Umunsi wa mbere wa shampiyona ya Basketball uzahuza ibigugu
Shampiyona ya Basketball izatangira tariki ya 17 Mutarama 2020, hakina Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona cya 2018-2019, na IPRC Kigali, amakipe yombi akomeye.

Ikipe ya Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka wa 2018/2019 izatangira ikina na IPRC Kigali y’umutoza John Bahufite, mu gihe ikipe ya APR W BBC yatwaye igikombe cya shampiyona mu bagore izakina na UR Huye ku cyumweru tariki 19 Mutarama 2020.
Gahunda y’umunsi wa mbere
Kuwa Gatanu 17 Mutarama
18:00: APR BBC vs Espoir BBC (Amahoro)
20:00: Patriots BBC vs RP IPRC Kigali (Amahoro)

Kuwa Gatandatu tariki 18 Mutarama
14:00: UR-CMHS vs 30 Plus (Amahoro)
16:00: The Hoops: Abagore (Amahoro)
18:00: REG BBC vs RP IPRC Huye (Amahoro)

Ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama
11:00: UR Huye vs APR W BBC vs UR Huye (abagore)
13:00: UR Huye vs Rusizi BBC: UR Huye
12:00: Ubumwe BBC vs GS Marie Rene Rwaza (Abagore)
14:00: Tigers BBC vs RP-IPRC Musanze (Amahoro)
16:00: UGB vs Shooting for the Stars (Amahoro)

Amakipe atanu ni yo yiyongereye mu makipe azakina uyu mwaka, ari yo: Tigers BBC, Shooting for the Stars, 30 Plus, UR-CMHS na IPRC Musanze.
Banki ya Kigali ni yo muterankunga mukuru wa shampiyona, ikaba itanga miliyoni 100 z’amafaranga y’U Rwanda buri mwaka, aho yasinye amasezerano y’imyaka 3. Uyu ukaba ari umwaka wayo wa kabiri ikorana na Ferwaba.
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|