga ikorerwa iwabo, bakamenya imikoreshereze y’amafaranga bityo uruhare rwabo rutume iyo mishinga igera ku ntego.
Ohereza igitekerezo
|