Ndizeye Dieudonné wa Patriots BBC na Kantore Sandra begukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka
Kuri uyu wa gatanu muri Kigali Arena habereye umukino wa All-star game wasozaga umwaka w’imikino muri basketball mu Rwanda.

Abakinnyi Ndizeye Dieudonné uzwi nka Gaston ukinira Patriots BBC na Kantore Sandra ukinira APR WBBC, begukanye igikombe cy’umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2018/2019.

Muri ibi birori habayemo guhemba abarushije abandi ndetse hanarushanyijwe ibyiciro bibiri, igice cyo kurushanwa gutsinda amanota atatu mu cyiciro cy’abagabo n’abagore.
Mu bagore Manizabayo Laurence ukinira The hoops ni we wegukanye igikombe nyuma yo gutsinda imipira irindwi.
Muri iri rushanwa habanje gukina icyiciro cy’amajonjora.
Dore uko abahatanye bakurikiranye:
Imanizabayo Laurence: 5
Faustine Mwizerwa: 6
Ange Akimana: 6
Cecile Nzaramba: 5
Chloe Rothman: 14
Angel Dusabimana: 7
Icyiciro cya nyuma cyagezemo abakinnyi batatu
Imanizabayo Laurence ukinira The Hoops yatsinze imipira irindwi, mu gihe Angel Dusabimana yatsinze umupira umwe.
Chloe Rothman yatsinze 6
Abakina muri iki cyiciro basabwaga gutsinda imipira 25 mu munota umwe.
Mu bagabo icyiciro cya nyuma cyagezemo Nijimbere Guibert, Mukengerwa Benjamin na Ndizeye Dieudonne.
Icyiciro cya nyuma cyagezemo abakinnyi batatu, Nijiimbere Guibert yatsinze 14, Ndizeye Dieudonne yatsinze 12, Mukegengerwa Benjamin yatsinze 8.

Ijonjora ry’ibanze mu gutsinda amanota 3
Armel Sangwa /ESPOIR: 8
Bruno Nyamwasa /RP-IPRC-KIGALI: 8
Pascal Niyonkuru aka Kaceka /APR: 8
Dieudonné Ndizeye Ndayisaba aka Gaston /PATRIOTS: 11
Wilson Nshobozwa /REG: 7
Armand Cyubahiro /RP-IPRC-HUYE
Guibert Nijimbere /RP-IPRC-KIGALI: 11
Benjamin Mukengerwa: 18
Hakizimana Lionel/Patriots BBC: 4
Arnaud Cyubahiro IPRC Huye: 3
Mu kurushanwa gutera Dunk, Ndizeye Dieudonne wa Patriots BBC yabaye uwa mbere n’amanota 52, yakurikiwe na Rukundo Fabrice wa Espoir BBC wagize amanota 51.
Ibihembo byatanzwe na FERWABA
Best shooter (uwatsinze amanota neza): Sangwe Armel
Abagabo
Ikipe y’umwaka mu bagabo
Nshobozwabyosenumikiza Wilson / REG BBC
Kasongo Junior / Patriots BBC
Nijimbere Guibert / IPRC Kigali
Ndizeye Dieudonné / Patriots BBC
Niyonsaba Bienvenue
Umutoza w’umwaka mu bagabo: Henry Muinuka / Patriots BBC
Best Shooter (uwatsinze amanota neza): Sangwe Armel
Ikipe y’umwaka mu bagore
Sandra Kantore /APR W BBC
Rosine Micomyiza / The Hoops
Imanizabayo Laurence/ The Hoops
Urwibutso Nicole / UR Huye w BBC
Umugwaneza Charlotte
Umutoza w’Umwaka: Mutokambali Moise / The Hoops
Banki ya Kigali, umuterankunga wa Shampiyona yatanze ibihembo bikurikira
Umukinnyi wazamuye urwego: Mwizerwa Faustine / The Hoops
Myugariro mwiza: Asma uwimana / APR W BBC
Uwatsinze amanota menshi: Umugwaneza Charlotte/ APRWBBC
Uwatsinze amanota 3 neza: Imanizabayo Laurence / The Hoops
MVP: Umukinnyi wahize abandi : Kantore Sandra / APR w BBC
Mu bagabo
Umukinnyi wazamuye urwego: Nshobozwabyosenumukiza Wilson/REG BBC
Myugariro mwiza: Niyondaba Bienvenue/APR BBC
Uwatsinze amanota menshi: Niyonkuru Pascal bita Kacheka / APR BBC
Uwatsinze amanota 3 menshi: Sangwe Armel/ Espoir BBC
MVP: Ndizeye Dieudonné Gaston / Patriots BBC
Muri iki cyiciro, Banki ya Kigali yahembye buri mukinnyi miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ndetse buri mukinnyi akazaba ambasaderi wa Banki ya Kigali mu mwaka wose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|