Iran yagabye ibitero ku birindiro by’abasirikare ba Amerika muri Iraq

Ibirindiro bibiri by’abasirikare ba Amerika muri Iraq byagabweho igitero cy’ibisasu birenga icumi bya misire ziraswa kure, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe umutekano.

Televiziyo y’igihugu cya Irani yavuze ko icyo gitero cyagabwe, mu rwego rwo guhorera, umusirikare mukuru mu gisirikare cya Irani, Qasem Soleimani, wishwe mu cyumweru gishize, mu gitero cy’indege za drone i Baghdad muri Iraq, ku mabwiriza ya Perezida Donald Trump wa Amerika.

Minisiteri y’Umutekano ya leta zunze ubumwe za Amerika (Pentagon), yatangaje ko ibyo birindiro bibiri byagabweho ibitero ari ibiri ahitwa Irbil na Al Asad.

Ntiharamenyekana niba hari abahasize ubuzima, cyangwa se abahakomerekeye.

Inkuru ya BBC iravuga ko Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Amerika, Stephanie Grisham, yavuze ko Perezida Trump yamenyeshejwe ibyabaye, akaba arimo kubikurikiranira hafi.

Igisirikare cya Irani kivuga ko icyo gitero cyagabwe mu kwihorera ku gitero cya drone cyagabwe na Amerika muri Irak ku wa gatanu w’icyumweru gishize, kigahitana Soleimani.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’igisirikare cya Irani rigira riti “Turamenyesha ibihugu by’inshuti za Amerika byose, bizacumbikira icyo gisirikare cy’iterabwoba, ko igihugu kizaba cyavuyemwo ibitero bizagabwa kuri Irani na cyo kizaterwa”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani, Javad Zarif , yasohoye itangazo abinyujije kuri Twitter, aho yavuze ko icyo gitero cyagabwe mu kwihorera.

Perezida Trump na we abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko “Ibintu bimeze neza”, akavuga ariko ko bataramenya niba hari abahasize ubuzima cyangwa abakomeretse.

General Soleimani yari umuntu ukomeye mu butegetsi bwa Irani, akaba kandi yarafatwaga nk’uwihebeye igihugu cye.

Qasem Soleimani yafatwaga nk'intwari y'igihugu cye cya Iran, ariko Amerika yo yamufataga nk'umuntu akora ibikorwa by'iterabwoba
Qasem Soleimani yafatwaga nk’intwari y’igihugu cye cya Iran, ariko Amerika yo yamufataga nk’umuntu akora ibikorwa by’iterabwoba

Leta zunze ubumwe za Amerika zo, zamufataga nk’umuntu akora ibikorwa by’iterabwoba.

Mu gihe Irani itangaza ko igomba kwihora, Perezida Trump wa USA we avuga ko igitero icyo ari cyo cyose cyo guhorera Gen. Soleimani, kizishyurwa hakoreshejwe ingufu zirenze izo Irani izaba yakoresheje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyambere nukuba umugabo?

Kanyesige benon yanditse ku itariki ya: 8-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka