Imirimo yo kubaka Bazilika y’i Kibeho iri hafi gutangira
Nyuma y’uko hemejwe ko hazubakwa Bazirika ya Bikira Mariya i Kibeho, imirimo yo kuyubaka iri hafi gutangira.

Igishushanyo mbonera cy’uko izaba imeze cyamaze gusohoka. Impuguke mu by’ubwubatsi zizaza kureba mu cyumweru gitaha niba uko kuyubaka byatekerejweho bihura n’imiterere y’aho izubakwa.
Biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka izatwara amafaranga abarirwa muri miliyari mirongo irindwi z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko bivugwa na Immaculée Iribagiza, Umunyarwandakazi uba muri Amerika uri gushakisha aya mafaranga mu bakunda Bikira Mariya.

Izaba igizwe n’igice kidatwikiriye gishobora kwakira abantu ibihumbi 100, n’ahatwikiriye hashobora kwakira abagera ku bihumbi 10, nk’uko bisobanurwa n’umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana. Izaba kandi ifite parikingi ishobora kujyamo imodoka 300.
Mu gihe imirimo yo gutangira kubaka iyi Bazilika iri hafi gutangira, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, arasaba abashoramari na bo gutangira kubaka amacumbi n’uburiro abazajya baza i Kibeho bazajya bifashisha.

Yifuza ko muri ayo macumbi n’uburiro habamo ayo kwifashishwa n’abafite amafaranga menshi ndetse n’abaciriritse, ku buryo abaza i Kibeho bose babasha kugira aho bashakira serivisi bakeneye.

The Basilica to be constructed will serve thousands of pilgrims from accross the world .we call up the Private sector to invest in Kibeho especially in Hospitality industry.#KibehoHolyLandandTeaIndustry pic.twitter.com/vpvfKt65vC
— Nyaruguru District (@NyaruguruDistr) January 9, 2020
Ohereza igitekerezo
|
Ahageze umubyeyi wacu BM haba hageze iterambere!
Nibyiza knd bibereye urwanda na kiriziyamurirusange
Nonese bakeneye abakozibanganiki cg bamezegute
mudusobanurire muzamuhe akazi kuko dukundumurimo cyane
Iryavuzwe riratashye Ingoro Umubyeyi BM yasabye irashyize igiye kubakwa.
Ni ibyo kwishimirwa.
None se iriya ngoro ya Bikiramariya Nyina wa Jambo yari ihasanzwe bazayisimbuza Basilica?