Ntibazi impamvu badahabwa amashanyarazi kandi abaturanyi bacana

Abaturage bagize imiryango 16 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batujwe mu Mudugudu wa Ntoma, Umurenge wa Musheli, mu Karere ka Nyagatare, baratangaza ko batazi impamvu idahabwa umuriro w’amashanyarazi nyamara abaturanyi babo bacanirwa.

Amapoto yarashinzwe ndetse hashyirwaho n'insinga zitwara umuriro ariko ntibahabwa umuriro
Amapoto yarashinzwe ndetse hashyirwaho n’insinga zitwara umuriro ariko ntibahabwa umuriro

Mukandinda Pascasie, umwe mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, avuga ko hashize igihe babonye bashinga amapoto y’umuriro w’amashanyarazi mu mudugudu wabo ariko ukaba warahawe abaturanyi babo bo ntibawuhabwa.

Ati “Twabonye bashinga amapoto bashyiraho n’insinga imbere y’inzu zacu dutegereza guhabwa umuriro ariko twarahebye. Twaheze mu icuraburindi kandi abaturanyi bacu bo baherutse kubacanira, tubona ahandi haka twe ari umwijima”.

Mukandinda Pascasie avuga ko bahawe umuriro byabagirira akamaro kanini.

Agira ati “Tuwubonye abana bakwiga nijoro, twabona umuriro wa telefone ndetse n’ubwoba bwo gusohoka hanze mu ijoro bwashira kuko hose haba hagaragara”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya atari bo bonyine batarahabwa umuriro w’amashanyarazi mu mudugudu wa Ntoma, kuko hari n’abandi batishoboye batawufite kubera ubushobozi bucye bwo kwishyura mubazi.

Avuga ko barimo gukorana n’inzego bireba kugira ngo abegereye amapoto bawuhabwe.

Kabanyana Claudine, umuturanyi w'Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya we ashima ko yawuhawe akava mu kizima
Kabanyana Claudine, umuturanyi w’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya we ashima ko yawuhawe akava mu kizima

Ati “Umuriro bavuga ni mubazi kandi kugira ngo uyibone ugomba kuba ufite icyangombwa cy’aho utuye ariko hari uburyo turimo gukorana n’inzego tukareba kuko muri uwo mudugudu ntabwo ari Abanywaranda birukanywe Tanzaniya gusa batawufite, hari n’abandi bakeneye amashanyarazi”.

Akomeza agira ati “Abayakeneye dukwiye kuyabegereza bakayabona ahubwo tugasigara dukurikirana ikibazo cyo kutagira ibyangombwa bitewe n’uko batari bakabiherewe uburenganzira”.

Agaruka ku mwihariko w’imiryango 16 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya yatujwe mu mudugudu wa Ntoma, avuga ko impamvu batahawe umuriro igihe wahabwaga abaturanyi babo ari uko batari babona ibyangombwa by’ibibanza bubakiwemo.

Mushabe avuga ko imyaka itanu nirangira ari bwo bazegurirwa ubutaka batuyeho, bityo bakabasha no kubona ibyangombwa byabwo.

Iyi myaka itanu ngo yashyizweho mu rwego rwo gukumira bamwe mu bahabwa inzu na Leta bagahita bazigurisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka