Twatangiye kubona ko Uganda yiteguye guhagarika iyicarubozo ku Banyarwanda - Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko kuba igihugu cya Uganda gitangiye kurekura Abanyarwanda bafungiyeyo, ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko Uganda yiteguye guhagarika ifungwa n’iyicarubozo ku Banyarwanda bari muri icyo gihugu.

Minisitiri Vincent Biruta yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru
Minisitiri Vincent Biruta yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rikorera mu Rwanda no hanze y’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 08 Mutarama 2020, ikibazo cyakunze kugarukwaho ni ikijyanye n’umubano w’u Rwanda na Uganda umaze iminsi ujemo agatotsi.

Mu gusubiza ibyo bibazo, Minisitiri Vincent Biruta yavuze ko Abanyarwanda bakomeje kugirwa inama yo kugabanya ingendo zabo muri Uganda kubera umutekano muke wabo, ushingiye mu kubafata, kubafunga no kubakorera iyicarubozo.

Kuri ibyo bibazo Abanyarwanda bahuriye na byo muri icyo gihugu, Minisitiri Vincent Biruta avuga ko hatangiye kugaragara ibimenyetso ko bishobora guhagarara, Abanyarwanda bakongera kwishyira bakizana mu gihugu cya Uganda.

Mu bimenyetso byagarutsweho na Minisitiri Biruta, ni uko hari Abanyarwanda icyenda bamaze gufungurwa bari bafungiye mu gihugu cya Uganda, bashyikirizwa u Rwanda. Minisitiri Biruta avuga ko afite icyizere ko icyemezo cyo kurekura Abanyarwanda kigiye gukomeza n’abandi Banyarwanda bafungiyeyo bakarekurwa.

Yagize ati “Uyu munsi twatangiye kubona ibimenyetso ko Uganda yiteguye kuba yahagarika ibyo bikorwa byo gufunga Abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo, ndetse n’abari bafunze yatangiye kubarekura, hafunguwe icyenda. Turizera ko bikomeza.”

Uyu ni umwe mu Banyarwanda benshi bakorewe iyicarubozo ubwo bari muri Uganda
Uyu ni umwe mu Banyarwanda benshi bakorewe iyicarubozo ubwo bari muri Uganda

Minisitiri Biruta yavuze ko mu gihe iyo ntambwe Uganda yateye ikomeje, impamvu zatumye Abanyarwanda bagirwa inama yo kwirinda kujya mu gihugu cya Uganda zavaho, imigenderanire y’abaturage muri Uganda ikaba yakomeza.

Agira ati “Ni ryari tuzamenyesha Abanyarwanda ko bashobora gusubira muri Uganda? Bizaturuka ku bikorwa bigiye gukurikira, na biriya byakozwe uyu munsi kuko hari abandi benshi bagifunze. Nibafungurwa bose tuzakomeza kuganira uko natwe tuzaba tubibona.”

“Nibwo tuzabwira Abanyarwanda ko noneho umutekano wabo nta kibazo uteye, ko bashobora kujya muri Uganda mu mudendezo, ko ubucuruzi bushobora gukorwa, ibicuruzwa bikagenda bikanaza. Twizeye ko nta ngorane ziri buzemo”.

Perezida Kagame aherutse kwakira intumwa ya Uganda yari imuzaniye ubutumwa bwa Museveni butanga icyizere ko umubano w'ibihugu byombi ugana mu nzira nziza
Perezida Kagame aherutse kwakira intumwa ya Uganda yari imuzaniye ubutumwa bwa Museveni butanga icyizere ko umubano w’ibihugu byombi ugana mu nzira nziza

Minisitiri Biruta yagarutse no ku butumwa Ambasaderi Adonia Ayebare, Intumwa yihariye ya Perezida Museveni, aherutse kugeza kuri Perezida Paul Kagame ku itariki 29 Ukuboza 2019.

Biruta yavuze ko ubwo butumwa bwari bwerekeranye n’umubano w’ibihugu byombi aho yagize ati “Ubutumwa bwari ukuvuga ko Uganda yiteguye kurangiza ibibazo, umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda ugasubira mu buryo. Ni byo rero ngira ngo byatangiye gushyirwa mu bikorwa, harekurwa abantu icyenda, hari n’abandi bafunzwe turizera ko na bo baza kurekurwa, hanyuma n’amasezerano ya Luanda na yo agashyirwa mu bikorwa”.

Reba Video ya Minisitiri Biruta asobanura uko u Rwanda rubanye n’ibihugu byo mu Karere

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuzima bwarahagaze kbs nkatwe dutuyehafinumupaka ubukenenibwose badutabare bafungure umupaka

OLIVIER yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka