Ubu nta karere na kamwe katageramo kaburimbo
Akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, ubu ntikakiri ko karere konyine katageramo umuhanda wa kaburimbo mu Rwanda nk’uko byahoze mbere.
Imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo Huye-Ndora, w’ibirometero 13.8, ubu iri ku musozo.
Ni umuhanda wakozwe uhereye mu Mujyi wa Huye, ukanyura ahitwa ku Kabutare, ugakomeza werekeza i Ndora, ahubatse ibiro by’Akarere ka Gisagara, ukaba uzatwara miliyari 6.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Jerôme Rutaburingoga, yabwiye Kigali Today ko uyu muhanda uri hafi kurangira, kuko ngo hasigaye imirimo mikeya cyane.
Ati “Umuhanda warangiye ubu bari mu masuku no gushyirwaho amatara yo ku muhanda (public light)”.
Uyu muyobozi yavuze ko imirimo isigaye itarengeje ukwezi kumwe ngo uyu muhanda ube urangiye.
Uyu muhanda wa Gisagara wuzuye nyuma y’imyaka itatu Perezida wa Repubulika Paul Kagame awemereye abaturage, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri 2017.
Uyu muhanda wakozwe na Kompanyi y’Abashinwa ‘China Roads and Bridge Corporation (CRBC)’, ukaba waragombaga kurangira mu mezi 12 uhereye mu Ukwakira 2018.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda, yabwiye KT Press ati “Turateganya ko uyu muhanda uzatahwa ku mugaragaro muri Gashyantare”.
Mu gihe ubu uturere dutegereje kubona indi mihanda ya kaburimbo iduhuza n’utundi, Munyampenda avuga ko hashobora gukurikiraho umuhanda wa kaburimbo uturuka mu Mujyi wa Nyamagabe werekeza i Kaduha muri ako karere.
Mu bihe biri imbere kandi, hari indi mihanda iteganyijwe kandi yihutirwa, harimo uwa Byimana-Buhanda-Kaduha, Ngororero-Satinsyi-Nyakinama-Musanze na Nyanza-Karongi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|